LATEST NEWS
KWAMAMAZA
Israel Mbonyi yasohoye indirimbo ya mbere kuri album ye nshya ’Sinzibagirwa’
Publish Date: samedi 13 mai 2017
VISITS :281
By Admin

Umuririmbyi Mbonyicyambu Eric uzwi nka Israel Mbonyi wakundiwe gukora indirimbo zikungahaye ku butumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana yashyize ahagaragara indirimbo ya mbere mu zigize album agiye gusohora.

Izina Israel Mbonyi si rishya mu matwi ya benshi, cyane ko ibihangano bye byamaze gucengera mu buzima bw’Abanyarwanda bakunda ijambo ry’Imana rinyuze mu ndirimbo. Ibi byagaragariye mu gitaramo cya mbere uyu musore yakoze amurika album ye ya mbere, cyabereye muri Serena Hotel i Kigali, mu ijoro ryo ku wa 30 Kanama 2015, cyitabirwa n’amagana y’abantu bari bamufitiye amatsiko.

Icyo gihe hari bamwe batahanye agahinda ko kutamubona kubera ubwinshi bw’abitabiriye imyanya igashira n’aho guhagarara, ariko ababashije kwinjira batahanye umutima ukeye n’ibyishimo bidasanzwe ku bwo kubyinana n’uyu muvugabutumwa wamamaza imbaraga za Yesu abinyujije mu mudiho uherekejwe n’amagambo yomora ibikomere ku mitima ya benshi.

Israel Mbonyi nyuma y’igihe acecetse yongeye gukora mu nganzo, ashyira ahagaragara indirimbo nshya yise ’Sinzibagirwa’ yakoze agendeye ku buhamya bw’abantu batandukanye. Avuga ko igaruka cyane ku butumwa buri no muri Zaburi 107 guhera ku murongo wa kane akabuhuza n’ubuzima ndetse n’amateka Abanyarwanda banyuzemo.


Igitaramo cya mbere Mbonyi yakoreye i Kigali cyanyuze benshi


Indirimbo nshya ya Israel Mbonyi yise ’Sinzibagirwa’

Yagize ati "Sinzibagirwa ni indirimbo ikubiyemo ubuhamya bw’abantu benshi batandukanye [...] nabijyanishije n’amateka yacu twanyuzemo nk’abanyarwanda n’abandi bose bafite ubuhamya bwo kuvuga. Abantu benshi iyo bageze mu byiza bakunda kwibagirwa ibyo banyuzemo mbere, iyi ni indirimbo ikangura abantu kutibagirwa ibyo Imana yabakoreye n’aho yabakuye."

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi ndirimbo ari imwe zigize album amaze igihe ategura abifashijwemo n’umuhanga mu gucuranga witwa Mihigo Bruce ari na we bari bakoranye mu ndirimbo zose zatumye amenyekana. Uyu musore bakoranye asanzwe anacurangira Korali Hoziyana ya ADEPR Nyarugenge.

Mbonyi yagize ati "Album izaba yitwa ’Intashyo’ izaba igizwe n’indirimbo umunani, ndumva muri Nyakanga zose zizaba zaragiye hanze, hanyuma mu mezi ari imbere Imana nimfasha nkazategura n’igitaramo. Igihe nzayimurikira ntabwo ndagitangaza, ndacyabitekerezaho mbitegura neza."

Yakomeje avuga ko kugeza ubu indirimbo zigize album ’Intashyo’ zarangiye, ’hasigaye nk’imwe cyangwa ebyiri’ bakirimo kunoza neza.

Ati "Ubutumwa buri kuri iyi album ni ubwo gukomeza abakirisitu n’abandi bantu bose cyane cyane Abanyarwanda. Ndababwira gukomera mu bihe byose ducamo, ni nayo mpamvu nayise ’Intashyo’, ni uko irimo amakuru avuga ubutumwa bw’uko ejo ibihe byiza bigiye kuza kandi Imana ishobora kutugirira neza."

Ubwo aheruka kumurika album ye, CD y’indirimbo z’uyu muhanzi abafana bayiguze amafaranga akabakaba miliyoni ebyiri ndetse benshi mu bamureze kuva agitangira gucuranga bamugabira inka eshatu bashima ubutumwa atanga binyuze mu bihangano bye.

Mbonyi avuga ko mu mishinga afite Imana nimushoboza azakora n’amashusho y’indirimbo ze, gusa agahamya ko icyo yibandaho cyane ari ubutumwa aba yatanze bwumvikana mu majwi kurusha gukora amashusho ngo yamamare.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Liliane Mbabazi uba muri Uganda agiye gutaramira i Kigali

Liliane Mbabazi uba muri Uganda agiye gutaramira i Kigali

KWAMAMAZA : 2 Shots Club iherereye imbere ya Stade Amahoro ujya ku irimbi ry’ Intwali ibafiteye Buffet Special

KWAMAMAZA : 2 Shots Club iherereye imbere ya Stade Amahoro ujya ku irimbi...

Doing Business

Doing Business

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’