LATEST NEWS
Itohoza
Uwemezaga ko Col. Theoneste Bagosora arengana arashaka kuba Perezida w’Abanyarwanda
Publish Date: jeudi 30 mars 2017
VISITS :2271
By Admin

Jean Daniel Mbanda wabaye umudepite mu nteko ishingamateko akomoka mu ishyaka rya PSD hagati 1994-1999. ari mu myiteguro yanyuma yo kuza mu Rwanda kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu, mu matora azaba muri Kanama 2017.

Nyuma gato ya 2014, Mbanda yafashe inzira y’ubuhunzi akomeza ibikorwa bya politiki.
Muri Kanama 2015 ni bwo yongeye kumvikana mu itangazamakuru yibaza impamvu Col. Theoneste Bagosora afunzwe kandi urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, rwaramuhanaguyeho icyaha cyo gutegura Jenoside, we akaba abifata nk’akarengane.

Mu magambo ye yagize ati “Maze hafi ibyumweru bibiri nsoma nitonze urubanza rwa Bagosora. Mfite ibyo numvise neza ariko hari n’ibyo ntumva neza. Mu byo numvise neza icya mbere ni uko Bagosora yahanaguwe ho icyaha cyo “Gutegura” amahano yagwiriye u Rwanda muri 1994. Kuri njye iki ni icyemezo gikomeye cyane. Ikibazo : none se afungiye iki ?

Col. Bagosora afatwa nk’umucurabwenge w’umugambi wo kurimbura Abatutsi, yibukirwa ku buryo yasohotse mu biganiro by’amahoro byahuzaga Leta na FPR-Inkotanyi mu mujyi wa Arusha muri Tanzania, ashimangira ko agiye gutegura imperuka “y’Abatutsi.”

ICTR yari yaramukatiye gufungwa burundu, mu bujurire aza guhabwa imyaka 35, ubu akaba ari kurangiriza igihano muri Mali.

Jean D. Mbanda wemezako yarokowe na Col. Bagosora

IBITEKEREZO
Joy

RUSHYASHYA nkunda gusoma inkuru zanyu ariko hari ubwo mbonamo kuba mwahimbira abantu ibyo batavuze urugero nk'aho uvuga ngo MBANDA yemeza ko yarokowe na BAGOSORA kandi mu nkuru wanditse ntaho bigaragara ko yabivuze.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Kubera urukundo, asuka amarira iyo abonye Perezida Kagame

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu Bufaransa

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu...

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...