LATEST NEWS
Itohoza
Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa
Publish Date: samedi 25 février 2017
VISITS :5257
By Admin

Mu nkuru zigeze gusohoka mu Kinyamakuru Rushyashya twabagaragarje uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yabyaranye na Dr. Akingeneye wari umuganga wihariye wa Perezida Habyarimana uyu Dr. Akingeneye waguye mu ndege yari itwaye Perezida Habyarimana, bivugwa ko yaba ariwe Ise wa Ingabire Victoire kuko Therese Dusabe yari afite abana badahuje ise kubera abagabo batandukanye yabanye nabo.

Twabagaragarije uko Dusabe Therese wari Umuforomokazi akaba n’Umubyaza mubitaro bya Butamwa yakuragamo inda ababyeyi bamugana, abandi akabicira abana munda ngo ni Abatutsi.

Mu kiganiro KT dukesha iyi nkuru yagiranye na Patricia nk’umutangabuhamya Patricia avuga ko yageze mu cyahoze ari Komini Butamwa (Ubu ni mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge) mu 1977 afite imyaka 20 y’amavuko, ndetse anatwite inda y’amezi arindwi.

Igihe cyo kubyara kigeze, Patricia n’umugabo we ngo bafashe icyemezo cyo kujya kubyarira mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali kuko ari byo bari bizeyeho serivisi nziza.

Agira ati “Ntabwo nizeraga abaforomo bo ku Kigo Nderabuzima cya Butamwa. Twakoze urugendo rw’ibilometero 15 kugira ngo tubyarire ahari serivisi zizewe.”
Cyakora, ku nda ye ya kabiri, Patricia avuga ko yari yaramaze kugirira icyizere Ikigo Nderabuzima cya Butamwa.

Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire

Ati “Kuko twari tumaze kumenyerana n’abantu b’i Butamwa, inshuti zanjye zambwiye ko hari umuforomokazi w’umubyaza w’umuhanga witwa Therese Dusabe, kandi ko ari na we uyobora ikigo nderabuzima. Ndibuka ko ari we wambyaje umwana wanjye wa kabiri.”

Mu 1970 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yari yarohereje Therese Dusabe gukorera ku Kigo Nderabuzima cya Butamwa avuye mu cyari Perefegitura ya Gisenyi (mu Karere ka Rubavu ubu). Dusabe yahise aba umuforomokazi w’ikimenyabose hose muri Butamwa.

Byongeye, kubera umwuga yakoraga, yahise anamenyana n’abategetsi bakomeye barimo na Laurent Twagirayezu wari Burugumesitiri wa Komini Butamwa.

Abaturage b’i Butamwa, baganiriye na Kigali Today, dukesha iyi nkuru bavuga ko Dusabe yahageranye n’abana be n’umugabo ariko utari uw’isezerano. Mu bana yazanye harimo abakobwa babiri bahuje se, ari bo Victoire Ingabire Umuhoza na murumuna we Regine Uwineza. Hakaba na Gaby na Abdul na bo bavuka ku wundi mugabo.

Mu myaka isaga makumyabiri yamaze ku Kigo Nderabuzima cya Butamwa, Therese Dusabe ngo yari yarabaye inshuti y’inkoramutima ya bose muri Butamwa. Kuri ubu ariko aba mu Mujyi wa Zevenhuizen mu Buholandi.

Naho umukobwa we, Victoire Ingabire Umuhoza, ari muri gereza nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 15 amaze guhamwa n’ibyaha birimo icyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’icyo guha intwaro umutwe witwaje intwaro ugamije gutera u Rwanda.

N’ubwo yahamwe n’ibyo byaha ariko Ingabire ntiyari mu Rwanda mu 1994 ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Gusa, ahagana muri 2010, yashinze umutwe wa politiki ugizwe n’impunzi z’Abanyarwanda, ndetse bamwe muri bo batahukana na we mu 2010.

Nyamara, abenshi mu bashinganye ishyaka "FDU Inkingi" na Victoire Ingabire Umuhoza bakatiwe n’inkiko z’u Rwanda badahari, kubera ibyaha bya Jenoside basize bakoze mu Rwanda.

Nka Joseph Ntawangabandi, umwe muri bo, yari yarakatiwe ashinjwa ubwicanyi bakorewe abanyeshuri mu kigo yari abereye umuyobozi mu cyahoze ari Komini Rukira muri Perefegitura ya Kibungo.

Therese Dusabe wari indakemwa muri Butamwa yaje guhinduka ruharwa

N’ubwo mu byaha ubushinjacyaha bwari bufitiye ibimenyetso harimo ko Victoire Ingabire Umuhoza yakoranaga bya hafi na FDLR, igizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, hari n’ibimenyetso bigaragaza ko yafashije nyina Dusabe Therese kuva mu Rwanda aho yasize akoze amarorerwa akamujyana mu Buholandi.

Muri Butamwa aho Dusabe yageze mu mwaka wa 1970 akahaba inkoramutima ya benshi, mu 1994 yahasize inkuru mbi nyuma yo koreka imbaga muri Jenoside.
Kubera uburyo yari azwi cyane muri Butamwa, ngo abagabo benshi babaga bamwifuza ndetse biza gutuma uwitwa Florent amutahira.

Patricia, avuga uko abibuka, agira ati “Tubibukira ku gusomana mu ruhame. wabonaga batangaje kuko gusomana n’ibintu tutari tumenyereye.”

Ubwo inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, Dusabe ngo yahise atandukana na Florent amuhora ko ari umututsi ndetse anatangira kumushinja ko yari ashyigikiye Inkotanyi.

Icyo gihe, Komini Butamwa yahise ihabwa Burugumesitiri mushya ari we Stanislas Ruberangondo.

Dusabe ariko ngo ntiyiburiraga kuko yahoraga agaragiwe. Mu rubanza rwe muri Gacaca, hamwe n’izindi nterahamwe 16, amakuru yagaragaje ko hari inama nyinshi bakoreraga mu rugo kwa Burugumesitiri Ruberangondo, bategura kurimbura Abatutsi, imyaka itanu mbere y’uko Jenoside iba ku mugaragaro.

Victoire Ingabire na Raissa Ujeneza, umukobwa we

Umwe mu batangabuhamya yagize ati “Therese yahoraga atoteza Abatutsikazi babyariraga ku Kigo Nderabuza cya Butamwa ababwira ko abo bana bazajya mu nkotanyi bakongerera inyenzi ingufu.”

Ahagana mu 1993, Guverinoma yariho icyo gihe, yatangiye kugenda yikiza abatavuga rumwe nayo, ndetse n’abakundaga Inkotanyi bose.

Muri Butamwa, abantu baburirwaga irengero buri munsi. Patricia, mu buhamya bwe, avuga urupfu rwa Gerald Gateneri wari Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Butamwa nawe yishwe muri ubwo buryo.

Abatuye i Butamwa bavuga ko nyina wa Ingabire yitabiraga inama zose zateguraga kugaba ibitero ku batutsi, ndetse muri 2009 Inkiko Gacaca zamukatiye igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya iyicarubozo yakoreraga Abatutsikazi bajyaga kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Butamwa.

Muri Jenoside, ngo Abatutsikazi benshi bajyaga kuri icyo kigo nderabuzima baburirwaga irengero hamwe n’impinja zabo, ndetse ngo kugeza n’ubu aho babarigisirizaga ntiharamenyekana.

Kugeza ubu, imibare igaragaza ko muri Komini Butamwa honyine hishwe abatutsi basaga ibihumbi umunani.

Uretse Patricia n’umuryango we, hari undi muryango umwe rukumbi washoboye kurokera aho i Butamwa. Cyakora, uwo muryango ntiwashoboye kwihanganira gukomeza gutura i Butamwa, wahise wimukira mu Majyepfo. Kuri ubu, abatuye mu Murenge wa Mageragere hafi ya bose ni abimukira.

Umukwe wa Dusabe iyo yajyaga kumusura yagendaga muri kajuhujugu

Dusabe wibereye mu mudendezo mu Buholandi yasize izina ritazibagirana i Butamwa. Mu 1985, abaturage bavuga ko yaguze isambu ya hegitari eshatu, iri kuri metero 500 uvuye ku muhanda mugari.

Muri iyo sambu yubatsemo inzu nini ugereranyije n’izo abaturanyi be babagamo, kandi ayubaka mu buryo bwari bugezweho dore ko nk’uko bigaragara ku bisigazwa byayo, yari yubakishije rukarakara mu gihe abandi bubakishaga ibiti. Mu gutaha iyo nzu, ngo byari ibirori bikomeye cyane.

Abaturage bo muri ako gace, barimo Patricia na Ladislas w’imyaka 51, bavuga ko bamaze ibyumweru bibiri kwa Dusabe barya bananywa, ibyari byateguriwe umuhango wo gutaha inzu.

Mu bindi byahaga imbaraga Therese Dusabe, harimo kuba yari afite umukwe wari ufite ipeti rya kapiteni mu ngabo za Habyarimana.

Uyu mukwe we, uko yajyaga kumusura ngo yagendaga mu ndenge ya kajugujugu. Kugeza ubu, abaturage bari bahatuye bavuga ko bibuka ukuntu bahimbazwaga no kubona iyo kajuhujugu ya gisirikare ihaguye.

N’ubwo yibera i Zevenhuizen mu Buholandi, Dusabe yahaye akazi abantu batazwi muri ako gace yari atuyemo, ubu ni bo bamukorera mu isambu. Ndetse bamwe mu bahegereye bavuga ko babona hakoze gusa batazi umuntu uhakora n’igihe ahakorera.

Ikigaragara ni uko Dusabe adashaka kuvirira Butamwa. Mu minsi ishize, Dusabe ngo yatunguye Patricia aramuhamagara kuri terefone amusaba kumushakira umuntu uba amucungira isambu.

Patricie agira ati “Mperuka Therese amaso ku maso ku wa 12 Mata 1994 Interahamwe zihiga bukware abatutsi.”

Patricie akomeza avuga ko abaturage b’i Butamwa bafata Therese nk’imbarutso ya Jenoside muri ako gace. Cyakora, Patricie ni we wenyine warokotse Jenoside uri aho i Butamwa.

Inkiko Gacaca zitangira gucira imanza abakoze Jenoside mu cyari Komini Butamwa, zabanje kubura abatangabuhamya. Abaturage bararuciye bararumira.

Kigali Today, ivuga ko mukiganiro yagiranye na Patricie agira ati “Inkiko Gacaca zitangira, ni njye ngenyine wahagurutse mvuga ukuri, Kubera ko abatutsi bose bari barabishe, nta mpuhwe na nkeya abaturage bari bafite zatuma bahaguruka ngo bashinje abakoze Jenoside.”

Akomeza agira ati “Undi muryango rukumbi warokotse ni uwa Murangwa na murumuna we Ildephone…ariko bari bakiri abana bato ku buryo byabagora kumenya abo bicanyi.”

Uyu mukecuru yatanze ubuhamya ku bantu 17 bafatwa nk’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside muri Butamwa.

Abadepite bo muri Espagne bigize abavugizi ba Dusabe Therese na Victoire Ingabire

Mu gihe hashize imyaka umunani Dusabe Therese, nyina wa Victoire Ingabire Umuhoza akatiwe n’inkiko Gacaca gufungwa burundu adahari, kugeza ubu uyu mugore arakidegembya.

Kuva Ingabire yakatirwa igifungo cy’imyaka 15, itsinda ry’abadepite bo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) bagenda bagerageza gushaka impamvu zose zibahanaguraho ibyaha baregwa, we na nyina bakagirwa abere.

Kigali Today muri iyi nkuru igaragaza ko umwe muri abo badepite witwa Rosa Ferragut ukomoka i Majorque muri Espagne, yaba ahura bihoraho na bamwe mu bo mu muryango wa Ingabire baturanye kuri icyo kirwa kiri mu Nyanja ya Mediterane.

Muri Nzeri 2016, uyu mudepite yari mu itsinda ry’abadepite ba EU bagize Komisiyo y’Uburenganzira bw’Umugore n’Uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, baje gusura u Rwanda.

Umugabo wa Victoire Ingabire, Lin Muyizere

Ubwo mu Rwanda, we na bamwe mu bandi bari bagize iryo tsinda bikurunze cyane kuri Gereza Nkuru ya Kigali izwi nka 1930 basaba kubonana na Ingabire, ariko abacungagereza barabahakanira kuko nta ruhushya bari babifitiye.

Bamaze kuva i Kigali basubiye iwabo, bahise basohora inyandiko bagaragaza ko batavuga rumwe n’ifungwa rya Victoire Ingabire.

I Butamwa, abo nyina wa Victoire Ingabire yateye ibikomere bitazasibangana, ntibigeze banamenya ko abo badepite bakandagiye mu Rwanda.

Ku wa 16 Mutarama 2010, agera mu Rwanda aje kwiyamamariza kuba Perezida, yahise yerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ahashyinguye imibiri y’abatutsi barenga ibihumbi 250 bazize Jenoside.

Icyo gihe, yabwiye abanyamakuru ko umugambi we w’ibanze ari ugukura Abanyarwanda mu bwoba, ubukene n’Inkiko Gacaca kuko ngo ntacyo zari zimaze.
Yagize ati “Witegereje muri uru rwibutso, ubona ko rugaragaza igice kimwe gusa cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari ikindi gice cya Jenoside yakorewe Abahutu kandi barababaye, bibaza igihe bo bazabonera umwanya wo kunamira ababo.”

Ayo magambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside yafashwe nko gushinyagurira imiryango y’abatutsi bafite ababo bashyinguye muri urwo rwibutso, ndetse abenshi bayafata nk’ishusho ya gahunda ye y’urwango afitiye Abatutsi no gupfobya Jenoside yabakorewe.

Ingabire yahise ashyikirizwa ubutabera akatirwa gufungwa imyaka umunani mu rukiko rwisumbuye, ariko ajurira mu Rukiko rw’Ikirenga.

Urukiko rw’Ikirenga rwamuhamije ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi no guhungabanya umutekano w’igihugu, maze rumukatira igifungo rukigira imyaka 15.

Source : KT

IBITEKEREZO
Byendakwenda

Natubwire aho yashyize Florenti alias Rutwe

MUGABO EMMY

Kubwanjye uwariwe wese watekereje gukora nabi yagafunzwe akabiryozwa nibura akaba muri gereza burundu

Olivia

Nari ntangaye atari Rushyashya !Niba Nyina yarakoze Genocide nahanwe ariko ntabwo ari Ingabire wabimutumye kd icyaha ni gatozi ntaho Ingabire ahuriye nibyaha bya mama we,Gs navy inkuru yanyu iragaragaramo gusebya gusa ntakuri kurimo.

Karenzi Aimable

Mujye mwandika ibyo mwatohoje neza mudacurikiranyije ibintu kuko bihita bitesha agaciro inkuru. Ikindi ni uko koko Patricia ari temoin occulaire ariko kubera ubujiji hari igihe acurikiranya amakuru namwe mukandika. Urugero kdi rukomeye ruhita rwica inkuru : Bariya ba Burugumesitiri mwahinduranyije igihe bategekeye. Ruberangondo Stanislasi yari Se w'Interahamwe yategetse mbere naho Twagirayezu Laurent niwe wategetse nyuma..

intare

icyo kicyecuru mwakizane kigasanga ingabire kuri iriya hotel 5star

Ivan ndongozi

Ariko nibyiza kutugezaho umugani nkuyu ariko muratubeshye cyane wagirango mwandikira abantu batazi gusoma no gushishoza pe ariko ntaho mbonye niba Ingabire yaricanye

Ntabwoba

Iryo ni ishyari.Nimubafunga se muzafunga nababakomokaho muribeshya cyane ibyo bizashira ntagahora gahanze ntajoro ridacya kandi nta mvura idahita

Mukunzi

Izo nzangano mwibisteho mu gakurura amatiku ntanyungu zigira ureste kuraga ingaruka ababakomokaho cg abana tuzabyara ubwo ntabwo warukwiye gukurikiranwaho ingenga bitekerezo,ubwo bwiyunge komisiyo ivuga burihe ? umufaransa ku gihe yavuze imibanire mu rda baramuseka,ihane muvandimwe isi irazenguruka.

rukundo

Nareke kudusubiza inyuma mu iterambere tugezeho ahubwo na nyina bamufate

Marie

Ntabwo ntangajwe n'iyi nkuru, kuko maze kubona ko abo bita ibinyendaro mu Kinyarwanda (abatagira base bazwi) ari abo kwitonderwa, ni abantu babi, ni inkibyihebe rwose. ntibitangaje ko Ingabire ukomoka ku mubyeyi nkuriya atinyuka kuvuga amagambo nkayo yavugiye ku Gisozi, nta burere niyo yakwiga angana iki bafite ubugome bugeretseho complexe mbi cyane.

ineza Brine

izi ni intrahamwe mbi !!! nyagasani azabadutsindire !!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu bya Kirimbuzi kubera iteshamutwe rya Trump

Kim Jong Un yarahiye kutareka gukora ibisasu bya Kirimbuzi kubera...

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya...

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri guca amarenga y’intambara ya gatatu y’Isi

Amateka ya Perezida wa Koreya ya Ruguru wakuriye mu buzima bw’ibanga, uri...

NEW POSTS
Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

25-09-2017

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu...

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

24-09-2017

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo...

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...