LATEST NEWS
Multimedia
Hehe no guhatanira Miss Rwanda – Igisabo
Publish Date: mardi 28 février 2017
VISITS :4612
By Admin

Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nka "Miss Igisabo" avuga ko nubwo ategukanye ikamba rya Miss Rwanda 2017 nta gahunda afite yo kongera guhatanira iryo kamba.

Arabitangaza mu gihe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ataje muri batanu ba mbere ahubwo agatorwa nka Nyampinga wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) nyamara hari bamwe bamuhaga amahirwe yo kwegukana iryo rushanwa bitewe n’uburyo yamamaye.

Mu gihe usanga hari bamwe muri ba Nyampinga bitabira Miss Rwanda, batatsinda, bagasubira guhatana mu mwaka ukurikiyeho bagerageza amahirwe, Miss Hirwa Honorine we avuga ko atazasubira guhatana.

Ahamya ko ubwo yitabiraga Miss Rwanda hari byinshi yungukiyemo birimo kumenywa no guhura na benshi ku buryo ngo ayo mahirwe nayakoresha neza azagera kuri byinshi.

Agira ati “Naje kurushanwa nshaka umwanya wa mbere ! Umwanya nabonye waranshimishije, sinteganya kuzasubira muri aya marushanwa ibyo nize narabyize kandi byampaye urubuga nshobora gukoresha nkagera kure.”

Akomeza avuga ko agitungurwa n’uburyo aho aciye hose asanga bamuzi akaba yarisanze yamamaye ku buryo butangaje.

Ati “Natunguwe cyane n’uburyo aho nyuze hose usanga banzi, nabaye icyamamare mu gihe gito kandi sinari mbyiteze, nubwo irushanwa ryarangiye ndacyaryoherwa n’ibihe twagize.”

Miss Hirwa Honorine, ufite imyaka 20 y’amavuko yamamaye ku izina ry’Igisabo biturutse ku magambo yavuze ubwo yitabiraga ijonjora rya ba Nyampinga bagombaga guhagararira Intara y’Iburengerazuba muri Miss Rwanda 2017.

Ubwo yari ari imbere y’akanama nkemurampaka, yasobanuye uko umunyarwandakazi nyawe aba ateye maze agira ati “Umunyarwandakazi ni uteye nk’igisabo.”

Kuva ubwo iyo mvugo yahise yamamara, abantu batandukanye bayivugaho haba mu biganiro cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Abantu bamwe biganjemo abafana be, mbere y’uko isaha yo gutangaza Miss Rwanda 2017 igera, bamuhaga amahirwe yo kwegukana ikamba ariko abandi bagahamya ko ataryegukana.

Irushanwa ryarangiye ataje no muri ba Nyampinga batanu ba mbere kuko Miss Rwanda 2017 yabaye Iradukunda Elsa, ibisonga bye biba Shimwa Guelda, Umutoniwase Linda, Kalimpinya Queen na Fanique Simbi Umuhoza.

Ikindi ni uko abakobwa 15 bahataniraga kuba Miss Rwanda 2017, bemerewe kwiga ku buntu (Scholarship) muri kaminuza ya Mahatma Gandhi.

Abahatanira Miss Rwanda 2017 basinyiye imihigo bazahigura mu gihe cya manda yabo

IBITEKEREZO
Marie Aimée

Azitangire gahunda nk'izi za Ibuka zifasha abandi badamu. Ibi mbisomye kuri rumwe mumbuga. Lu pour vous : CONFERENCE I BRUXELLES KU IFATWA KUNGUFU RY’ABARI N’ABATEGARUGORI MURI GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI 1994 MU RWANDA 13 Fév , 2017 | Communiqués | Tariki ya 10/02/2017 i Bruxelles habereye Conference ihuje abantu baturutse hirya no hino yateguwe n’umuryango RESIR aribyo bivuga  » Le Réseau Scientifique International pour la Recherche et l’Information sur le Rwanda et sur l’Afrique des Grand Lacs  ». Mukubitegura yafatanije na association IBUKA Mémoire-Justice Asbl hamwe na DRB Rugali ariyo DIASPORA RWANDAISE MU BUBIRIGI, abo bose bakaba barabitewemo inkunga n’ Ambassade y’u Rwanda i Bruxelles ndetse conference ikaba yarabereye mucyumba cy’inama cy’Ambassade. Ingingo yari yateguwe kuganirwaho ni ihohoterwa n’ifatwa kungufu ry’abari n’abategarugori muri genocide yakorewe abatutsi muri 1994 mu Rwanda “Traumatisme et féminité : Expériences vécues par les femmes victimes de viol lors du génocide des Tutsi au Rwanda†. Ibiganiro byayobowe na Perezida wa Ibuka mu Bubirigi Nyakubahwa Mazina Deo afatanije na Dr Mukumbiri Jean naho Dr Patrick Rwagatare wahawe Diplome ya Doctorat (umwaka ushize) ku bushakashatsi yakoze kuri iyo ngingo ( uri hagati ku ifoto) niwe watanze ibiganiro. Ibiganiro byagenze neza ndetse abantu benshi babaza ibibazo ndetse n’abandi batanga ibitekerezo. Kubindeba , jye navuze kukibazo cy’uko abari n’abategarugori muri ibi bihe batinyuka bakavuga ibyababayeho bafatwa kungufu muri genocide yakorewe abatutsi bagomba gufatwa nk’intwari kuko benshi barabitinya ndetse n’umuco nyarwanda utuma ibintu nkibyo benshi babiceceka. Nasobanuye ko kuri ubu abadamu bavuga badahabwa agaciro gakomeye cyane kandi baba bavuze ibintu bikomeye cyane. Nasabye ko abavuga ku mugaragaro ibyababayeho bafatwa nk’intwari kugirango bitinyure bose bavuge. Ningombwa kandi kurushaho kubaha ijambo muri societe nyarwanda kuko ari n’ubutumwa bukomeye kuri izo nterahamwe zabagiriye nabi kuko ari ukuzereka ko abo zagiriye nabi bariho kandi bakomeye ndetse bakaba bazirusha ubutwari. Nasobanuye ko kugirango ibyo byose bigerweho hagomba creativite muri societe nyarwanda kugirango abo bari n’abategarugori bafashwe kungufu bagaragazwe nk’intwari. Kuri ubu, ibikorwa kuri icyo kibazo ntibihagije. Abari aho muri conference bashimye cyane icyo gitekerezo cyanjye ndetse abo muri Ibuka twaje kongera kuganira duhana gahunda yuko twazahura tukabiganiraho kuburyo buhagije. Bitangarijwe i Bruxelles, tariki ya 12/02/2017 Rutayisire Boniface Tel : (32) 466 45 77 04 (Tel,Watsup,viber) Email : b2003n@yahoo.fr BELGIQUE Ayo mafoto yafashwe na Jessica Rutayisire hanyuma atangazwa na Bwana Karirima Aimable bo mu kinyamakuru IGIHE.COM. Posté le 12/02/2017 par rwandaises.com


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
[ VIDEO ] Perezida Kagame yakirwa na Xi Jinping w’u Bushinwa

[ VIDEO ] Perezida Kagame yakirwa na Xi Jinping w’u Bushinwa

UEFA CL : Hagati ya Real na Bayern imwe igomba gusezererwa muri 1/4 - DORE UKO AMAKIPE AZAHURA

UEFA CL : Hagati ya Real na Bayern imwe igomba gusezererwa muri 1/4 - DORE...

CHARLY na NINA basuye Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi banabonana na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe

CHARLY na NINA basuye Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi banabonana na...

N’Golo Kante niwe mukinnyi mwiza w’umwaka i London, Arsenal yatashye amaramasa

N’Golo Kante niwe mukinnyi mwiza w’umwaka i London, Arsenal yatashye...

NEW POSTS
Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...