LATEST NEWS
Politiki
i Bruxelles Uwimana Benoît ati : ’ Opozisiyo ni baringa ’ - [ VIDEO ]
Publish Date: mardi 6 juin 2017
VISITS :3099
By Admin

Umunyapolitiki Uwimana Benoît yanze guhera mu magambo yerekeza mu Ishyaka PSD avuye mu ishyaka Ishema ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, akaba avuga ko yavuyemo agamije kujya mu bikorwa biranga u Rwanda rukataje mu iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwimana Benoît wavuye mu ishyaka Ishema Party agahitamo kwifatanya n’abandi kubaka u Rwanda

Uwimana Benoît kimwe n’ abandi banyarwanda bagita mu gutwi ko Umukuru w’Igihugu azagera mu Bubiligi bahise batangira kwitegura kumugaragariza ko batazigera bamutetereza, ndetse Ubuyobozi bwa Diaspora nyarwanda buhamagarira abakomoka mu rwa Gasabo kumwakirira hafi y’aho inama izabera, kuri Tour et Taxis, banategura n’ubusabane hagati yabo, bishimira uruzinduko rwa Nyakubahwa Perezada Kagame uzaba uri mu Bubiligi kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kamena.

Uguhura kw’Abanyarwanda mu 2010 i Bruxelles kwitabiriwe n’abasaga 2700, maze Perezida Kagame abasigira impamba y’ibitekerezo agira ati “Nk’Abanyarwanda dukwiye kwiyizera, ntidukwiye gutegereza ak’i Muhana. Abantu batiha agaciro ntibashobora gutera imbere.”

Ubwo Perezida Kagame yageraga muri Marriot Marquis i San Francisco umwaka ushize ahabereye Rwanda Day

Kuri uyu wa Gatandatu nanone i Bruxelles, birashyushye kuko haza ba na Rwanda day tariki 10 Kamena, niho Perezida Kagame azabonana na Diaspora. Amakuru ava aho mu Bubiligi aravuga ko Diaspora iri mu birere Ibaze ko hazaba hasigaye amezi abiri gusa ngo tumutore.

[ VIDEO ]

IBITEKEREZO
Kiiza

@Uwimana Benoît. Bravo muvandimwe wahisemo neza. Abanyarwanda twarambiwe kwitandukanya, dukeneye kubaka no gusigasira ibyo tumaze kugeraho. Sinemera ko bavuga ngo twese twunva ibintu kimwe kuko sibyo. Ntidushobora kunva ibintu kimwe kuko ntitwakorewe mu imashini ngo tube twese dutekereza kimwe. Ariko kandi, ntitwagombye kubipfa kuko igikenewe ni ugukora neza ndetse no gukosora ibitagenda neza. Umuntu wese watwereka ko ashoboye, ko adafite amacakubiri, ko atifuza kongera kudutanya, kandi akaba yiyubashye, uwo tuzamutora 80% tutitaye ku ishyaka aturukamo. Ntabwo tuzahora dutangira kubera kwikunda kwa barusenyi bashimishwa no gusenya kurusha kubaka. Ntamwanya tuzabaha kandi ntituzabarebera nibatinyuka kongera gusenya. Ubu ikibazo si ABAHUTU si ABATWA yemwe sina ABATUTSI, twese twapfaga ubusa, kuko ntaho dutaniye, haba mubwenge, ubwiza. Turi abanyarwanda, amoko ntabaho baradushutse kuko ugiye mumizi kure usanga abahora ari ABATUTSI, nyuma baraje kuba ABAHUTU cyangwa ABATWA bitewe n'impanvu zitandukanye. Reka twishyire hamwe. Tube abantu mbere yabyose, ubwa kabiri tube ABANYARWANDA tube ABANYAFURIKA twiheshe agaciro. Twiyubakire u Rwanda twifuza.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro

Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora...

Nta muntu numwe uri hejuru y’Amategeko

Nta muntu numwe uri hejuru y’Amategeko

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu...

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...