LATEST NEWS
Politiki
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]
Publish Date: mardi 28 mars 2017
VISITS :956
By Admin

Kuri iki cyumweru, Perezida Kagame yagejeje ikiganiro ku bantu barenga 18,000 bitabiriye inama ngarukamwaka ihuza abayobozi mu nzego zitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Isiraheli iri kubera I Washington DC. Mu kiganiro cye muri iyi nama igamije gukomeza ubufatanye bw’Amerika na Isiraheli, Perezida Kagame yahamagariye abayitabiriye guhuriza hamwe imbaraga bakarwanya imigambi yose igamije guhakana Jenoside no gupfobya abayiburiyemo ubuzima. Yanavuze kandi ko gusigasira umutekano w’abantu bibabiswe, birenze gukoresha imbaraga z’amaboko gusa.

Perezida Kagame yagize ati : “ Umutekano w’abantu bigeze kwibasirwa n’ivangura iryo ariryo ryose ntugarukira ku mbaraga z’amaboko gusa.Isi yacu ntizigera itekana,haba kuri twe no kubandi kugeza igihe tuzatsindira ibitekerezo byose bigaragaza ubwicanyi nk’inshingano yo gukunda igihugu. Dufatanyije n’inshuti nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, tugomba kuzahura ubufatanye mu kurwanya abahakana Jenoside ndetse bakanapfobya abayiburiyemo ubuzima.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwifatanyije na Leta ya Isiraheli ikomeje kwibasirwa na bimwe mu bihugu bituranye nayo, avuga ko Isiraheli ifite uburenganzira bwo kubaho no gutera imbere nk’igihugu gifite uburenganzira bwose mu muryango mpuzamahanga.

Ashingiye ku mateka u Rwanda na Isiraheli bihuriyeho, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Isiraheli byabaye gihamya ko nta cyago uko cyaba kimeze kose kitagira iherezo.

Perezida Kagame yagize ati : “ Nta kabuza , u Rwanda ni inshuti ya Isiraheli. Nta mahano uko yaba ameze kose yatuma ubwenge bwa muntu n’umuhate wo kwiyubaka bitagera kuri ejo hazaza heza. Ukoroka no kwiyubaka kw’ibuhugu byombi nibyo bishimangira uku kuri.”

Avuga ku mubano wa Isiraheli n’umugabane w’Afurika, Perezida Kagame yavuze ko uyu mubano waranzwe no guhuza ubushobozi ndetse n’inyungu zihuriweho.

Perezida Kagame yagize ati : “Twishimiye uruhare rwa Isiraheli mu iterambere ry’Afurika no kuba ibihugu by’Afurika bikorana nayo neza. Mbere, iyi mikoranire ntiyagaragaraga ndetse byanagize ingaruka mu buryo bumwe ku myumvire abantu bagombaga kugira kuri isiraheli n’ibihe yanyuzemo.”

Perezida Kagame yashimangiye ko Isiraheli iri mu mwanya wo gufatwa nk’icyitegererezo cy’uburyo igihugu cyiyubaka, hashingiwe ku kuba yarageze ku byafatwaga nk’ibidashoboka kandi ikikijwe n’abanzi ndetse n’umuryango mpuzamahanga ukaba utayifuriza ibyiza.

Perezida Kagame yagize ati : “ Ibi byose ubihurije hamwe, bitanga ishusho y’ibyo twanyuzemo mu myaka mike ishize. Dutekereza ko hari amasomo menshi twabyigiraho nko kuba iyo abantu bagambiriye, bafite n’intego ishingiye ku kurokoka kwabo, nta nzitizi n’imwe yababuza kugera ku iterambere bifuza.”

Perezida Paul Kagame niwe mukuru w’igihugu wa mbere w’umunyafurika ugejeje ikiganiro ku bitabira iyi nama.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko Israel ari inshuti ikomeye y’u Rwanda kuko ari ibihugu bisangiye amateka

Source & foto : Village Urugwiro

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
CNLG yongeye gutunga agatoki ku bakoze Jenoside bugamye mu mahanga

CNLG yongeye gutunga agatoki ku bakoze Jenoside bugamye mu...

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Budage

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Budage

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora

Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora

Komisiyo y’Amatora yakiriye kandidatire ya Dr Frank Habineza

Komisiyo y’Amatora yakiriye kandidatire ya Dr Frank Habineza

NEW POSTS
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

12-06-2017

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo...

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO ]

12-06-2017

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO...