LATEST NEWS
Politiki
Perezida Kagame na Mme we bavuye i Beijing mu Bushinwa
Publish Date: vendredi 17 mars 2017
VISITS :2451
By Admin

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bavuye i Beijing mu Bushinwa mu ruzinduko rw’umunsi umwe , aho bagiranye ibiganiro birambuye na Perezida w’u Businwa, Xi Jinping.

Perezida Kagame asuye iki gihugu nyuma y’uko mu kwezi nk’uku umwaka ushize, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa, Zhang Dejiang, yagendereye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho yagiranye ibiganiro n’umukuru w’igihugu ndetse anashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inyubako igezweho izakoreramo minisiteri enye harimo n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, yatewe inkunga n’iki gihugu.

Ni mu gihe kandi kuwa kane w’igishize habaye inama y’ihuriro ry’abashoramari b’Abanyarwanda n’Abashinwa. Minisitiri w’ibikorwa remezo, James Musoni, yagejeje ijambo ku bashoramari bayitabiriye, barimo n’itsinda ryaturutse mu Rwanda.

U Rwanda n’u Bushinwa ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye washinze imizi kuva mu 1971, ugenda utera imbere, aho iki gihugu gituwe kurusha ibindi kuri uyu mubumbe, gifasha u Rwanda mu bikorwa by’iterambere ahanini biba bishingiye ku bikorwa remezo nk’iyubakwa ry’imihanda, imiturirwa n’ibindi.

U Bushinwa bukomeje kugira uruhare mu iterambere ry’ibikorwa remezo mu Rwanda, binyuze mu nkunga ya miliyari 60 z’amadolari bwemereye Afurika, hatangiye kwagurwa imihanda ihuza Umujyi wa Kigali ingana na km 54. Iyi mirimo irimo gukorwa na Sosiyete y’Abashinwa ikora imihanda n’ibiraro (China Road Bridge Corporation, CRBC).

Uyu wiyongera kandi ku mushinga rurangiranwa, Kigali Innovation City, uzasiga u Rwanda ari igicumbi cy’intiti yaba mu ikoranabuhanga no bumenyi, cyane cyane hagendewe ku bikenewe ku isoko muri iki gihe.

Hari umushinga wo kwagura ibitaro bya Masaka, n’ibiro bigezweho bya guverinoma bizakoreramo Minisitiri w’Intebe n’izindi Minisiteri enye. Uyu mushinga uzatwara akayabo ka miliyoni 37 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 29 z’amanyarwanda, waratangiye.

Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame bakirwa ku kibuga cy’Indege

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame - Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene umutwe

Kagame - Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene...

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa aho bagiye kwiyamamariza

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u Rwanda

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...