LATEST NEWS
Itohoza
Uwibye arenga 7.000.000 i Kigali yafatiwe i Nyagatare
Publish Date: mardi 30 mai 2017
VISITS :357
By Admin

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare, ku cyumweru tariki ya 28 Gicurasi yataye muri yombi umusore witwa Ndagiwenimana Eliphaz w’imyaka 33 ukekwaho kwiba nyirabuja witwa Mushimiyimana Athanasie amafaranga y’u Rwanda 7.500.000, uyu Mushimiyimana akaba atuye mu murenge wa Kimisagara akarere ka Nyarugenge.

Polisi ikorera muri aka karere ivuga ko ubusanzwe uyu Ndagiwenimana yari asanzwe ari umuzamu wo mu rugo kwa Mushimiyimana, mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 21 Gicurasi yagiye koza imodoka agasangamo aya mafaranga, afata umwanzuro wo kuyiba, ahita ajya kugura amazu mu karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Rugarika aho yaguze amazu 2, imwe ya miliyoni imwe n’igice n’indi ya miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri. Nyuma y’iminsi 3, nibwo yumvise ko ari gushakishwa ahita ahungira i Nyagatare mu murenge wa Karangazi ahari umugore wa mukuru we naho ahagura indi nzu y’ibihumbi magana atatu, n’ikibanza cy’ibihumbi magana atatu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko bamenye amakuru ko uyu Ndagiwenimana yakoze icyaha i Kigali agahungira i Nyagatare, nibwo batangiye kumushakisha afatirwa mu kagari ka Nyagashanga Umurenge wa Karangazi asigaranye 550.000

IP Kayigi aragira inama abafite amafaranga menshi ko atari byiza kurarana amafaranga menshi nk’aya mu ngo, akaba yagize ati : “Igihugu cyacu kiri gutera imbere mu nzego zose no mu ikoranabuhanga, kuki umuntu yararana amafaranga nkaya ngo arazinduka ajya kuyakoresha hanyuma bakayamwiba kandi hari uburyo bwizewe yayabikamo akayabona igihe ayakenereye burimo Banki, impapuro zabugenewe nka Sheki, cyangwa se Mobile Money ?”

Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi

IP Kayigi yavuze ko Ndagiwenimana ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Karangazi, akaba azoherezwa aho yakoreye icyaha mu karere ka Nyarugenge bagakomeza iperereza.

Source : RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa...

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku...

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...