LATEST NEWS
Itohoza
Ububiligi : Uko Apotre Paul Gitwaza yanyuze mu myanya y’intoki Abapolisi bari baje kumuta muri yombi biturutse ku kagambane ka Bishop Bienvenue ?
Publish Date: samedi 10 juin 2017
VISITS :4863
By Admin

Hashize iminsi mike mu Itorero rya Zion Temple ryo mu Rwanda havuzwemo amakimbirane ashingiye ku rwango ndetse n’umutungo, aho Apotre Paul Gitwaza yirukanye abashumba benshi barimo n’abari ibyegera bye, nyuma hakaza kuboneka abandi bashumba bahisemo kwegura ku mirimo ndetse bakanagumura abayoboke batari bake.

Si mu Rwanda gusa havutse izi mvururu kuko no mu matorero ya Zion Temple aba hanze y’u Rwanda, ahubwo no mu Bubiligi hagaragraye amakimbirane akomeye, aho Apotre Paul Gitwaza yashatse kweguza ku ngufu Bishop.Bienvenue wari uhagarariye Zion Temple muri iki gihugu ariko akamubera ibamba. Uyu Bish.Bienvenue yabwiye Ap.Gitwaza ko atarekura iri Torero kuko yarikoreye akarishyiraho ingufu nyinshi bituma aryiyandikaho mu mategeko anaryita World Revival Center Bruxelles.

Dr Apotle Paul Gitwaza

Nyuma yo kwinangira, Ap.Gitwaza yarahagurutse ajya kwirebera Bish.Bienvenue muri iki gihugu cy’ububiligi kugira ngo amweguze. Amakuru ava mu Bubiligi yatanzwe n’umwe mu banyarwanda basengeraga mu Itorero Zion Temple ryo mu Bubiligi avuga ko Ap.Gitwaza yaje azi ko agomba gutegeka uyu Bish.Bienvenue ngo arekure iri Torero ndetse anatange imitungo yose ariko arabimwangira.

Bish.Bienvenue

Bish.Bienvenue abonye bikomeye cyane ubwo Ap.Gitwaza yamusabaga kumuha Itorero rye, ngo yahise ajya kuri Stasiyo ya Polisi iba hafi y’aho Itorero Zion Temple rikorera mu Bubiligi aratabaza asaba ko bamufasha guhagarika Ap.Gitwaza byaba ngombwa bakamufunga ngo kuko yari arimo guteza umutekano muke muri iryo Torero Bish.Bienvenue yitaga irye.

Ku mahirwe ya Ap.Gitwaza, ngo aba bapolisi bitabajwe hajemo umupolisi umwe wasengeraga mu Itorero rya Zion Temple mu Bubiligi akaba yari aziranye na Ap.Gitwaza. Uyu mupolisi ngo yasabye ko habaho ubwumvikane hagati yabo asaba bagenzi be kudata muri yombi Ap.Gitwaza ngo kuko nta kibi asanzwe amuziho.

Ayo makuru avuga ko yaganiriye n’uyu mupolisi amubwira ko yaje aziko baje gufata umujura bitewe n’amakuru Bish.Bienvenue yari yabahaye bakiri kuri Stasiyo ya Polisi, ngo aza gutungurwa no gusanga ari Ap.Gitwaza.

Uwaduhaye aya makuru ahamya ko ibi yabibonye nk’akagambane kuko abakozi b’Imana baba bakwiriye kumvikana aho kujya kuregana mu nzego z’ubuyobozi.

Bishop Bienvenu wayoboraga Itorero Zion Temple ryo mu Bubiligi nyuma akarihindura World Revival Center Bruxelles agashaka no gufungisha Ap.Gitwaza.Ubu ari mumazi abira.

IBITEKEREZO
Israel

Twarababwiye amadini yinzaduka.

iganze

Wse hari icyo bitwaye uko ryakwitwa kwose icya ngombwa si uko rivuga ubutumwa ? Zion se yo ntifite igihe yavukiye simbona amatorero ari uko avuka buri gihe ?

Jhon

Yewegayeeeee !!!! ubwose ap.Gitwaza azafata uwuhe mwanzuro ? ariko koko ibyanditswe birimo gusohora ,bazakunda imiya bikundire ibibanezeza aho gukunda Imana.

jonas

Itorero ry'Imana bareke kurikinisha, uteza akavuyo azavamo vuba,


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
USA : Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ’ The Nantucket Project ’

USA : Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ’ The Nantucket...

Bugarama : Imvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo zaguyemo Umunyarwanda

Bugarama : Imvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo zaguyemo...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...