LATEST NEWS
Itohoza
Uwiyemerera ko yishe Iribagiza Christine avuga ko Umugambi we wari uwo kwica Abantu 1000
Publish Date: vendredi 5 mai 2017
VISITS :5386
By Admin

Majyambere Bertin wiyemerera ko yishe Iribagiza Christine tariki ya 13 Mta 2017, avuga ko umugambi we wari ukwica abantu nibura 1000 ndetse no kuri uyu munsi yari kwica undi.

Ibi yabitangaje ubwo Polisi y’Igihugu yerekanaga abagize uruhare mu bwicanyi bubiri butandukanye harimo n’urupfu rwa Iribagiza Christine wari utuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

Ubundi bwicanyi bufitanye isano n’ubwo ni ubwabereye muri Gacuriro mu Karere ka Gasabo, aho uyu Majyambere na bagenzi be ngo bishe umuzamu bakiba za televiziyo.

RIP Iribagiza Christine

Kwa Iribagiza Christine umunsi yicwaho

Polisi ivuga ko Iribagiza amaze kwicwa bahise batangira iperereza ngo bamenye ababigizemo uruhare, nyuma hashize icyumweru kimwe haba ubundi bwicanyi i Gacuriro, abagenzacyaha babihuje basanga bufitanye isano.

Polisi yahise itangira iperereza k’urupfu rwa Iribagiza Christine

Majyambere wiyemerera kwica Iribagiza avuga ko yari amaze iminsi ine yonyine amaze gufungurwa nyuma y’aho arangirije ibihano by’icyaha cyo kwica murumuna we.

Yavuze ko akimara gufungurwa yasanze abantu baramutwariye imitungo, ngo asanga nta hantu ho kuba afite, bituma ashaka uburyo yazajya yica abantu akabambura n’amafaranga.

Majyambere Bertin wiyemerera ko yishe Iribagiza Christine

Ku wa 13 Mata 2017, Majyambere yabwiye mugenzi we Hassan bigeze gufungirwa hamwe muri Gereza ya Gasabo iherereye mu Murenge wa Kimironko, ko yaza akajya kumwereka ikiraka cyabaha amafaranga.

Ngo yasabye ko n’umugore wa Hassan na we yaza bakajyana. Bageze mu rugo rwa Iribagiza ngo barakomanze umuzamu arabakingurira, ahita afata amapingu ayambika wa mudamu bazanye ngo ajijisha yerekana ko ari ushinzwe iperereza uri mu kazi.

Abaza umuzamu aho nyirabuja ari, ababwira ko ari mu nzu, Majyambere ngo yamusobanuriye ko ari mu iperereza atigeze asobanura, asaba Iribagiza ibihumbi 25 by’amadorali ngo arabimwima.

Majyambere ngo yabanje kwica umuzamu, amusiga azi ko yapfuye. Nyuma ngo ahita asubira mu cyumba cya Iribagiza amunigisha ishuka yari yiyoroshe asiga amwishe. Ibi ngo yabifatanyije na Hassan, na we wiyemereye ko yamufashe amaguru.

Majyambere avuga ko umugambi we wari uwo kuzica abantu benshi ngo kuko no kuri uyu wa gatandatu yari afite gahunda yo kwica undi muntu.

Polisi ivuga ko abo bakekwaho ibyo byaha banahavuye bibye amafaranga ibihumbi 80 by’amanyarwanda imikufi y’abagore ndetse na televiziyo ntoya.

ACP Theos Badege

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege avuga ko Majyambere na Hassan bigeze gufungirwa hamwe muri Gereza ya Gasabo ari na ho ngo bacuriye umugambi wo kuzica Iribagiza.

ACP Badege avuga ko abo bagabo bitwazaga abagore kugira ngo aho bagiye kwinjira badakeka ko ari abagizi ba nabi.

IBITEKEREZO
Gaspard

Ikigaragara bafite indi migambi itari amafaranga ko avuga ko azica abantu 1000 se yamaze kumenya umubare w'abazanga kuyamuha ? hariya yahereye se nibo bakire kurusha abandi muri iki gihugu ?

Kiza

Yishe murumunawe ntakuntu yakwica murumunawe ngo agire amahoro ninterahamwe nawe uyu yarangije gupfa kera .

Constance

Nukuri isi irashaje abo bicanyi bajye bakanirwa urubakwiye,gusa ntabwo byumvikana kuntu umuntu yaba amaze iminsi ine afunguwe akamenya kuri iyo nzirakarengane Police ikomeze iperereza hashobora kuba hari abandi babyihishe inyuma.

Ruhago

Ese uyu mwicanyi cristine niwe wari waratwaye ibintu bye ? kuki atishe abatwaye ibintubye ? cg ngo abarege ise ibyo bintu bye nibiki ? urabona ukuntu yirata ngo yagombaga kwica 1000 uyu numurwayi wo mumutwe cg afite ibindi bihishe inyumaye ntazi !

Sharon

Ariko ko bidasobanutse ? Yavuye muri gérez a yari yarishe murumuna we ? Maze amaze iminsi 4 aba ya menye na Christina ? Muraturushya cyane, nti byumvikana. Naho bariya BANDI se bo bite ? WA Mugore wavuze ko yishe n Interahamwe zimuteye ibyuma we Ankete Ye igeze he ?

manawe akanakumirokoko ubu abantu basigaye bicwankamatungokoko gusajyendumva uwomugabo waiyemejekwica abantu1000 ntabuzima afite ni umurwayipe ibyosi ibintu yagakwiyegukora abaye ari umuntumuzima gusa iyomiryango yabuze abavandimwe bayo ikomezekwihanganape

Uwasw Jessica

Ese abo bicanyi bari bazi Christine ? Cyangwa bari batuye muriyo quartier ? Ngo umugambi wo kwica Christine bawupangiye muri gereza ! Ntibisobanutse. Iyi nkuru ntiyuzuye pe police nikomeze iperereza hamenyekane impamvu ari Christine bibasiye. Murakoze

rutwe

Ni gute yamenye Iribagiza knd amaze iminsi 4 gusa avuye muri gereza ntibisobanutse ...


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibimenyetso biraca amarenga ku mpinduka zikomeye muri Guverinoma

Ibimenyetso biraca amarenga ku mpinduka zikomeye muri Guverinoma

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...