LATEST NEWS
Politiki
Perezida Kagame yasuye icyambu cya Doraleh muri Djibouti, kimwe mu bikomeye muri Afurika
Publish Date: mercredi 19 avril 2017
VISITS :1349
By Admin

Djibouti ni igihugu giherereye mu Ihembe rya Afurika, hafi neza y’icyo umuntu yakwita urugabano mpuzamahanga kuko iri ahantu Inyanja Itukura ihurira n’Inyanja y’Ubuhinde ; ibintu bifasha iki gihugu mu kwambutsa ibicuruzwa ibyinshi bijya cyangwa biva muri Ethiopia.

Iki gihugu nicyo Perezida Kagame yagiriyemo uruzinduko rw’iminsi 2 kuva kuwa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017. U Rwanda ruruta gato Djibouti ho ubuso bungana na Kilometerokare 3138, rukaba runatuwe kuyirusha kuko yo ibarirwa abaturage hafi miliyoni imwe.

Mu ruzinduko rwe muri icyo gihugu, Perezida Kagame ari kumwe na Madamu, yasuye icyambu cya Doraleh giherereye mu gace ka Balbala mu Mujyi wa Djibouti. Ni mu Majyepfo yinjira mu Nyanja y’Umutuku aho imigabane itatu (Aziya, Afurika, n’u Burayi) itandukanira.

Ni icyambu cyashyizweho mu rwego rwo kuzamura ububahirane muri aka gace ko mu ihembe rya Afurika kugira ngo ibicuruzwa bizanwe n’amato aturutse mu Nyanja Itukura cyangwa iy’Ubuhinde. Ni icyambu kigenzurwa n’Ikompanyi y’Abarabu, DP World, na China Merchants Holdings yo mu Bushinwa.

Imibare igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2016 nibura amakontineri 914,300 yanyuze kuri iki cyambu. Ni mu gihe umwaka ushize kandi iki cyambu cyakiriye ibikoresho byo ku rwego ruhambaye byavanywe mu Bushinwa.


Icyambu cya Doraleh giherereye mu gace ka Balbala mu Mujyi wa Djibouti

Muri 2012, iki cyambu cyabaye icya kabiri muri Afurika gifite ubushobozi bwo kugenzura neza niba imizigo nta gisasu cy’ubumara ifite nyuma y’icya Mombasa.
Ibikoresho byifashishwa byashyizwe kuri iki cyambu nyuma y’inkunga yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibarirwa hagati ya miliyoni umunani n’icyenda z’amadolari.

Kuri iyi Nyanja Itukura, ni ho Djibouti mu 2013 yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 20 bukazarukoresha nk’ahantu hazajya hagezwa imizigo ikahavanwa n’indege iza mu Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko icyihutirwa ari ukubyaza umusaruro ubwo butaka igihugu cya Djibouti cyahaye u Rwanda.

Ati “Icyo navuga cyihutirwa kandi gifatika ni ukubyaza umusaruro ubutaka leta ya Djibouti yahaye u Rwanda ku cyambu cya Djibouti. Iki gihugu gifite ubukungu bujyanye n’aho giherereye ; gituye ku Nyanja hakaba ari ahantu hanyura amato menshi hari ibikorwa byinshi by’ubucuruzi.”

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
CNLG yongeye gutunga agatoki ku bakoze Jenoside bugamye mu mahanga

CNLG yongeye gutunga agatoki ku bakoze Jenoside bugamye mu...

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Budage

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Budage

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora

Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora

Komisiyo y’Amatora yakiriye kandidatire ya Dr Frank Habineza

Komisiyo y’Amatora yakiriye kandidatire ya Dr Frank Habineza

NEW POSTS
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

12-06-2017

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo...

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO ]

12-06-2017

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO...