LATEST NEWS
Politiki
Kagame na Habineza bemejwe by’agateganyo, abandi bahabwa iminsi 7, kuzuza ibisabwa
Publish Date: samedi 1er juillet 2017
VISITS :2443
By Admin

Komisiyo y’igihugu y’amatora kuri uyu mugoroba imaze gutangaza ko abakandida babiri aribo bemejwe by’agateganyo nk’abujuje ibisabwa bibemerera kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Abo ni Paul Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi na Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda.

Nk’uko byigaragaje mu itangwa ry’izo kandidatire ntabwo harikubura abarikunanirwa kuzuza ibyo bisabwa, kandidatire zabo ntizishobore kwemerwa. Mu itangwa ry’izo kandidatire byatunguye benshi kubona umuntu nka Habineza atarashoboye kwerekana ikarita ye y’itora, naho nka Barafinda we dosiye ye ikaba yarimo ubusa ! Uyu Barafinda ntabwo yigeze yemezwa by’agateganyo nk’umukandida Perezida uhagarariye ishyaka rye ritazwi.

Perezida Paul Kagame umukandida wa RPF-Inkotanyi

Frank Habineza wa Green Party

Abo bifuza kuziyamamaeriza umwanya w’umukuru w’igihugu nk’abakandida bigenga ntabwo kandidatire zabo zemewe by’agateganyo kubera yuko hari ibibura muri dosiye zabo. Ingero zatanzwe ni nk’aho usanga muri ba bantu 600 bagombaga kubasinyira hari abatari kuri lisiti y’itora.

Umuntu utari kuri lisiti y’itora aba atemererwa gutora, kwiyamamaza ngo atorwe cyangwa gusinyira ushaka kwiyamamariza umwanya nk’uwo wa perezida wa Repubulika ! Abo bose ariko NEC yabongeje indi minsi irindwi ngo bazabe bujuje ibibura, mbere yuko itangaza lisiti ntakuka y’abakandida Perezida.

Diane Rwigara, Gilbert Mwenedata, Barafinda na Mpayimana ntibemejwe na Komisiyo y’amatora

Muri Kenya ho komisiyi y’amatora y’icyo gihugu (IEBC) yarangije kunyura mu madosiye ikaba yaratangaje urutonde ntakuka rw’abazahatanira umwanya w’umkukuru w’igihugu muri ayo matora ataha. Abemejwe na IEBC aho muri Kenya ni ikenda, barimo batatu bigenga na batanu baza bahagarariye imitwe ya politike.

Abazaba bahagarariye imitwe ya politike ni Perezida Uhuru Kenyatta wa Jubilee n’uwo bari bahanganye cyane ubushize, Raila Odinga wa ODM. Abandi ni Ekuro Aukot ( Thirdway Alliance Party), Mohammed Abduba Dida (Tunza Qualition), Justuz Juma (Justice and Freedom Party) na Kwa Jirongo Shakhalanga (United Democratic Party). Uwangiwe ni Justus Juma wa Justice and Freedom Party (JFP). Abemejwe na IEBC kuziyamamaza nk’abakandida bigenga ni Joseph Nyagah, Michael Wainaina na Japheth Kavinga.

Abo IEBC yavuze yuko batujuje ibyasabwagwa, kandidatire zabo zikangwa ni 10 barimo umutegarugori witwa Nazlin Umar. Abandi ni Muthiora Kariara, Japhet Kavinga, Stephen Owoko Oganga, David Munga, Erastus Nyamera, Peter Solomon Gichira, Michael Orenge na Peter Osotsi Odeng.

Ikintu cyagiye kigora cyane abifuzaga kuzaba abakandida bigenga muri Kenya ni umubare w’abagombaga kubasinyira kuko buri wese wifuzaga kuba candida Perezida yagombaga gusinyirwa n’abantu 48,000 mu gihugu hose, barimo nibura 24 kuva muri buri Karere. Uwagombaga gusinyira undi kandi ntabwo yemerewe kuba abarizwa mu mutwe uwo ariwo wose wa politike !

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO
emm

Prof Kalisa Mbanda azi akazi kabisa ndabona ahubwo anarusha Prof Karangwa Chrisologue. Nawe se ekikubo ni umusazi, Diane ni indaya , Mwenedata ari confused. ikindi ntibujuje ibyangombwa. ubwo abo bantu wabajonjora ute ngo bemerwe biyamamaze ? Ntibagasetse.

alfa

Cyokora nanjye Barafinda ataje muri campaign byambabaza. Twaba duhombye comedy ze rwose !

Emmanuel Rugina

Ntabwo byumvikana ko Diane yabuze ibisabwa byose ngo yiyamamaze nawe kuli uliya mwanya.

jmv

NEC izihangane ibyirengagize ibibura Barafinda bamwihore yishimishe kandi akomeze ashyushye Amatora !!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 12 Nzeri 2017

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 12 Nzeri 2017

Dr. Leopold Munyakazi arashimira Perezida Kagame

Dr. Leopold Munyakazi arashimira Perezida Kagame

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

4-09-2017

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare,...