LATEST NEWS
Politiki
Kaboneka - U Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame ntabwo ari urw’akajagari
Publish Date: mardi 25 avril 2017
VISITS :1463
By Admin

Mu gutangiza icyumweru cy’Abajyanama ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko abaturage n’abayobozi bagomba gufatanya kubaka igihugu no kugera ku iterambere. Asubiza umuturage wavuze ko yangiwe kubaka, Kaboneka yavuze ko hari ubwo bikorwa ku bwo gutegera ejo hazaza, kuko ‘U Rwanda ruyobowe na Perezida Paul Kagame atari urw’akajagari’.

Ni mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro, niho Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Visi Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali, ba Mayor uwa Kicukiro, Gasabo n’abandi bayobozi n’Abajyanama mu Mujyi wa Kigali bari bateraniye.

Abaturage basobanuriwe ko Abagize Njyanama bagomba kubabera ikiraro kibahuza na Nyobozi, bagafatanya mu gutegura no kwesa imihigo.

Kuri iki kibazo bamwe mu baturage bagaragaje ko hakiri ibibazo mu myanzuro ibafatirwa, nubwo hari abemeza ko Abajyanama babafasha.

Uwimana Syprien wo mu kagari ka Kagasa, agira ati “Abajyanama imirimo twabatoreye rwose barayubahiriza, ibikorwa byiza bakabitugezaho, ibyo twabatumye bakajyenda bakatuvuganira byaba bitaragerwaho bakongera kugaruka tukababaza tuti ‘ibyo twabatumye bigeze he ?’, bati ‘twarabivuze ariko turabitegereje’.”

Uyu muturage avuga ko uruhare rw’umuturage rukwiye kuba kutiganda. Umuhigo ngo yabashije kugeraho ni uko yitangira amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, ndetse akaba ashishikariza n’abandi kuyitanga.

Abandi baturage bagaragaje ibibazo ariko, berekanye ko mu murenge wa Gahanga harimo ikibazo cy’umutekano muke, aho umwe yagaragaje ko yanizwe avuye ku kazi agatabaza akabura umutabara kandi ngo byabaye saa tatu n’igice z’ijoro amasaha yita ko hari hakiri kare.

Undi witwa Nsanzabera ubona ko nta ruhare abaturage bagira mu kwesa imihigo, yagize ati “Abaturage iyo tubona imashini ziza guca ibibanza mu masambu yacu batatubwiye, usanga abaturage batabyiyumvamo.”


Abaturage bitabiriye inama ari benshi

Uku abibona binasa n’iby’undi muturage wavuze ko yavuye mu Gisirikare akagura ikibanza muri Gahanga, akangirwa kucyubaka kandi abandi baturanye bubaka, ubu ngo akaba abayeho nka ‘mayibobo’ ntacyo yakoresha icyo kibanza.
Ati “Tubona ari ibintu bazana bakadutura hejuru ngo ni mukore ibi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yasabye abayobozi ba Kicukiro by’umwihariko kumanuka bakajya gukemura ibibazo byagaragajwe, ariko anasaba uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru no gukemura ibibazo bafite.

Ati “Mureke dufatanye twiyubakire igihugu cyacu, twicungire umutekano, utwo dutotsi twari dutangiye kuzamo bashikuza amasakoshi, baniga abantu …ntabwo ari mu Rwanda bashobora kuba, bigomba guhagarara ariko twese tubigizemo uruhare.”

Arongera ati “Ntabwo ibisubizo byo gukemura ibibazo biri muri Gahanga bizava mu ijuru, ntabwo bizaturuka i Burayi, nta bwo muzajya mu nsengero ngo mubwiyirize, muraremo, mumare icyumweru, mumare ukwezi, muvuge ngo bizakemuka, n’Imana ifasha ugize ate ? [umuturage ‘uwifashije’], mureke dufatanye, twubake Gahanga yacu, twubake Kicukiro, twubake Umujyi, twubake Igihugu cyacu.”

Asubiza umuturage wangiwe kubaka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yavuze ko hari ubwo ubuyobozi bubuza umuntu kubaka hagamijwe kwanga akajagari no gutegera akazaza ejo.


Ministiri Francis Kaboneka

Ati “…Turategera akazaza ejo, ndagira ngo mubyumve mubyubahe mweye kumva ko harimo ikibazo. Urubaka akazu k’akajagari aha n’undi agakubite ahangaha, aha hose usange habaye akajagari. U Rwand aturimo uyu munsi ntabwo ari u Rwanda rw’akajagari, ni u Rwanda rufite icyerekezo, u Rwanda ruyobowe na Paul Kagame, Perezida wa Repubulika ntabwo ari urw’akajagari ni u Rwanda arufite icyerekezo, rufitiye Abanyarwanda akamaro n’abanyamahanga.”

Gahanga yatangirijwemo icyumweru cy’Abajyanama nk’umwe mu mirenge y’icyaro igize akarere ka Kicukiro, ariko utera imbere mu kuhashyira ibikorwa remezo, haba ikibuga cy’umupira w’amaguru (Stade Olympique) kizubakwa n’aho inama yabereye, ikibuga cya criket cyatangiye kubakwa n’ibindi bikorwa remezo biri ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

IBITEKEREZO
kaka

Kabonera,akajagari ushakakuvunga nakabatutsinakabahutu ?ok,nduvamushka babandjbjnkomamashyi bababarimurileta.m


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame - Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene umutwe

Kagame - Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene...

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa aho bagiye kwiyamamariza

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u Rwanda

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...