LATEST NEWS
Politiki
Itorwa rya Perezida mushya muri Somalia ryerekanye uko abadepite b’icyo gihugu biyemeje gukora
Publish Date: jeudi 9 février 2017
VISITS :856
By Admin

Ejo kuwa gatatu (8/2/2017) mu gihugu cya Somalia habaye amatora ya Perezida wa Repubulika arangira agaragaje uko abadepite b’icyo gihugu biyemeje gukora.

Henshi muri Somalia harangwa n’umutekano muke kubera abarwanyi ba Al Shabab bahora bagaba ibitero ku basirikare ba leta n’abubumwe bwa Afurika (AMISOM), ntabwo abaturage bose bashobora kugira uruhare mu itora rya Perezida wa Repubulika, ahubwo bakamutorerwa n’abagize inteko ishinga amategeko (abadepite) y’icyo gihugu.

Ayo matora yakozwe umunsi wose yabereye ku kibuga kinini cy’indege mu murwa mukuru, Mogadishu, harinzwe bikomeye n’ingabo za AMISOM zifashijwe n’ingabo za Somalia.

Abadepite bari bagize inteko itora bari 328, bagomba gutora umuntu umwe mu bakandida 23 bari biyamamaje. Mu itora rya mbere habuze uwegukana insinzi, hasigaramo abakandida bane barimo Perezida Hassan Sheiks Mohamud n’abandi babiri bigeze kuba ba Minisitiri b’intebe n’undi umwe wigeze kuba Perezida w’igihugu. Abo bigeze kuba ba Minisitiri b’intebe ni Omar Abdirashid Ali Sharmarke (wari Minisitiri w’intebe muri guverunoma yariho mbere y’iryo tora) na Mohammed Abdullah Mohammed Farmaajo. Undi rero ni Shariiif Sheekh Ahmed, wigeze kuba umukuru w’igihugu.

Abo badepite 328 bari bagize inteko itora bongeye guterana ngo batore umwe muri abo bakandida bane, abe Perezida wa Somalia. Muri iryo tora rya kabiri, Mohammed Abdullahi Mohamed Farmajo yabonye amajwi 184, arushije Perezida Hassan Sheiks Muhamud amajwi 80. Uko niko Farmajo yegukanye umwanya wa Perezida w’igihugu cya Somalia, kuko uwo yari yarushije amajwi 80 atifuje yuko habaho incuro ya gatatu y’amatora kuko yabonaga yuko ntacyo byari guhindura !

Itorwa rya Farmaja atsinze Perezida Muhamud wariho ryagaragaje uko abadepite ba Somalia y’ubu biyemeje gukora. Ntabwo bajya bongera guha amajwi Perezida wari usanzweho ngo ashobore gutegeka manda ya kabiri. Iyi ni incuro ya gatatu ibi bibaye ! Kuva Somalia yabona ubwigenge mu 1960 imaze guhinduranya abakuru b’igihugu incuro 12, harimo kudeta ebyiri n’umwe wishwe !

Ku butegetsi bwa Perezida Siad Barre, Farmajo w’imyaka 55 y’amavuko yari umudiplomate muri ambasade ya Somalia muri Amerika. Ubutegetsi bwa Barre buhirimye mu 1991, Farmajo yasabye ubuhungiro muri icyo gihugu cya Amerika arabubona, nyuma aza no guhabwa ubwenegihugu bwa Amerika. Ubu ni Umusomali akaba n’umunyamerika !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
New York : Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku nama rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye

New York : Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku nama rusange ya 72...

Trump yavuze ko Kim Jong Un ari mu bwiyahuzi, ati “nibiba ngombwa Koreya ya Ruguru tuzayisenya burundu”

Trump yavuze ko Kim Jong Un ari mu bwiyahuzi, ati “nibiba ngombwa Koreya ya...

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango...

NEW POSTS
Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo utemewe bagejejwe mu rukiko [ Yavuguruwe ]

24-09-2017

Abantu 9 barimo Twagirimana Boniface bashinjwa kurema umutwe w’ingabo...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...