LATEST NEWS
KWAMAMAZA
The Ben agiye gutaramira muri Canada
Publish Date: vendredi 26 mai 2017
VISITS :246
By Admin

Umuhanzi Nyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika,Mugisha Benjamin, uzwi ku izina rya The Ben yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku banyarwanda baba muri Canada.

Iki gitaramo cyiswe ‘The Ben in Liberation Celebration’ kizaba tariki ya 8 Kamena 2017, kibere ahitwa Gatineau umwe mu mijyi ya Québec ho muri Canada. Kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6 PM).

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Izubarirashe.rw dukesha aya makuru The Ben yavuze ko ari ubwa mbere agiye muri aka gace agiye kuririmba, kandi ko yiteguye gususurutsa abazacyitabira bose, ati “Ni ubwa mbere ngiyeyo mu gitaramo. Nabyakiriye neza kandi niteguye kubashimisha.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura amadorali 40 ahasanzwe na 60 mu myanya y’icyubahiro.

Hazaba harimo kandi n’umuhanzi Nicole Musoni, uyu akaba ari umuhanzi nyarwanda wamamaye kuva mu mwaka w’1971. Nicole we azwi cyane nk’uririmba cyane indirimbo ziri mu rurimi rw’Icyongereza n’Igifaransa.

Hazanagaragaramo umuhanzi Blamless we uri mu bahanzi bashya bari kwigaragaza. Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Innocent Nzayisenga, ari kwiga muri McGill University iherereye mu Mujyi wa Montreal muri Canada.

The Ben yaherukaga muri Canada mu munsi mukuru wahuje abanyarwandakazi witwa ‘Rwanda Women Convention’ wabaye muri Nzeri 2016, ndetse no mu 2015 muri ‘Rwanda Youth Convention’ aho yahawe umwanya akaririmbamo hamwe na Blameless na Daddy Cassanova.



Umuhanzi The Ben mu mafoto atandukanye

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Liliane Mbabazi uba muri Uganda agiye gutaramira i Kigali

Liliane Mbabazi uba muri Uganda agiye gutaramira i Kigali

KWAMAMAZA : 2 Shots Club iherereye imbere ya Stade Amahoro ujya ku irimbi ry’ Intwali ibafiteye Buffet Special

KWAMAMAZA : 2 Shots Club iherereye imbere ya Stade Amahoro ujya ku irimbi...

Doing Business

Doing Business

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana