LATEST NEWS
Itohoza
Umukozi w’Akarere ka Burera yafatiwe mu cyuho yakira Ruswa y’Umuturage utishoboye
Publish Date: mardi 2 mai 2017
VISITS :2212
By Admin

Polisi iravuga ko yamaze gushyikiriza ubushinjacyaha dosiye y’umukozi w’Akarere ka Burera ushinzwe kurengera abatishoboye watawe muri yombi mu minsi itatu ishize yakira ruswa y’umuturage utishoboye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, avuga ko Ndagijimana Jean Damascene yafashwe yakira ruswa y’umuturage ngo amushyire ku rutonde rw’abazubakirwa inzu.

Gusa IP Gasasira yirinze kugira byinshi atangaza kubera ko ubwo twamuvugishaga ngo dosiye y’uwo mugabo yari imaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Yagize ati “Ni ruswa yafatanwe, dosiye ye yarangiye yageze muri parike ; twamushyikirije parike, bamwakiriye. Yafashwe ku wa Gatanu, amaze gufatwa yahise afungirwa hariya kuri Sitasiyo ya Gahunga.”

Mu ngengo y’imari ya 2016/17 iri hafi kurangira, Akarere ka Burera kemeje amafaranga miliyoni 40 agomba gukoreshwa mu gusanura no kubaka inzu z’abatishoboye bigaragara ko zenda kubagwaho.

Ndagijimana ufunzwe akaba ari we wemezaga urutonde rw’abagenerwabikorwa b’iyo gahunda.

Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Burera babwiye Izubarirashe.rw ko Ndagijimana yari amaze igihe anuganugwaho gusaba amafaranga abaturage ngo abashyire ku rutonde rw’abagomba kubakirwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Gasasira Innocent

Umwe muri abo bakozi yagize ati “Byari bisanzwe bivugwa ko hari abantu benshi yatse ayo mafaranga, ariko nyine ntacyabigaragazaga. Ubwo rero ku wa Gatanu ni bwo abapolisi bamuguyeho mu Gahunga ariho yakira amafaranga y’uwacitse ku icumu utishoboye kugira ngo amushyire ku rutonde rw’abazubakirwa inzu.”

Twandika iyi nkuru twagerageje kuvugisha Urwego rw’Ubushinjacyaha kuri dosiye ya Ndagijimana ariko ntibyadukundira inshuro zose twahamagaye umuvugizi w’ubushinjacyaha.

Ku wa 02 Mata 2017 ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yasozaga itorero ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 416 igize igihugu, yasabye abayobozi kwitandukanya no kwaka ruswa abaturage kimwe no kunyereza ibyo Leta ibagenera.

Minisitiri Kaboneka yagize ati “Ndagira ngo mbabwire ngo hari abayarya amafaranga agenewe abaturage ; ya yandi yakabatunze, umuturage ari kuri serumu, ukayarya ! Urarya umuvumo. Ayo mafaranga azagukurikirana ; icya mbere araguteranyije, icya kabiri agutesheje agaciro, icya gatatu ni umuvumo wihaye, nimwitandukanye n’imivumo. Mukore neza, ubabare uyu munsi ineza izagusange imbere, uhemuke uyu munsi inabi izagusange imbere.”

Source : Izuba rirashe

IBITEKEREZO
Rugwizincungu

urya amafaranga nkayo rwose ni nko gufata ku muhogo uwo ayatse ! IP Gasasira rwose nukurikiza ukuri nubunyangamugayo nkuziho (Afande uri inyangamugayo pe !), ndizera ko uwo muryi ahanwa bya nyabyo.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa...

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku...

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...