LATEST NEWS
Politiki
Kagame - Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene umutwe
Publish Date: vendredi 14 juillet 2017
VISITS :1483
By Admin

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017, mu Karere ka Ruhango mu kibuga cya Kibingo no ku cya Rwabicuma i Nyanza niho ibihumbi by’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bateraniye mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wayo, Paul Kagame.

Perezida Paul Kagame yavuze ko abirirwa banenga u Rwanda ko nta matora ahari kubera ko ikizayavamo kizwi, ngo abo ni ukubareka bakavuga bakameneka umutwe, abanyarwanda bo bagakomeza gukora ikibateza imbere.

Kagame yagarutse ku banyamakuru birirwa bavuga ko ikizava mu matora kizwi, bakabiheraho bavuga ko mu Rwanda nta burenganzira buhari.

Yagize ati "Nagirango niba mukurikira amakuru , Abanyamakuru bafite uburenganzira kandi baranabukwiye ariko sibo babufite bonyine, n’abandi bavuga n’abo bandika barabufite. Barandika bakavuga ngo amatora yo mu Rwanda nta matora arimo ngo kuko bazi ikizayavamo ariko jyewe biranshimisha kuba tuzi ikizayavamo ahubwo.”


Perezida Kagame yatangaje ko yishimira ko ibizava mu matora bizwi kandi Abanyarwanda aribo bihitiyemo ikibabereye

Yagize ati "Ikizayavamo uwajyaho akabeshya akavuga ngo nta kizi, bakavuga ngo uko kwirengagiza niyo politike nziza niyo demokarasi barabeshya. Reka nkubwire impamvu ikizayavamo cyamenyekanye mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2015. Buriya hajya kuba impamvu ya referandumu ikaba ikintu cyasabwe na miliyoni 4 z’abantu bazatora kikagera aho kijya muri referandumu kigafata hafi 100 %, ubwo se ubundi ikizavamo ni iki ?


Si abanyarwanda bari babukereye gusa kuko n’abanyamahanga nabo bamamaje Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko abirirwa banenga ko nta burenganzira buri mu Rwanda ari nabo barugejeje aho rwavuye, asaba ko bimwa amatwi bagakomeza kumeneka umutwe. Ati " Ibyo dukora niba amatwi atabaha ngo bumve byibura amaso ni abahe barebe….. abo birirwa bavuga ubusa nibo bagejeje u Rwanda aho ruvuye, ibizava mu matora birazwi kandi birazwi nyine uwo bimena umutwe bimumene umutwe. Twe rero ibi byo kwiyamamaza tubigire ibyo kwishima".

Yavuze ko abanyamahanga banenga cyangwa bagashakisha abo bashishikariza kwiyamamaza ngo bayobore u Rwanda biyibagiza ko nta burenganzira bwo gushyiraho uyobora u Rwanda bafite. Ati :"Ariko nicyo birengagiza ni uko bo badatora barabigerageje bagashaka abanyarwanda bashyigikira ariko bamara kubahitamo, bagasanga ntawe ubari inyuma nabo bakabata bakigerendera."

Kagame yashimye ubushishozi bw’amashyaka yamuhaye amajwi. Yagize ati “Ndashima amashyaka yiyemeje gushyigikira umukandida FPR izaba yatanze. Nabo barashaka ko twihuta kandi tukagera kure. Ntago nakwibagirwa namwe mwese, ndavuga RPF Inkotanyi yantanzeho umukandida.”


Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta


Umuyobozi w’Ishyaka PL, Hon. Mukabalisa Donatille

Yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko mu myaka irindwi iri imbere, ntawe ukwiye kubigisha amasomo y’ibyashize, kuko ubu u Rwanda ruhagaze neza.

Ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida Paul Kagame bizakomereza mu turere twa Gisagara, Huye na Nyaruguru, kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017.

Uko byari byifashe mu mafoto :


Ababyeyi bamwakiranye urugwiro


Mariya Yohana mu bari kwamamaza Perezida Kagame


Amashyaka yishyize hamwe ngo yamamaze umukandida Paul Kagame

Ubwanditsi

IBITEKEREZO
hakiziman jiribart

ariko mutirengagije mbabaze utatora umusazaninde ? dufite amatara dufite inka dufite umutekano iterambere ririhuta dufite ikorabuhanga byose tubikesha kagame natwe hano mukabagari tuzamutora 100%


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u Rwanda

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u...

Perezida Kagame yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage muri iki gihe cy’amatora

Perezida Kagame yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage muri iki gihe...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

2-07-2017

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police,...