LATEST NEWS
Politiki
Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis
Publish Date: lundi 20 mars 2017
VISITS :1519
By Admin

Kuri uyu wa mbere Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Nyirubutungane Papa Francisko ku Cyiraro gikuru cya Kiliziya Gatolika mu mugi wa Vatican.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo waherekeje Perezida Kagame i Vatican yagize ati : “ Perezida Kagame na Nyirubutungane Papa Francisko baganiriye ku ngingo zitandukanye zirebana n’umubano hagati y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika. Perezida Kagame yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare rwayo mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu mu Rwanda by’umwihariko mu nzego z’uburezi n’ubuzima.”

Ibindi byaganiriweho, ni uruhare Kiliziya Gatolika yagize mu mateka mabi yaranze u Rwanda, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mbere y’umwaka w’1994, ibigo bya Kiliziya Gatolika ndetse na Misiyoni (missions) zayo bifatanyije n’ubuyobozi bwa gikoloni, byagize uruhare rukomeye mu guca ibice mu Banyarwanda no kubabibamo umuzi w’Ingengabitekerezo ya Jenoside. Uyu munsi, guhakana no gupfobya Jenoside bikomeje gukwirakwira mu miryango ya Kiliziya Gatolika ari nako ibigo byayo bikomeje gukingira ikibaba abakurikiranweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Mushikiwabo yagize ati : “ Inama y’uyu munsi yaranzwe no gusasa inzobe ndetse n’ubwubuhane hagati y’impande zombi. Iyi ni intambwe ishimishije mu mubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika hashingiwe ku myumvire ihuriweho ku mateka y’u Rwanda ndetse n’ihame ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi turabishingiraho mu kubaka no kuzahura umubano hagati y’Abanyarwanda na Kiliziya Gatolika”

Iterambere ry’u Rwanda mu bwiyunge ndetse n’ubukungu nabyo byagarutsweho, harimo no kuba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayikoze bemeye icyaha basigaye babana mu buzima bwa buri munsi. Intambwe yagezweho bigizwemo uruhare n’ihame ry’ukwemera.

Source : Office of the President -Communications Office

IBITEKEREZO
F. Nkomeza

None KO Perezida Paul Kagame azi uruhare Kiliziya yagize mu burezi, mu buzima no mu iterambere rusange ry'igihugu, ndetse itaretse no kugira uruhare mu iterambere mu isanamitima y'abanyarwanda, agiye kuyisubiza agaciro kayo ubwo yivuganiye imbona nkubone na Nyiricyubahiro Papa Francis ? Agité gusubiza Kiliziya Gatulika ububasha bwayo yahoranye ku mashuri yayo n'amavuriro yayo, uburezi busubirane ireme bwite bwahoranye ? Ngaho Kiliziya niyongere igire icyo bita mà » gigaransa " main mise" ku burezi shenge wabona abana ba Giseseka bongera kugira accès ku mashuri akomeye yari amaze guharirwa abacikacimu gusa !?

F. Nkomeza

None KO Perezida Paul Kagame azi uruhare Kiliziya yagize mu burezi, mu buzima no mu iterambere rusange ry'igihugu, ndetse itaretse no kugira uruhare mu iterambere mu isanamitima y'abanyarwanda, agiye kuyisubiza agaciro kayo ubwo yivuganiye imbona nkubone na Nyiricyubahiro Papa Francis ? Agité gusubiza Kiliziya Gatulika ububasha bwayo yahoranye ku mashuri yayo n'amavuriro yayo, uburezi busubirane ireme bwite bwahoranye ? Ngaho Kiliziya niyongere igire icyo bita mà » gigaransa " main mise" ku burezi shenge wabona abana ba Giseseka bongera kugira accès ku mashuri akomeye yari amaze guharirwa abacikacimu gusa !?

Etienne Steven

Ndashimira Umukuru w'Igihugu cyacu, kuko yibonaniye na Papa, akanerura aganira nawe uruhare rwa Kiriziya Gaturika yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi. Ibi yabivuzeho mu Nama y'umushyikirano ko Kiriziya nayo yari ikwiye gusaba imbabazi none yigereyego barabiganira, Papa yemera uruhare rwa Kiriziya ayoboye mu Mateka mabi urwanda rwanyuzemo. Bravo notre president, guharanira icyahoza amarira abarokotse no guha agaciro abakambuwe Kiriziya ibigizemo uruhare. Iki nacyo ni igitego. Long live


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa aho bagiye kwiyamamariza

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u Rwanda

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

2-07-2017

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police,...