LATEST NEWS
Politiki
Impamvu 10 Perezida Kagame yakomeza akayobora nyuma ya 2017
Publish Date: mercredi 31 mai 2017
VISITS :1419
By Admin

Pacifique RURANGWA ni umwanditsi w’iki gitekerezo. Ni Umunyarwanda uba mu gihugu ukurikiranira hafi Politiki y’igihugu. Yahawe igihembo na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (NCHR) cy’uwanditse inyandiko yahize izindi ku bwisanzure bwo gusenga (article on freedom for worship) mu Rwanda (2016).

Ubwo Perezida Kagame yatangiraga kuyobora u Rwanda mu nzibacyuho, mu w’ 2000, yasezeranyije byinshi birimo komora ibikomere by’u Rwanda, guteza imbere imiyoborere myiza, kuzamura imibereho y’abaturage no gutangiza icyerekezo kizageza u Rwanda ku kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse bitarenze 2020.

Kuva mu mwaka wa 2000, U Rwanda rwageze kuri byinshi byiza haba mu bukungu, imiyoborere myiza, ubutabera, imibereho myiza y’abaturage, umutekano n’ibindi byinshi byose bitanzwemo umurongo n’umukuru w’igihugu.

Itegeko nshinga kandi ryavuguruwe muri 2015 riha ububasha nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame bwo kwiyamamariza indi manda mu matora azaba muri uyu mwaka muri uyu mwaka.

Muri iyi nyandiko yanjye ndagaragaza ibintu icumi (10) bituma nyakubahwa perezida wa Paul Kagame akwiye kongera gutorerwa kuyobora igihugu mu matora twimirije imbere aha muri Kanama 2017.

1.Yagabanije ubukene : Mu myaka 10 ishize guverinoma ya nyakubahwa Paul Kagame yabashije gukura abarenga miliyoni y’abanyarwanda munsi y’umurongo w’ubukene. Ibi byatewe na pororgaramu zitandukanye zashyizweho zigamije gukura abantu mu bukene nka gahunda ya girirnka,VUP, bye bye nyakatsi, gahunda y’ingoboka kubageze mu zabukuru n’izindi nyinshi.

2.Yashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda : Ubu igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda kigeze kuri 92.5% nkuko byemezwa na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge (2016). ubu abanyarwanda ni umuntu umwe,nta macakubiri ashingiye ku kintu icyo ari cyo cyose. Umuntu rero wabashije kongera kubanisha abanyarwanda nyuma y’imyaka 23 habaye jenoside ubu bakaba babanye neza batishishanya, ntawashidikanya ko akwiriye gukomeza kuyobora ngo ubu bumwe n’ubwiyunge bukomeze gushinga imizi ihamye mu banyarwanda.

3.Yabanishije neza u Rwanda n’amahanga : kuva aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul kagame atangiriye kuyobora u Rwanda mu 2000 kugeza ubu, igihugu cyafunguye za ambasade nyinshi hirya no hino ku isi. Ibi byatumye u Rwanda rumenyekana mu ruhando mpuzamahanga. Umubano mwiza kandi n’andi mahanga byahesheje igihugu cyagu agaciro, isura y’igihugu igenda ihinduka nziza kurushaho.

Ibi kandi bigaragarira mu nama zikomeye igihugu cyacu cyagiye cyemererwa kwakira, nk’ubu vuba aha navuga nk’inama y’abakuru b’ibihugu bya Africa (African union summit), world economic forum, ntibagiwe n’amarushanwa mu mikino itandukanye yagiye abera mu Rwanda (nka CHAN, Can U-20 n’ayandi).

4.Umutekano w’imbere mu gihugu : Iyo urimo gutembera nta nkomyi nijoro mu bice bitandukanye by’igihugu cyacu, niho ubona ko mu by’ukuri u Rwanda ari igihugu gifite umutekano. Umutekano kandi mu Rwanda ni umusingi w’iterambere. Nyakubahwa Paul Kagame ahamya ko agomba guha abanyarwanda umutekano kuneza no ku ngufu nkuko aherutse kubitangariza mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bakuru ku italiki ya 8 Gashyantare 2017.

Yahinduye u Rwanda kandi igihugu umuntu abamo nta rwicyekwe cyangwa abarira iminsi ye ku ntoki (yibwira ko nibwira Atari buramuke cyangwa niburamuka butari bwire) nk’uko byigeze kubaho mu myaka 23 ishize. Umuyobozi nk’uyu rero ntawashidikanya ko abereye u Rwanda.

5.Yabyaje umusaruro ukwihuriza hamwe kw’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (East African integration) : Kwinjira mu muryaryango wa afurika y’iburasirazuba ni ukureba kure k’ubuyobozi burangajwe imbere na nyakubahwa Paul Kagame. Ubu abanyarwanda babasha kujya muri Uganda na Kenya ukoresheje indangamuntu gusa. Nyuma yo kwinjira muri uyu muryango kandi ubucuruzi bwarorohejwe, gasutamo zirahuzwa, byatumye abanyarwanda cyane cyane abikorera bungukira byinshi muri uyu mu ryango

6. Yahaye umugore ijambo : Ku isi yose nta wutazi ko u Rwanda ari cyo gihugu gifite umubare mwinshi mu nteko ishinga amategeko (64%) ibintu bitigeze biba ahandi hose mu mateka y’isi. Ibi bifite inkomoko mu itegeko ryanshyizweho na nyakubahwa Paul kagame rigena ko mu nzego zifata ibyemezo abagore bahabwa nibura 30% nyamara mu nteko ishinga amategeko abagore barenze kuri iki gipimo kure. Mu Rwanda kandi ntawugihohotera umugore ngo bimworohere. Uwasubijwe agaciro na nkakubahwa Paul kagame rero ntiyabyiyibagiza.

7.Ukungana kw’abanyarwanda bose : Ubu mu Rwanda ntamuntu w’intakorwaho ubaho. abanyarwanda bose barangana, ntawuri hejuru y’amategeko. Uku kungana kw’abanyarwanda bose byakozwe na nyakubahwa Paul Kagame bituma umuyobozi wese abazwa ibyo akora amakosa akayabazwa kandi akayahanirwa hahitawe kuwo ari we. Uku kudatonesha rero kwa nyakubahwa Paul Kagame bimugira umuyobozi w’ibihe byose.

8. Yahaye ijwi umuturage :
Ubuyobozi bukorera kandi bushingiye kubaturage (People centered leadership), ni inkingi ya mwamba mu buyobozi bwa nyakubahwa Paul Kagame. Ibi bituma abaturage bagira ijambo n’uruhare kubibakorerwa. Ni uburenganzira bw’abanyarwanda bose kuvuga ibibakorerwa haba kubitagenda cyangwa kubikorwa nabi. Umuyobozi rero ushyira inyungu z’abaturage imbere akwiriye guhora imbere.

9.Yahaye igihugu icyerecyezo n’umurongo bihamye : Icyerekezo 2020, icyerekezo 2050, gahunda y’imbatura bukungu n’izindi, ni gahunda zigaragaza icyerecyezo n’umurongo bihamye nyakubahwa Paul Kagame yahaye igihugu. Kugira umuyobozi rero ufite icyerekezo ni amahirwe abanyarwanda bafite kd badashobora kwirengagiza.

10.Yeteje imbere byihuse igihugu : Mu myaka 15 ishize U Rwanda rwagize iterambere ryihuse cyane. Iyo turebye ibikorwa remezo byubatswe hirya no hino mu gihugu, urwego rw’imigi mu Rwanda, u rwego ikoranabuhanga mu Rwanda rigezeho, izamuka ry’ubukungu bw’igihugu n’ibindi bikwereka uko igihugu cyateye imbere mu buryo bwihuse, byose birangajwe imbere n’intore izirusha intambwe Nyakubahwa Paul Kagame.

Umwanzuro

Iyi mihigo 10 yeshejwe na Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame kuva atangiye kuyobora, ni impamvu zikomeye zashingirwaho zemeza ko akwiriye gukomeza koyobora u Rwanda. Nyakubahwa Paul kagame kandi akwiriye gukomeza kuyobora kugirango ashimangire ibyagezweho no kurinda ko bisubira inyuma.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora...

CNLG yongeye gutunga agatoki ku bakoze Jenoside bugamye mu mahanga

CNLG yongeye gutunga agatoki ku bakoze Jenoside bugamye mu...

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Budage

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Budage

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora

Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora

NEW POSTS
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

28-06-2017

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

28-06-2017

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...