LATEST NEWS
Itohoza
Umugabo wo mu Karere ka Nyamasheke ‘Nzirabatinya Emmanuel’ yiyemeje kwiyamamaza nk’umukandida wigenga, nk’uko ngo yabisabwe n’Imana
Publish Date: samedi 3 juin 2017
VISITS :2785
By Admin

Kimwe mu binyamakuru bikorera hanze y’igihugu kiratangaza ko umugabo witwa NZIRABATINYA Emmanuel wavukiye mu karere ka NYAMASHEKE,mu murenge wa BUSHENGE akagari ka KARUSIMBI (i MWITO). yiyemeje kwiyamamaza nk’umukandida wigenga kumwanya wa Perezida wa Repubulika, nk’uko ngo yabisabwe n’Imana

Uyu mugabo avuga ko yabyawe, n’umunyiginya, ukomoka IGISAKA. Nyina akaba umugesera ukomoka i BUDAHA (barashakanye). yavutse mu mwaka w’1960.

Muri iki gihe ibintu by’ubuhanuzi bireze ndetse biranavugwa ko bamwe mubiyita abahanuzi cyangwa se abakozi b’imana barimo kujijisha abantu no kubashakamo indonke bababeshya ko babahanurira. Ndetse bamwe ntibatinya no guhanura iby’intambara ku Rwanda.

NZIRABATINYA Emmanuel

Ibi kandi bikaba byaragarutsweho n’uwari uhagaraliye itorero ADEPR mu Rwanda ku munsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 ya Yubile iryo Torero rimaze rishinzwe , aho Rev. Pasteur SIBOMANA Jean, muri uwo muhango ; yahamagariye abakristo ba ADEPR kwirinda abahanuzi b’ibinyoma babagana akaba yaragaragaje ko ari abashaka kubavangira, yakomeje agira ati :

‘’Nk’umufatanyabikorwa wa Leta ; abayoboke b’itorero mpagarariye basabye Prezida Kagame Paul gukomeza kuyobora u Rwanda’’, akomeza agira ati : :’’Nyakubahwa Mushyitsi Mukuru ndagira ngo mbahe ubutumwa bw’abakristo bari hano n’abandi batari aha bifuza gukomeza kuyoborwa na Prezida wa republika dufite ubu Kagame Paul’’.

Ministri KABONEKA nawe ati : ’’Itorero ADEPR ni umufatanyabikorwa mwiza wa Leta, igihugu kizakomeza gufatanya nawe mu bikorwa byose yiyemeje haba mu iterambere ry’abakristo n’abanyarwanda muli rusange, akomeza agira ati : ‘’Hamaze kugerwaho byinshi k’ubufatanye bwa Leta, amadini n’amatolero nyuma ya génocide yakorewe abatutsi 1994 igikenewe ubu ni ukubisigasira’’.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

NEW POSTS
Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...