LATEST NEWS
Multimedia
Ibimenyetso 6 byagufasha gutahura “ABAHANUZI B’IBINYOMA” bitagusabye kujya mu Mwuka !
Publish Date: mercredi 29 mars 2017
VISITS :2985
By Admin

Ni kenshi abantu bagenda bagaragaza ko muri iki gihe Itorero ry’Imana ryamaze kwinjiramo “ABAHANUZI B’IBINYOMA” hari zimwe mu nkuru zagiye zibyandikwaho. Uyu munsi, tugiye kubagezaho birambuye, uburyo umuntu wese ashobora kureba agasesengura, mbese agatahura umuhanuzi w’ibinyoma bitamusabye ko yaba ari mu mwuka. Intumwa Pawulo nayo yabivuze neza ko abahanuzi b’ibinyoma bazaduka mu bihe bya nyuma. 2 Kor. 11:13 ; 1 Kor. 4:16

Ibi ni ibimenyetso 6 bigaragaza abahanuzi b’ibinyoma :

Abahanuzi b’ibinyoma uzababwirwa no “KWIGWIZAHO AMAZINA AREMEREYE” :
Iyo usomye muri Bibiliya, usanga Intumwa Paulo yarerekanaga intege nke ze mu rwego rwo kwicisha bugufi. Nta hantu na hamwe hagaragara ko yashyiraga imbere inyito yuko ari “INTUMWA” abashumba bataye umurongo uzabamenyeshwa no gukangisha abo bayoboye amazina aremereye.

2. Abahanuzi b’ibinyoma uzababwirwa no “KWEREKANA KO BAFITE UMUMARO” :

Henshi mu matorero yayobye, uzasanga mu gihe umushumba yinjira mu rusengero ategerejwe n’imbaga ariko wakwitegereza neza ukabona yinjiranye n’umubare w’abantu 5, umwe amutwaje Bibiliya, undi amutwaje umushwari we (Igitambaro cyo kwihanaguza ibyuya) undi amutwaje amazi, undi amutwaje IPAD cyangwa Telefoni ye igendanwa, undi nawe abagenda imbere kugira ngo aho akandagiye abe ari naho abandi banyura, mbese bimeze nko kubashakira umutekano. Iyo shusho yo kwereka abantu ko umushumba afite agaciro gakomeye kuruta ak’intama, itera impungenge z’ibimuturukamo.

Uyu ni umukino wo gukanga abantu. Iki ni icyaha Imana yanga urunuka “Ubwibone” Bene aba bashumba ntibatinda kugwa hasi.

3. Abahanuzi b’ibinyoma “NTIBAPFA KUBONEKA UKO BABONYE“ :

Iyo uganiriye n’umubare munini w’abakristo basengera mu matorero y’ubuyobe nk’aya niba bajya babona umwanya wo kubonana nabo kugira ngo babahe impuguro ziba zigenewe w’abakristo (umwe ku wundi) bakubwira ko ibyo ntaho babibona. Bavuga ko babona umushumba aza kwigisha gusa ubundi akinjizwa mu modoka huti huti n’abashinzwe kumuherekeza (Abasore b’ibigango) nuko bikarangirira aho, ku yindi minsi bakamuboneyeho ku Itorero bakamubona ku mateleviziyo cyangwa se bakamwumva ku maradiyo gusa.

Intumwa Pawulo yakoraga ibinyuranye cyane n’iyi myitwarire. Inshuro nyinshi wasangaga abana umunsi ku wundi n’abo yigishaga. Niba umushumba adashobora kumva ko ari ku rwego rumwe n’urw’abakristo ayoboye ngo bamwisanzureho, icyo gihe aba yarataye umurongo. Dore amagambo meza Intumwa Paulo yandikiye abatesalonike kuri iyi ngingo”

“Ni cyo cyatumye mudutera imbabazi tukabakunda cyane, tukishimira kutabaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo no kubaha ubugingo bwacu kuko mwatubereye inkoramutima cyane.” 1 Tesalonike 2:8

4. Abahanuzi b’ibinyoma bagaragaza ko ari “IBIHANGANGE“, bakerekana ko abantu babayeho ku bwabo :

“Nuko umwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kuba umugabo w’umugore umwe, abe udakunda ibisindisha wirinda, ugira gahunda mu kubaho kwe, ukunda gucumbikira abashyitsi, ufite ubwenge bwo kwigisha,” 1Tim 3:2

Umushumba ugaragariza abakristo ayoboye ko aramutse adahari ubuzima bwabo bwaba buri mu kaga kuko yaba atakibahanuriye ibizababaho, uwo si uw’Imana ahubwo ni uwa Se Satani. Abashumba benshi bakoresha ububasha bwabo mu gukangisha abayoboke icyo bari cyo kugira ngo babayoboke bimariyemo.

5. Abahanuzi b’ibinyoma “NTIBEMERA GUKORANA N’ANDI MATORERO Y’UMWUKA”

Bene aba bashumba uzasanga badakunda kujya aho abandi bari ngo bahugurwe, usanga baba mu mwuka wo gusenya iby’abandi, bumva ko ari bo banyakuri. Ntibaba mu mahuriro y’amatorero y’umwuka kuko baba bazi ko hari igihe bagubwa gitumo n’abanyamwuka nyakuri. Bene aba uzasanga barashyizeho uburyo bwabo bwihariye bavugamo, uburyo bagenda n’ibindi bigamije kwereka abantu ko bafite umwihariko wabo utaba mu yandi matorero. Iyo abayoboke babavumbuye bakava mu matorero yabo, usanga basigara babavuma bikomeye !

6. Abahanuzi b’ibinyoma “BISHYUZA BURI SERIVISI IKORERWA MU RUSENGERO”

Iby’amafaranga n’amatorero yo muri iki gihe byo sinabyinjiramo cyane kuko ahari nziko hari abandusha kubimenya cyane. Aba bashumba uzasanga basaruza amafaranga ku gato no ku kanini, ariko badashobora kugira inkunga bagenera umukristo uri mu bibazo.

IBITEKEREZO
JPaul

Icyakora iyi nkuru irababaje, ari uwayanditse ari nabamaze gutanga ibitekerezo, kuko habayeho kwitiranya ibitekerezo, ibyo wabonye ariko udasobanukiwe, nyuma ukabiha inyito itariyo, kandi nabanditse nabo batwawe n'amarangamutima, batabanje kureba inkuru basoma iyo ariyo. "" Ibimenyetso 6 byagufasha gutahura “ABAHANUZI B’IBINYOMA†bitagusabye kujya mu Mwuka !"" uyu mutwe wiyi nkuru uhuriye na texte ? wenda iyo uvuga uti "ABUNGERI GITO" ; uhereye kungingo ya mbere kugera kuyagatandatu , mwavuze abayobozi, abashumba (abungeri), ibi bitandukanye kure n'abahanuzi, umuhanuzi agira umuhamagaro we utandukanye n'uw'umuyobozi, vraiment no muri Bible izi nshingano zombi ziratandukanye, ubuhanuzi ni impano , kuyobora ni inshingano ( I PETERO5:2, ABEFESO 4:11), kandi umenye ko iyo ufashe igihe ucirabandi imanza, uba widindiza, wiyanduza, wikereza, ujya mubitakureba, kuko Imana niyo mucamanza mukuru, ni muyiharire imirimo yayo, natwe duharanire gukiranuka, turwana intambara nziza.

patrick

nukuri sinarinziko iki kinyamakuru kivuga kubindi bintu atari politiki biranshimishije cyane kandi murakoze kuko ibyo muvuze nibyo rwose

paster nsengiyumva dieu donne

nukuri ibyo wara bigenzu kandi ni byo pe uwakwereka kwinjira murusengero abantu Bose bagahaguruka kuza murirwa amabendera nyamara yesu ntawigeze amutwaza ntiyigeze agaragara nku mukoresha ahubwo iteka yahuraga arinku mugaragu wabandi Reba umu pastor I watumwe gukora ahoyakoze ahubwo agakoresha akabona abagaragu na Baja mbese nti wamenya abantu barikwerekera wabonye ahintama zifuza umushumba kandi zimuruzi ariko abashumba bazirijambo riboneka mutumwabwiza bwa yesu kristo uko bwanditswe na yohana 10:10-11 simbamyakobarizi Imana guhe umugisha kubwiyinkuru

ok

Ahubwose wowe utuka umukozi w' Imana wumvako haricyo bizakumarira ? Gitwaza yagutwayiki koko ? mwajyiye mumenyako umukozi w' Imana afite icyubahiro kiruta nicya perezida wa repubulika ? mwitonde kuko nimba mutangiye gusebya abakozi b' Imana iyo ngoma yanyu irarangiye kabisa.

ngabo

ko nunva ibyo bimenyetso byose apotre gitwaza abyujuje ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
UEFA CL : Hagati ya Real na Bayern imwe igomba gusezererwa muri 1/4 - DORE UKO AMAKIPE AZAHURA

UEFA CL : Hagati ya Real na Bayern imwe igomba gusezererwa muri 1/4 - DORE...

CHARLY na NINA basuye Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi banabonana na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe

CHARLY na NINA basuye Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi banabonana na...

N’Golo Kante niwe mukinnyi mwiza w’umwaka i London, Arsenal yatashye amaramasa

N’Golo Kante niwe mukinnyi mwiza w’umwaka i London, Arsenal yatashye...

Hehe no guhatanira Miss Rwanda – Igisabo

Hehe no guhatanira Miss Rwanda – Igisabo

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...