LATEST NEWS
Politiki
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.
Publish Date: jeudi 30 mars 2017
VISITS :3514
By Admin

Ishyaka DGPR riramagana kumugaragaro ibinyoma byatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Africa y’epfo, aho mu Kirego cye yagejeje m’urukiko rushinzwe uburenganzira bwa muntu n’ubwabantu (AFRICAN COURT ON HUMAN and PEOPLES Rights), yatesheje agaciro ikirego cy’Ishyaka DGPR ryagejeje m’Urukiko rw’Ikirenga rw ‘ Urwanda 2015 kubirebana na gahunda yari ihari yo guhindura Itegeko Nshinga ry’Urwanda, iryo sebanya yarikoze yibwira ko ryamuhesha imbaraga m’ urukiko (ACHPR) Arusha.

Birababaje cyane kuba umuntu nkawe ndetse wigeze gushinjwa kugira uruhare mw’ishingwa ry’Ishyaka DGPR gusubira inyuma agakora amakosa yo kudushinja ibinyoma kandi bidafite ishingiro azi neza ukuntu byari bikomeye kugira ngo Ishyaka DGPR ribe rigeze aho rigeze uyu munsi, ibi mubyukuri ni ikimenyetso cyo gutandukira no kwirengagiza n’ukudaha agaciro inyungu rusange z’Igihugu n’abagituye.

Ishyaka DGPR n’ Ishyaka ry’abaturage kandi ryashinzwe n’abanyarwanda banyotewe impinduka za Demokarasi rishingirwa imbere mu gihugu Taliki 14 Kanama 2009 mugihe bamwe muribo bareberaga bibereye mu myanya muri Guverinoma mbere yuko bayitakaza.

Abagize Ishyaka DGPR bafite ishema ryibyo bamaze kugeraho kandi banejejwe no gukomeza guteza imbere Demokarasi babikorera imbere mu gihugu. Ishyaka DGPR ni Ishyaka rya Politiki Ritavuga rumwe na leta ariko ryubaha amategeko n’amabwiriza by ‘ Igihugu. Ishyaka DGPR ariko rikaba ritavugirwamo n’umuntu uwo ariwe wese utari umurwanashyaka waryo.

Habineza Frank na Gen. Kayumba Nyamwasa

Tuzakomeza amahame atugenga ntawe duhohotera kandi dukemura amakimbirane m’uburyo bw’amahoro. Tuzakomeza kandi gushaka ibisubizo bya Demokarasi no gucyura impunzi tubinyujije munzira z’ukuri n’amahoro.


Bikozwe Taliki 26 Werurwe 2017

Dr. Frank Habineza

Umuyobozi Mukuru

IBITEKEREZO
Thierry

Ntamunyarwanda utazi ko Green Party ari Baringa.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu...

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo...

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

NEW POSTS
Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...