LATEST NEWS
KWAMAMAZA
Liliane Mbabazi uba muri Uganda agiye gutaramira i Kigali
Publish Date: mercredi 8 mars 2017
VISITS :963
By Admin

Liliane Mbabazi ni umunyarwandakazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, ategerejwe i Kigali aho azataramira abakunzi be mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore.

N’ubwo uyu munsi mpuzamahanga wizihizwa ku itariki ya 8 Werurwe, igitaramo giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2017, muri The Ranch Bar mu mujyi wa Kigali.

Chimpreports, ikinyamakuru cyo muri Uganda cyatangaje ko insanganyamatsiko y’iki gitaramo igira iti : “Be Bold for Change”, ugenekereje mu Kinyarwanda kikaba gishishikariza abagore kuba umusemburo w’impinduka.

Liliane Mbabazi arasaba abafana be kwitabira igitaramo muri aya magambo : “Kigali, kuri uyu wa Gatandatu, mbasabye kwifatanya nanjye muri The Ranch aho tuzaba twizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga w’abagore,….”.

Liliane ni Umunyarwandakazi wavukiye muri Uganda mu Mujyi wa Kampala ku babyeyi b’Abanyarwanda, nyuma ya Jenoside y’1994 nibwo yaje mu Rwanda ahaba igihe kirekire, nyuma yaje gusubira muri Uganda agiye gukomeza amashuri ye muri Kaminuza ya Makerere (Mekerere university).

Uyu mugore yahoze mu itsinda ry’abakobwa 3 b’abaririmbyi “Blu*3 singers” ryari rigizwe na Jackie chandiru, Lilian Mbabazi na Cinderella Sanyu ryakoreraga muri Uganda riza gusenyuka mu mwaka wa 2010.

Liliane Mbabazi ni umubyeyi w’abana babiri (Asane na Izuba) yabyaranye na Radio wo muri Goodlife, bahoze bakundana.

Umuhanzikazi Liliane Mbabazi

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Teta Diana yashyize hanze amashusho y’indirimbo "Birangwa" yahimbiye se

Teta Diana yashyize hanze amashusho y’indirimbo "Birangwa" yahimbiye...

KWAMAMAZA : 2 Shots Club iherereye imbere ya Stade Amahoro ujya ku irimbi ry’ Intwali ibafiteye Buffet Special

KWAMAMAZA : 2 Shots Club iherereye imbere ya Stade Amahoro ujya ku irimbi...

Doing Business

Doing Business

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’