LATEST NEWS
Politiki
Perezida Kagame yagarutse ku mubano ukwiriye Afurika n’u Burayi
Publish Date: mercredi 7 juin 2017
VISITS :906
By Admin

Perezida Kagame asanga ikibazo cyo kubangamira umudendezo w’abaturage binyuze mu gushaka guhatira abandi gukurikiza indangagaciro runaka, ari kigomba gukemurwa vuba kugira ngo umubano wa Afurika n’u Burayi urusheho gutera imbere ku nyungu z’abatuye imigabane yombi.

bi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama Mpuzamahanga y’u Burayi ku bufatanye mu iterambere (European Development Days conference - EDD 2017), ibera i Bruxelles mu Bubiligi kuva ku itariki ya 7 kugeza ku ya 8 Kanama 2017.

Iyi nama itegurwa na Komisiyo y’Ibihugu by’u Burayi kuva mu 2006, yahurije hamwe abantu barenga 5,000 baturutse mu bihugu 140, barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, inzobere mu iterambere, abashoramari, abaharanira impinduka ndetse n’abahagarariye urubyiruko.


Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama yiga ku bufatanye mu iterambere yateguye na EU

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iterambere rirambye rishingira kuri politiki nziza n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa buri wese, kandi amateka n’amahitamo y’abaturage agahabwa umwanya.

Yagize ati “Nubwo abaturage bashobora gukura amasomo atandukanye mu mateka yabo agatuma bagena imiyoborere ibabereye, hazahoraho umwanya w’ibiganiro no kungurana ibitekerezo hagati y’inshuti.’’

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’abimukira, ashimangira ko agaciro n’umutekano byabo haba mu bihugu baturukamo cyangwa berekezamo ari ingenzi.

Yavuze ko ku ruhande rumwe iki kibazo gifitanye isano na politiki mbi zo kutita ku ndangagaciro za bamwe, kandi Abanyafurika n’Abanyaburayi bakwiye kwicara bakakiganiraho mu bwubahane, aho gukomeza kwitana bamwana.

Yagize ati “Kubangamira umudendezo binyuze gushaka guhatira abandi gukurikiza indangagaciro zawe, bizakomeza kugira ingaruka mbi kuri buri wese bizageraho. Iki ni cyo gikwiriye gukemuka vuba. Nitugira ibiganiro byeruye kandi bifite intego, tuzabona ko nta mpamvu ituma Afurika n’u Burayi umwe abonamo undi ikibazo.’’

Yagarutse ku bikorera, urubyiruko n’uburinganire

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku iterambere ry’inzego z’abikorera, uburinganire bw’abagore n’abagabo ndetse na gahunda zo guteza imbere urubyiruko, avuga ko ubufatanye muri izi nzego buhuriye ku ntumbero yo guharanira iterambere ry’ahazaza kuri bose.

Yavuze ko imbaraga n’umuhate by’urubyiruko mu guhanga udushya, ari byo byatumye u Rwanda rushyira imbaraga nyinshi mu iterambere ry’ikoranabuhanga no kugeza internet kuri bose, kandi guteza imbere urwego rw’abikorera bizakomeza kugeza ubwo ruba igihugu cya mbere ku Isi cyoroshya ubucuruzi.

Perezida Kagame yavuze ko bidashoboka gutekereza inzira y’iterambere udaha umwanya uhagije uburenganzira n’impano z’abagore, ari yo mpamvu u Rwanda rwashyizeho amategeko y’uburinganire ku butaka, izungura n’ibindi.

Inama ya EDD 2017 izigira hamwe ingingo eshatu z’ingenzi arizo : Ishoramari ku isi n’abayituye, Ishoramari mu Iterambere ndetse n’Ishoramari mu byerekeye Amahoro n’Ubutwererane.

Muri iyi nama hazasinyirwamo amasezerano rusange y’u Burayi agamije iterambere ; inyandiko ikubiyemo politiki zisaba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kurandura ubukene no kubaka isi itajegajega kandi itanga amahirwe angana kuri bose.

Hagati aho, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bavuye impande zose baritegura kwakira umuyobozi wabo muri gahunda ya Rwanda Day benshi bavuga ko iziye igihe kuko habura igihe gito bakitorera Intore izirusha Intambwe.

Amafoto

Turakomeza kubakurikiranira ibyo birori !

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora...

CNLG yongeye gutunga agatoki ku bakoze Jenoside bugamye mu mahanga

CNLG yongeye gutunga agatoki ku bakoze Jenoside bugamye mu...

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Budage

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Budage

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora

Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora

NEW POSTS
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

28-06-2017

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

28-06-2017

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...