LATEST NEWS
Multimedia
Muyoboke yamaganiye kure ibivugwa ko agiye gutandukana na Charly na Nina
Publish Date: jeudi 11 mai 2017
VISITS :419
By Admin

Alex Muyobobe, umujyanama w’ abaririmbyi b’ abanyarwandakazi Charly na Nina yamaganiye kure ibimaze iminsi bihwihwiswa ko yaba ari mu nzira yo gutandukana nabo.

Abavuga ko Muyoboke yaba yenda gutandukana na Charly na Nina babishingira ku kuba aba baririmbyikazi baragiye gukorera igitaramo mu gihugu cya Nigeria Muyoboke agasigara I Kigali kandi ubusanzwe batajya basigana.

Ikindi hari n’ amakuru avuga ko ubwo abo bakobwa bari I Burayi aho bari baragiye gukorera ibitaramo, baba barashwanye na Muyoboke bapfa amafaranga.

Nubwo bimeze gutyo ariko Muyoboke avuga ko nta gahunda yo gutandukana nabo bakobwa ihari, avuga ko baragiye kuririmba muri Nigeria batajyanye byatewe n’ uko hari igitaramo barimo gutegura ngo yohereje umuhagararira kubera akazi kenshi bafite.

Yagize ati “Babwire uti ‘muribeshya ! Amasezerano y’imyaka irindwi (ubu hashize itatu) iracyahari kandi Pius namwoherejeyo agendayo mbere, aragenda ibyo gukora arabikora kandi akazi karimo karakorwa neza.”

Alex Muyobobe

Charly na Nina

Muyoboke avuga vuga ko bafite akazi kenshi akaba ariyo mpamvu yabaretse bakagenda bonyine we agasigara ategura igitaramo bafite ku itariki 13 Gicurasi 2017.

Anavuga ko muri icyo cyumweru bazamara muri Nigeria harimo no kuruhuka kuko bamaze igihe kinini bakora bataruhuka.

Ati “Nta kibazo gihari na kimwe. Uri kuvuga ibyongibyo mureke avuge. Mureke avuge kubera ko n’ubundi n’ejo azavuga. Ubuze icyo atuka inka aravuga ngo dore urucebe rwayo.”

Yakomeje avuga ko nta kuntu baba bafitanye ibibazo ngo babe baragiye i Burundi baranakoranye n’ibindi bitaramo binyuranye bamazemo iminsi.

Kigali Today yabajije Nina kuri ibyo biri kuvugwa maze amusubiza akoresheje WhatsApp agira ati “Wow ! Ndabona ibintu byose byagiye hanze ! Urakoze kumpa ayo makuru !”

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
UEFA CL : Hagati ya Real na Bayern imwe igomba gusezererwa muri 1/4 - DORE UKO AMAKIPE AZAHURA

UEFA CL : Hagati ya Real na Bayern imwe igomba gusezererwa muri 1/4 - DORE...

CHARLY na NINA basuye Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi banabonana na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe

CHARLY na NINA basuye Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi banabonana na...

N’Golo Kante niwe mukinnyi mwiza w’umwaka i London, Arsenal yatashye amaramasa

N’Golo Kante niwe mukinnyi mwiza w’umwaka i London, Arsenal yatashye...

Hehe no guhatanira Miss Rwanda – Igisabo

Hehe no guhatanira Miss Rwanda – Igisabo

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze