LATEST NEWS
Politiki
Komisiyo y’Amatora yemeje k’uburyo ntakuka Kagame Paul, Mpayimana Philippe na Habineza Frank nk’abakandida bazahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika
Publish Date: vendredi 7 juillet 2017
VISITS :1648
By Admin

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) imaze kwemeza ku buryo ntakuka abakandida bazahatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu kwezi gutaha. Paul Kagame (FPR), Philippe Mpayimana (Wigenga) na Frank Habineza (Green Party) nibo bazahatana muri aya matora.

Inama y’Abakomiseri nkuko bitangazwa na NEC yasanze Mwenedata Gilbert, Barafinda Sekikubo Fred na Rwigara Shima Diane batujuje ibisabwa.

Komisiyo y’Amatora itangaza ko Mwenedata Gilbert afite abamusinyiye 522 kuri 600 bateganywa n’Itegeko ; by’umwihariko nta lisiti y’abamusinyiye mu Karere ka Burera.

Naho Barafinda Sekikubo Fred, Komisiyo ivuga ko afite abamusinyiye 362 kuri 600 bateganywa n’Itegeko. Komisiyo ikomeza ivuga ko Barafinda Sekikubo Fred atujuje umubare w’abantu 12 bashyigikiye kandidature ye mu turere 18. Ikindi kandi ntiyashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora icyemezo cye kigaragaza Ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko.

Rwigara Shima Diane nawe ntabwo Kandidatire ye yemejwe kubera ko ngo atujuje ibisabwa n’amategeko. Komisiyo ivuga ko kuri liste yatanze Rwigara Shima Diane yashyize ku rutonde rw’abamusinyiye abantu 34 bavanywe ku ilisiti y’Abayoboke ba PS Imberakuri.

Ikindi kandi ngo umwe mu basinyiye Rwigara Diane yaguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16.04.2016, ashyingurwa tariki ya 17.4.2016 mu irimbi rya Busanza.

Bikimara gutangazwa, ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rya Frank Habineza ryahise ritangaza ko ryishimiye ko kuva 2003 ku nshuro ya mbere ishyaka ritavuga rumwe na Leta rigiye guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu.

Philippe Mpayimana we yatangaje ko afite ikiganiro n’abanyamakuru aho ari mu Bufaransa.

Turakomeza kubakurikiranira ibivugwa n’abatashoboye kujya k’urutonde ndakuka rw’abakandida k’umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Ubwanditsi

IBITEKEREZO
Sal

Ariko usibye gusara ngo bariyamamaza,babona ufite ububasha bwo guhigika KAGAME byavuzwe ko abanyarwanda benshi basabye ko itegeko rihinduka ngo akomeze kuyobora ari nde ? Ni ugupfusha amafaranga ubusa ngo bamenyekane wenda iyo bayobera mu muziki ! Uwayampa nkisubukurira amashuri yanjye yadindiye !

Marie Mukamusoni

Ibya Diane bili mu bitumvikana. Abantu 34 bavuye muli PS n'1 wapfyuye ni bo batumye atagira 600 koko ? Mwongere murebe yenda mwasanga mwibeshye. Cyangwa se mureme comission isubira mw'ibarura. Naho ubundi muradusigamo urwicyekwe.

Vuguziga

YEBABAWEEEEE !!!!! NIBURA IYO MUPFA GUHYIRAHO BARAFINDA WARWANIYE IGIHUGU ?? MPAYIMANA KOKO ???? MURADUSEBEJE.

Paul wacu arabishoboye ntampamvu mbona nimwe yatuma tutamutora


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa aho bagiye kwiyamamariza

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u Rwanda

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u...

Perezida Kagame yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage muri iki gihe cy’amatora

Perezida Kagame yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage muri iki gihe...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

2-07-2017

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police,...