LATEST NEWS
Itohoza
Uwahoze ari depite Mbanda Jean Daniel mu nzira yo kwiyamamariza kuba Perezida wa Repululika
Publish Date: lundi 3 avril 2017
VISITS :3742
By Admin

Mu gihe muri Kanama uyu mwaka mu Rwanda hateganyijwe amatora ya Perezida wa Repubulika, undi munyarwanda yatangaje ko azahatanira uwo mwanya. Uwo ni uwahoze ari Depite Mbanda Jean Daniel. Yabaye umudepite mu nteko nshingamategeko kuva mu mwaka w’1994 kugeza mu w’1999.

Uyu Mbanda Jean Daniel umaze imyaka igera kuri 15 mu buhungiro yari umudepite w’Ishyaka PSD (Parti Social Démocrate), Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage.

Bimwe mu byaranze Mbanda Jean Daniel

Muri 2014, Mbanda yiyamarije kuyobora FERWAFA birangira atsinzwe na Nzamwita Vincent de Gaule unakiyiyobora ubu. Mu majwi 38 y’abatoye, Nzamwita de Gaule yagize amajwi 19, yakurikiwe na Ntagungira Celestin wagize 13, Munyandamutsa Augustin yagize amajwi 3 naho Mbanda Jean na Raoul Ngenzi Gisanura buri wese agira ijwi rimwe rimwe.

Mbere gato ya jenoside, Mbanda yari Perezida w’Ishyirahamwe ryabakora Taxi Minibus ryitwaga“APROTAM”. Banyiri ayo mataxi baje kwigira inama yo kujya batumiza piece de rechange z’imodoka Dubai, igihe rero habaga jenoside 1994,container yarimo izo pieces de rechange yari igeze Dar-es Salaam, Mbanda yumvise ko indege ya Habyarimana yaguye, yihutiye kujya Tanzania-Dar-es salaam, ya container ayirira munzira itaragera I Kigali.

Nyuma y’aho igihugu kibohorejwe abanyamuryango ba APROTAM baje kwitabaza ubutabera, icyaha gihama Mbanda Jean, arafatwa arafungwa, ariko mugihe yari afunze akajya yikoma Leta.

Mbanda Jean Daniel

Mbanda wabaye Depite ku itike y’ishyaka PSD yari amaze kwirukanwa mu budepite kubera gukurura amacakubiri no guca ibice mubadepite, ariko we akavuga ko yazize ibaruwa yandikiye inteko ishingamategeko ku kibazo cy’indishyi z’abacitse ku icumu.
Yari amaze igihe kinini, ijwi rye ritumvikana nka mbere mu bikorwa bya politiki.

Asobanura ko icyo gihe cyamubereye umwanya wo kongera kwitegereza, gutekereza, gushishoza, no kugena uburyo bushya bwo gukora politiki. We n’abo babyumva kimwe, batekereje gushinga ishyaka rishya, babanza kuryita « Isibo y’Amahoro », cyakora nyuma basanga izina ryakumvikana neza kurushaho ari « Inzira y’Amahoro ». Mbanda avuga ko iri shyaka rizatangira ibikorwa ku mugaragaro mu mwaka w’2020.

Asobanura ko asanga amatora y’uyu mwaka afite uburemere bukomeye, ku buryo yiyemeje kuyitabira yiyamamaza kugira ngo abagaragarize umushinga wa politiki afite, nibumva ubanogeye bamutorere kuba Perezida wa Repupubulika.

Mbanda Jean Daniel abaye uwa kane nyuma ya Habineza Frank (Green party), Nahimana Thomas (Ishema party) na Mpayimana Philippe (Umukandida wigenga) uvuze ko ashaka kuziyamamariza kuba Perezida wa Repubulika w’u Rwanda mu matora ateganijwe muri Kanama 2017.

‬Cyiza D.

IBITEKEREZO
Rwihandagaza

Technician kweri urira container munzira akazimara, akazana na macakubiri mu parliament none akaba ashaka kuba president w'u Rwanda. Ariko yeeeee nagatangaza gusa

Evergiste

Nyamara uyu mugabo ni umukombozi PSD igiye gutangaho Umukandida. Rushyashya dukurikiranire kuko PSD yakomeje kuririmba ngo izatanga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika nta muntu ufatika yabona hano mu Gihugu. Nuwo yashuka ntiyapfa kubyemera kuko yaba agiye kwiha amenyo ya Rubanda. Naho ubundi kuba MBANDA yarashwany na PSD ntibyamubuza kuyisaba imbabazi na RPF ikabiha umugisha dore ko PSD na RPF ari impanga ntacyo PSD yakora RPF itabihaye umugisha.

Joseph

Murasebanya. Mbanda yafunzwe kubera rucagu. Fpr yashakaga kwigarurira abahutu ikoresheje been wabo. Mbanda yagaragazaga uwo rucagu yari we aza kubikora. Ubundi ni numunyabwenge yigishaga imibare. Yakundaga no gukubita utunyamakuru tumwandika ho ibinyoma. Mwiyimbire mwe muri kumusebya


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

NEW POSTS
Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...