LATEST NEWS
Politiki
Komisiyo y’Amatora yamaganye abiyita abakandida basaba inkunga abaturage
Publish Date: lundi 17 avril 2017
VISITS :2081
By Admin

Nyuma y’iminsi mike bamwe mu batangaje ko baziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Kanama uyu mwaka, basohoye ubutumwa bukangurira abaturage kubaha inkunga izabafasha mu kwiyamamaza, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabyamaganiye kure ivuga ko aho ibihe bigeze ibyo bikorwa bitemewe.

Mu Mpera za Werurwe 2017 nibwo Mpayimana Phillipe wavuye mu Bufaransa muri Gashyantare 2017 avuga ko aje guhatana mu matora ya Perezida wa Repubulika, yatangiye gusaba Abanyarwanda kuzamuha inkunga y’amafaranga nk’uko batanga n’amaturo mu nsengero cyangwa bashyigikira amakipe bafana kugira ngo azabashe kwiyamamaza.

Nguwo Mpayimana Phillipe ugenda asaba abaturage amafaranga

Uyu mugabo yavugaga ko hari umuntu witeguye kwakira izo nkunga zizatangwa ndetse akaba yarashyizeho nomero ya konti na telefoni zo kunyuzwaho izo nkunga.

Mpayimana wibajijweho cyane ubwo yajyaga mu kiganiro n’abanyamakuru ateze moto, yasobanuye ko ibyo gusaba inkunga atari ubucuruzi agamije ahubwo ari ukuvunikira abaturage, bityo nabo bakwiye kumufasha.

Muri Werurwe 2017, ubwo Inteko Rusange y’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Green Party, yateranaga ikemeza Dr Frank Habineza nk’umukandida waryo mu matora y’Umukuru w’Igihugu, nawe yasabye abanyamuryango kwishakamo inkunga ingana na miliyari imwe n’igice izabafasha mu bikorwa by’amatora.

Dr Frank Habineza

Icyo gihe yagize ati “Abafite amasaka muyagurishe, abafite ibigori mubigurishe, abafite ibirayi mubigurishe kugira ngo igikorwa cy’amatora kizabashe kugenda neza. Amafaranga tuzakenera twarabaze dusanga agera kuri miliyari imwe n’igice ; ntabwo ari amafaranga make. Buri wese yitange uko yifite, ufite igihumbi akizane, ufite bitanu, icumi, miliyoni kuko inkunga yanyu irakenewe. Kugira ngo ishyaka ryacu rizitabire amatora ribashe gutsinda ni uko buri murwanashyaka ahaguruka."

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko ibikorwa nk’ibyo byo gusaba inkunga bidakwiye mu gihe hataremezwa abakandida, gusa niyo baba bemejwe ngo hari uburyo bwateganyijwe ibyo kubona inkunga bikorwamo.

Mu kiganiro IGIHE dukesha iyi nkuru yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi komisiyo, Charles Munyaneza, yagize ati “Ntibyemewe. Icya mbere nta nubwo dufite abakandida, muri gahunda yacu y’amatora tuzakira kandidatire kuva tariki 12 kugeza 23 Kamena, abazaba bemerewe kwiyamamaza tuzabatangaza tariki 7 Nyakanga, kugeza icyo gihe nta mukandida dufite ; uwaba wiyita umukandida wenda byaba ari ibyifuzo. Ibyo gusaba inkunga ntabwo byemewe kandi nubwo baba bemewe hari uburyo binyuzwamo.”

Yakomeje agira ati “Hari uburyo inkunga iva mu bashyigikiye umukandida cyangwa umutwe wa politiki abarizwamo, ariko niba icyo kibazo gihari ntabwo byemewe, n’abaturage bamenye ko bitemewe, igihe kizagera bikorwe kandi hari uburyo bikorwamo.”

Ntihazagire utegereza inkunga ya leta mbere y’amatora

Munyaneza yavuze ko mu matora nta nkunga leta igenera abakandida mbere y’amatora nyir’izina uretse ayo bahabwa nyuma yayo nabwo bitewe n’amajwi uwiyamamaje yagize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza.

Ati “Leta nta nkunga itanga mbere y’amatora, ahubwo hari amafaranga itanga nyuma yayo bitewe n’amajwi umukandida yabonye ashobora kumufasha mu kwishyura n’ibindi yaba yarakoresheje.”

Ubusanzwe umukandida ugenerwa ayo mafaranga aturuka muri leta, ni uba wagejeje ku majwi 5%. Birabujijwe kandi kwakira inkunga izo ari zo zose ziturutse mu banyamahanga, mu madini no mu miryango runaka yaba iyegamiye kuri leta n’itayegamiyeho.

IBITEKEREZO
Rwasubutare

Ubwo ni ubwenge bushaje bwa kera. Barashaka kwinjirizamo inkunga ya adui noneho bazabeshye ngo ni abaturage bayakotije.

Made in Rwanda

Abo bagabo mubihorere bacyeka ko kuba Président wa Republika ari ibintu by'imikino. Bisaba kugira amateka n'ubushobozi


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa aho bagiye kwiyamamariza

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u Rwanda

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

2-07-2017

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police,...