LATEST NEWS
Itohoza
Umuyobozi mukuru wa ADEPR Bishop Sibomana watawe muri yombi ashobora gusimburwa na Rev. Pst Samuel Usabyimana
Publish Date: lundi 29 mai 2017
VISITS :2422
By Admin

Nyuma yo guta muri yombi abayobozi batandatu b’itorero rya ADEPR ku rwego rw’igihugu bashinjwa kunyereza umutungo w’iri torero urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rukaza no kwemeza ko bafungwa by’agateganyo iminsi 30, Ubugenzacyaha bw’u Rwanda buratangaza ko mu cyumweru gishize kuwa Gatandatu bwataye muri yombi n’umuyobozi mukuru akaba n’umuvugizi w’iri torero, Bishop Sibomana Jean.

Police ivuga ko hashingiwe ku bimenyetso byagaragaye mu iperereza rikomeje mu bibazo by’icungamutungo mu itorero ADEPR, kuri uyu wa 27 Gicurasi, ubugenzacyaha bwataye muri yombi umuvugizi waryo Bishop Sibomana Jean.
Police ivuga ko uyu muvugizi wa ADEPR acumbikiwe kuri station ya police ya Kimihurura mu murenge wa Kimihurura.

Bishop Sibomana Jean.

Ubugenzacyaha buvuga ko uyu muyobozi muri ADEPR akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo n’ibindi bigishamikiyeho.

Amakuru ava muri ADEPR aravuga ko Bishop Sibomana Jean, ashobora gusimburwa na Rev. Pst Samuel Usabyimana wari utacyemerewe kwinjira na rimwe mu nsengero za ADEPR.Bikaba bivugwa ko muri iki gihe yari mu Bubiligi aho yagiye kwivuza.

Rev. Pst Samuel Usabyimana

IBITEKEREZO
hagenimana Francois

Imana nigarure Usabimana Samuel yari umukozi w' Imana asimbure biriya birura byaje bije kunyunyuza intama

nana

Si ugushidikanya Samuel arimo Umwuka w'Imana rwose.

Dusabe Andre

Samwel wacu ntituzibagirwa uko yatuyoboye neza umugabo wuzuye umwuka wera kandi ufite impano yubwenge

Hadassa

Umva mbeseee Ashyuuuuu.ni Ngo Sibomana yasimburwa na nde ? Ngo na Samuel ? Mu muhe amahoro diiii Mwibagiwe ibyo mwamuvuzeho ??? Mumureke yivuze..Izo mpuhwee....muhane abajura....ibindi nyibibareba !!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa...

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku...

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

NEW POSTS
Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze