LATEST NEWS
Itohoza
Umunya-Uganda Jackline Nabagesera Kasha yatawe muri yombi na Polisi i Kanombe
Publish Date: vendredi 12 mai 2017
VISITS :1935
By Admin

Polisi yataye muri yombi umugore ukomoka muri Uganda witwa Jackline Nabagesera Kasha imuziza imyitwarire mibi n’ubusinzi.

Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko Kasha yatawe muri yombi kubera imyitwarire mibi n’ubusinzi ndetse ko harafatwa imyanzuro ikwiriye kuri iki kibazo. Itabwa muri yombi by’agateganyo rya Kasha ngo rifitanye isano n’imyitwarire yagaragaje ku Kibuga cy’Indege i Kanombe.

Kasha watawe muri yombi azwi nk’umwe mu mpirimbanyi zivuganira abatinganyi muri Uganda ndetse afite umuryango yashinze bahuriyemo witwa ’Freedom & Roam Uganda’ (FARUG).

Hari amakuru avuga ko yari aje mu Rwanda kugira ngo aze guhura n’Umukinnyi w’ikirangirire wubatse amateka akomeye muri sinema, Morgan Freeman, wageze mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu mu ruzinduko atigeze ashaka ko rumenyekana mu binyamakuru.

Umunya-Uganda Jackline Nabagesera Kasha yatawe muri yombi na Polisi i Kanombe

Bivugwa kandi ko Kasha yatawe muri yombi by’agateganyo ejo kuwa Kane tariki ya 11 Gicurasi 2017.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umuntu wese winjiye mu rubanza rw’abo kwa Rwigara yasatswe

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Umusomyi : Ngire icyo mvuga kuri Tharcisse Semana na Obed Ndahayo

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col Gaddafi

Nicolas Sarkozy yarezwe muri ICC kubera uruhare mu rupfu rwa Col...

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega u Rwanda

4-10-2017

Kongere ya Amerika yatesheje agaciro ibirego Himbara na Major Higiro barega...

Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu Rwanda

3-10-2017

Himbara yanenzwe bikomeye nyuma yo kwibasira abadepite b’abagore mu...

Twagiramungu yavuze rupfu rwe, yikoma Ikinyamakuru Rushyahya

2-10-2017

Twagiramungu yavuze rupfu rwe, yikoma Ikinyamakuru Rushyahya

440,000$ : Ikiguzi cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres y’America

2-10-2017

440,000$ : Ikiguzi cya RNC ngo yumvikanishe gahunda yayo muri Congres...