LATEST NEWS
Itohoza
Umuvugizi wa ADEPR Bishop Sibomana ntafunze, nta n’amatora yo kumusimbura yabaye
Publish Date: samedi 6 mai 2017
VISITS :1804
By Admin

Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Bishop Jean Sibomana aratangaza ko adafunze kandi ko akiri mu mirimo ye y’Ubuyobozi bw’Itorero binyuranye n’amakuru yari yiriwe avugwa ndetse agatangazwa na bimwe mu binyamakuru k’ umunsi w’ejo.

Aya makuru yavugaga ko Bishop Sibomana yatawe muri yombi na Polisi ndetse ngo hakaba hari hahise hajyaho ubuyobozi bushya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu Bishop Sibomana yatangarije kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ko amakuru y’uko yaba yasimbuwe ku buyobozi bw’Itorero ari ibihuha we akiri mu kazi kandi nta bibazo afite.

Yagize ati :” Jye ndi mu kazi, nta buyobozi bushya bwatowe rwose ndi mu mirimo yanjye”.

Kukibazo cy’uko niba bateganya gusimbura abafunze barimo Umuvugizi wungirije Bishop Tom Rwagasana, Sibomana yavuze ko batahita babikora barindiriye ko Polisi irangiza iperereza.

Mu ijoro ryakeye hari amakuru yavugaga ko Rev Pasteur Laurien Nsengiyumva ariwe watorewe kuyobora Komite y’agateganyo we ubwe yabwiye itangazamakuru ko atigeze atorerwa uwo mwanya akiri mu mirimo ye isanzwe mu Itorero rya ADEPR mu Karere ka Musanze.

Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Bishop Jean Sibomana

IBITEKEREZO
GAD

BISHITORERO

NTS.

Bene Data Yesu ashimwe ! Abavuga nibavuge baziga kuko iyi si ntisakaye ! niba utaravirwa, shima Imana. Bibe ukuri cg ibinyoma, Imana izahora ari Imana. Kandi ndhuti zanjye ; buri wese yifuza ibyiza. Gusa sekibi yo ka.......! ntiyemera, aduhiga kenshi ngo aduteshe inzira y ibyiza. Erega buri wese yishimira kwesa imihigo y ibyiza, agashimwa na bose. Sriko se ushimwa na bose ni nde ? Rero kubera kugeragezwa hsri ubwo iyo utabaye maso ngo utabaze iyo mw ijuru, hari ubwo ugeragezwa ugatsindwa pe ! Nyabuna ntukavugirize induru uwatsinzwe, kuko hari ubwo aba yageragejwe bikomeye, akaba atarigeze ahura n isomo yageragerejwemo. Gusa Imana ishimwe kuko nta kigeragezo kitatsindwa. ariko biterwa n aho wize. Aha hari benshi biyemera ko bashoboye ! Bitonde kuko kugersgezwa nikubageraho nibwo bazagaragara. Duharanire, duhige gutsinda ibitugerageza. Nutsindwa ntukihagarareho ca bugufi witonde ubitaha uzatsida. Imana ibahe Omukisa

Keter

Ntugace Imanza muvandimwe. Imana niyo mucamanza utabera kandi mumenye ko satani ari kubashungura ngo inkumbi zitwikwe

Hadassa

Ubundi se aracyahamara iki ? Iyo aba umuzungu aba yademisiyonnye !! Kandi nawe si shyashya... Bariya bose yarabakuriye ! Politiki irakomeje...Ndizera ko muri Enquete bamuvugamo...kuko ntibyumvikana,. Basebeje IZINA ry Imana...bazabyishyuraaaaa


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu Bufaransa

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu...

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...