LATEST NEWS
Politiki
Kayumba Nyamwasa mu mazi abira nyuma yo kwamburwa ubuhunzi na Afurika y’Epfo
Publish Date: lundi 29 mai 2017
VISITS :1435
By Admin

Urugereko rw’Ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga i Bloemfontein muri Afurika y’Epfo rwategetse ikurwaho ry’ubuhunzi bwari bwarahawe Faustin Kayumba Nyamwasa, bivuze ko agomba gutangira gusaba ubuhungiro bundi bushya.

Uyu ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Gatatu, aho ushyira ihurizo rikomeye kuri Kayumba ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda ariko Afurika y’Epfo ikaba yari ikimucumbikiye.

Nk’uko Ikigo cy’Itangazamakuru cya Afurika y’Epfo, SABC, cyabitangaje, uyu mwanzuro wemejwe mu bujurire uvuze ko Kayumba agomba kongera guhera hasi asaba ubuhunzi, mu gihe n’ubuyobozi bugomba kongera gusuzuma niba yaguma muri icyo gihugu cyangwa akirukanwa ku butaka bwacyo.

Umuryango uhagarariye abimukira n’impunzi (CORMSA) uri inyuma y’iki kirego, uheruka kwitabaza Urukiko rw’Ikirenga mu bujurire, usaba ko Nyamwasa yamburwa ubuhunzi kubera ko akurikiranyweho ibyaha by’intambara.

Ni nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwa Pretoria rwabanje kuregerwa, ariko rukima amatwi ibyo CORMSA isaba, rugashyigikira icyemezo cya guverinoma ya Afurika y’Epfo yahaye Kayumba uburenganzira bw’impunzi mu 2010.

Kayumba Nyamwasa

Kayumba yahungiye muri Afurika y’Epfo mu 2010. Mu 2011 nibwo uyu wigeze kuba Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda yakatiwe adahari n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare , gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, rumuhamije ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kubiba amacakubiri no gutoroka igisirikare.

Mbere y’uko Umucamanza Azhar Cachalia atangaza umwanzuro w’urukiko kuri uyu wa Gatatu, impande zaburanaga zagiye impaka igihe kigera ku isaha yose. Nyuma yateruye avuga ko “Umwanzuro wafashwe muri Kamena 2010 wo guha ubuhunzi Kayumba Nyamaswa hashingiwe ku itegeko rigenga impunzi, usubiwemo kandi ukaba uvanyweho.”

Umuryango wa Kayumba Nyamwasa wari witabiriye urubanza rwe, ukaba watunguwe ukimara kumva umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
gaga

Igihe kibaye kirekire nace bugufi aze asabe imbabazi n'abishe barababariwe . umubyeyi wacu natwe abanyarwanda tuzamuha imbabazi. Areke kwangarira Mu mahanga. Ndabisaba n'abandi Bose bari hanze bihaye kuba abanzi b'igihugu. Ubu igihe cyari iki ko dushyira imbaraga hamwe tukubaka igihugu. Ntidutatanye imbaraga duterana amagrenade ahubwo tugatahirizanya umugozi umwe. Iyo urebye iterambere riri Mu Rwanda n'umutekano uhari usanga imbaraga zishyirwa Mu mutekano duhanganye nabo banzi bigihugu ari nyinshi. Tuzikoresheje rero Mu iterambere ntakabuza u, rwanda rwaruta ibihugu byinshi Ku isi


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro

Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora...

Nta muntu numwe uri hejuru y’Amategeko

Nta muntu numwe uri hejuru y’Amategeko

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu...

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...