LATEST NEWS
Itohoza
Umwongerezakazi Uwamahoro Violette yafatiwe mu Rwanda akekwaho ubugizi bwa nabi
Publish Date: vendredi 3 mars 2017
VISITS :7846
By Admin

Uwamahoro Violette Umunyarwandakazi ufite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza, yafashwe na Polisi y’igihugu, akekwaho uruhare mu bugizi bwa nabi bivugwa ko afatanyijemo n’agatsiko k’abandi bantu batuye mu Bwongereza.

Uyu munyarwandakazi ngo yari yaje mu Rwanda, aje mu muhango wo gushyingura Umubyeyi we.

Polisi y’igihugu yatangaje ko Uwamahoro akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, ndetse no gukangurira abantu kwitabira umutwe w’abagizi ba nabi.

Yanatangaje kandi ko ibicishije muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yamaze kumenyesha abahagarariye igihugu cy’ubwongereza mu Rwanda, ibijyanye n’iperereza iri gukora ku byaha Uwamahoro akekwaho.

Uwamahoro Violette Yafatiwe mu Rwanda akekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi afatanyijemo n’agatsiko k’abantu batuye mu Bwongereza

Polisi yanatangaje kandi ko izasaba ubufatanye n’inzego z’ubutabera mu Bwongereza, hagakurikiranwa abafatanyije na Uwamahoro muri ubu bugizi bwa nabi bari mu bwongereza, bashingiye ku bimenyetso bifatika Polisi y’u Rwanda ivuga ko izabashyikiriza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko, nk’uko biteganywa mu mategeko, guhera uyu munsi tariki ya 3 Werurwe 2017, Uwamahoro yemerewe gusurwa n’umuryango we.

Uwamahoro Violette yashakanye na Rukundo Faustin, umuhuzabikorwa mukuru w’umutwe wa RNC mu Bwongereza, bombi bakaba ari Abanyarwanda bafite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza.

Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda ACP Theos Badege yatangaje ko Uwamahoro Yemerewe gusurwa n’umuryango we

Source : KT

IBITEKEREZO
patrick

murwanda ntacyo dutinyamugihe dufite ukuri kandi kumufata sishyano ryaguye nabandi bakomeye kumurusha bazafatwe niba haricyo bashinjwa

KENNY

KUVUGA LETA NABI, KUTA YEMERA, KUBA MURI OPPOSITION, KUTAYIYOBOKA,KUGIRA IMYUMVIRE ITANDUKANYE NUBUTEGETSI NUBURENGANZIRA BW'UMUNYARWANDA WESE.IKINDI, IGIHUGU NTABWO ARI ICYA LETA, NI ICYA BANYARWANDA KUKO ARIBO BASHIRAHO LETA...LETA IGIZE INGUFU KURUTA ABANYARWANDA BYABA BIBI NIBWO ITEGEKO RIPFA HAKABA IGITUGU NA GENOCIDE.SO,KUBUZA NYIRIGIHUGU KUVUGA IBITEKEREZO BYE,BIRASA NO KUBUZA UMWANA KONKA NYINA....AHA LETA YADUHAGARARIYE NABI KBS....BITEYE ISONI.

Akimana

Ubwo bugizi bwa nabi yabugiriye he ? Byabaye mpuzamahanga ntibikiri mu ntoki z iyo polisi izi gufunga gusa yonyine

Ana

Njye ubungubu ngiye kwiga aho nationality yi urwanda kuko ibyo mukora. Ili.kunkoza isoni Nzongere ngere mu Rwanda !!!!

Kanyana

Iyobitarakugeraho ntumenya ko leta yakigali irenganya !arikose uwomudamu ntabwo arigicucu kuko iyo haba haricyo yishinza ntiyarikuza impanvuyaje nuko atemeranya nibyo umugabo we akora kuko hari benshi baza murwanda kandi bafite abagabobabo nababyeyibabo bari muri opostion ntibagire icyobabatwara ,urugero hari sentiya hari nadia nabandibenshi, turabiziko imitima mitima mibiya banyarwanda bifitiye ni ndanini cyane ababa leeds birirwa batanga abandi muri ambasade kandibababeshyera .

Baraka

Numva mwajya mureka amaranga mutima,Ese kuba Police y'urwanda ikora akazi kayo nikosa ,Opposition ubundi ndumva idasobanura guharabika nigaragara neza ,mutuze amategeko yubahirizwe ,Harakabaho URwanda

Maliya

Ariko Nyagasani weeeee, na none murarutanze koko ??? Ngaho ndaba ndeba aho murageza ibinyoma... Violette nawe yahungabanije Umutekano ??????

kanuma

@charles ngo ninkuru nziza kurimwe bande !!?? urakeka abanyarwanda bazi indangagaciiro na kirazira bishimira ibyago byabandi !!? ese ubu urihe wowera !! ntukishimire ibyago byabandi ! have sigaho, or bazakujyane mwitorero wanyangabiramawe ! umutindi kumutima gusa

du

kwiha amenyo y abasetsi

ngaho

abanyarwanda mwabaye mute ? murashaka ko police ibaha ibimenyetso se muri leta y'ubwongereza ? Muri inkiko se ? mwagiye mutegereza mukamenya ibya umuntu ashijwa ! mwese mwigize abacamanzaaaa ! murasekeje kabisa mugire analysis nk'abantu bazi gucukumbura aho kuvuga gusaaa ! nta facts mufite.

Kamaliza

Mbega mbega 🙊🙊🙊nimurekere aho u Rda rurasebye pe ! Mufatiwe mu cyuho.Mwari mwabona Umwana ufahwe yibye ubuki ????

fatu

naze yishyure inka ya nyangara.hari agatekerezo twize muri primaire kavuga k mwana wikirura ahura,numwana wintama,ubwo uwo mwana yahorwaga ibya babyeyi,akandi gatekerez ka vugaga kuruyongoyongo rwabuze icyo rufata rukagwira umnyorogoto eeh,guhora birahan

FAUSTIN RUKUNDO

UMUGORE WANJYE mwamukoreye torture,mureke mu kanya gatoya gusa NDAZA KUBANDARIKA MWESE

Henry Settimba

Ndemeranya nabamvuga police guhubuka. Kuko bareka ibuhugu byo yanze ibyo bihakana ga gukola. Niba badapfite ibyitwa hard evidence kwerekana icyaha yakoze mugihugu n'uhanze yigihugu baraba bishyebeshye cyane. Kandi ibi ubwongereza ntija ibyihanganira.

Uuuu

arikose kuba muri opposition ni icyaha ?Police ko itatubwira ubwoko bwubugizi bwanabi yakoze.Hashize igihe kingana iki uyumugore yarabuze ??

Niyonkuru

Ariko Mana wee utinda kurakara koko !! gusa ntakitagira iherezo, iyaba buriwese yajyaga yifuza iherezo ryiza yagakoze ibyiza nawe. sinatandukiye kunkuru nsomye ariko rero mwibukeko buri rwego rufite urubakuriye

kaka

Ok,ko nuva leta yurwanda ishobora kuba akihebye noneho ?wasobanurira gute ukuntu wafata umuntu utavunga rumwwenubutegetsi bwurwanda,nonenese umuntu wese nitegeko kuvunga neza letayurwanda ?utayivuzeneza agombagutabwamuriyombirero ?birababanjecyanekandi birigusebyeletayikigari.murakoze

Ikibasumba

Inyamwuga bayambitse ubusa. Ibyumweru bibiri umuntu yarabuze !!!! Ubwose ko ari umwongereza iyo ataza kubawe byari kuzagendabite ? Ubu ndimo ndibaza banyakujya uko bibagendera !!!

Jc

Aha police y u Rwanda yahubutse ! Kuko bizayigora kuberana uru rubanza na leta y u bwongereza. Icyaha ni Gatozi. Icyambere mwamuhaye visa yo kwinjira mu Rwanda. Icyo umugabo agiye gukora mumutije umurindi wo kujya mu itangaza makuru. D ailleur ejo kuri BBC gahuza byaciyeho. Gvnmt y u Bwongereza nibo mugiye kuburana surtout ko kuba muri Opposition hariya ari ibisanzwe.

Bandora Charles

Numva inkuru y´ifatwa ry´uyu mugore ari inkuru nziza kuritwe nk´abanyarwanda,yewe ntagushidikanya ko ari inkozi y´ikibi n´abandi barikumwe,doreko no mu Rwanda bahari,kandi bafitaniye imigenderanire yahafi bahurira muri aka karere Urwanda rurimo ndetse bakandikiranira kuri za murandasi.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu Bufaransa

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu...

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...