LATEST NEWS
Itohoza
Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu Bufaransa
Publish Date: mercredi 19 juillet 2017
VISITS :1725
By Admin

Urukiko rw’ubujurire ruburanisha imanza za Leta rw’i Nantes mu Bufaransa rwateye utwatsi muramu wa Juvenal Habyarima, Protais Zigiranyirazo, waregaga Minisiteri y’Umutekano ko yamwimye viza yo gutura m’u Bufaransa mu 2012.

Ministeri ishinzwe umutekano imbere mu gihugu cy’Ubufaransa yari yanze gutanga visa yo gutura kuri Protais Zigiranyirazo, musaza wa Kanziga Agathe ku mpamvu z’umutekano wa rubanda “disturbances to public order” wahungabanywa no kuza kwe mu gihugu cy’Ubufaransa.

Zigiranyirazo acumbikiwe muri Tanzania ariko abana n’umugore be baba mu Bufaransa.

Uyu mugabo yasabaga Visa y’u Bufaransa ashaka gusanga umugore we wabonye ibyangombwa by’ubuhunzi mu 2012, akabana n’abana be babiri.

Ku butegetsi bwa Habyarimana, Protais Zigiranyirazo nawe yari azwi mu cyiswe « Akazu ». Zigiranyirazo, yashinjwaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’urupfu rwa Dian Fossey ‘Nyiramacibiri’ ariko urukiko rwa Arusha rumugira umwere muri 2009 ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yashinjwaga.

Ubwanditsi

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa...

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku...

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...