LATEST NEWS
Politiki
’ Sinoshyana ndi mukuru ’– Mbanda
Publish Date: dimanche 4 juin 2017
VISITS :2746
By Admin

Hashize iminsi Jean Mbanda wari waratangaje ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda atangaje ko abihagaritse ahubwo ko agiye gufatanya na leta mu rugendo rwayo rwo kugeza iterambere ku baturage. Ibi abantu bamwe barabishimye, abandi barabinenga ndetse bamuvumira kugahera, abandi bati ni umugambinyi n’ibindi ...

Nkuko Mbanda aherutse kubwira kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda ko akigera mu Rwanda avuye muri Canada aho yabaga kuva mu 2007, yahisemo gufata umwanya we agatekereza kuri gahunda ajemo. Muri uko gutekereza, ngo yifashishije ibitabo bitatu bimuha ishusho ya nyayo y’icyo agomba gukora.

Muri ibyo bitabo avugamo icy’amahame shingiro ya PSD yakozeho ubwo iri shyaka yaryinjiragamo mu myaka ya 1990, harimo kandi ikijyanye na gahunda za leta z’imyaka irindwi (2010-2017) ndetse n’ikindi kirimo imyitwarire iranga umunyapolitiki.

By’umwihariko igitabo kivuga ku migabo n’imigambi ya gahunda za leta, Mbanda avuga ko cyamweretse ishusho n’intambwe u Rwanda rumaze gutera kugeza ubwo asanze gahunda yari agiye kugenderaho yiyamamaza zihari n’izitarakorwa ziri mu mihigo, ahera aho afata umwanzuro wo kureka gahunda yo kwiyamamaza.

Mpayimana Philippe

Icyemezo cye ndetse nticyakiriwe neza n’ abandi bifuza kuyobora u Rwanda barimo Mpayimana Philippe wavuze ko bisa no kutamenya icyo politiki aricyo kuko isaba umuntu kwiyibagirwa ahubwo akaberaho abandi.

Mpayimana yagize ati “Uwo mugabo yarirebye ku giti cye. Ariko njye kuko ndeba n’abandi Banyarwanda benshi ibyo batekereza n’ibyo bifuza […] ubwo rero kubera ko yasesenguye akagera aho abona ibye bihwanye n’iby’ubutegetsi buriho, ni uburenganzira bwe ni byiza yafashe icyemezo cya kigabo.

Njye ibyo ubuyobozi buriho bukora nshima ndabizi, noneho hakabaho n’ibindi nashingiyeho ntashima. […] ntabwo namwigana rwose."

Yakomeje agira ati “ Ku rwego rwe yarirebye ku giti cye, iyo wiyemeje kujya muri politiki uriyibagirwa [biri mu byo nzasobanurira Abanyarwanda]. Politiki ni ukwiyibagirwa, ni uguharanira inyungu z’abandi bantu, ni uguharanira kuvuganira abandi.”

Sinoshyana ndi mukuru – Mbanda

Hagati aho, Mbanda atangaza ko yasesenguye ibivugwa na bamwe mu bakandida bamaze kuvuga ko baziyamamariza kuyobora u Rwanda, barimo na Mpayimana, agasanga bafite porogaramu zidahamye.

Frank Habineza

Ibi yabivuze mu gihe hashize iminsi Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda,Green Party, ryemeje Dr Frank Habineza nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Uyu mugabo yahise asa n’uwigana Donald Trump wa USA maze yiyemeza ko mu gihe yazaba atowe azubaka urukuta rwa metero umunani ku mipaka ihuza u Rwanda, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi mu gukumira abo yise "abanzi b’igihugu".

Diane Shima Rwigara

Mbanda yavuze ko iyo gahunda ya Habineza idahamye, anagaruka kuri Diane Rwigara wavuze ko ashaka gufasha Abanyarwanda kuva mu bukene ndetse na Mpayimana wari waratangaje ko azashaka akazi kazamufasha ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Ati “Sinoshyana ndi mukuru […] uko mbabona nkabagaya [...] ntabwo navuga ngo nje kubaka urukuta kugira ngo ngire umutekano, ntabwo iyo ari porogaramu rwose, Ntabwo navuga ngo nje gushaka akazi kugira ngo mbone amafaranga yo gukora ibikorwa byo kwiyamamaza, oya ntabwo iyo ari porogaramu, ntabwo navuga ngo nje gukiza igihugu ubukene tuzi uko giteye nirengagije inzego aho zigeze zikora ibintu.”

Jean Mbanda

IBITEKEREZO
Jomo

Uyu musaza arasobanutse mwa njiji mwe. Urukuta se nirwo dukeneye ? Ushaka akazi ngo ashobore kwiyamamaza se ntari mu manegeka ? Utarayobora n'urugo yayobora igihugu ? Umusaza yarebye kure. Poa rata msaza

Jyewe

Mwa bantu mwikoreye Mbanda mwamufashije hasi, ko mbona se mumwikoreye ko yagize icyo avuga ku biyamamariza kuyibora igihugu mwarangiza namwe mukamuvuga, ubwo se ibyo mumurega si byo mwe murimo, yego ni uburenganzira bwanyu ariko nawe nimubumurerekere. Gusa tujye twirinda ikinyoma no kugoreka biva k'ubujiji cyangwa kudakurikira. Mbanda yabaga muri Canada ariko aza mu Rwanda inshuro nyinshi kandi akahatinda ndetse n'ubu ahagarutse yahaherukaga mu gihe kitarenze umwaka, abo rero bumva ko bamurusha ibyo mu Rwanda ngo ntahaheruka bashatse bacisha make. Amahoro mwese .

ngoga

mbanda abuze ayo kunkwera muri Canada dore ko ahazwi nk'umusinzi kabuhariwe none aje kuvumba skol z'ikigali gusa uwamuha turbo nyinshi wenda yagobwa urulimi amatora akazaba atunva

Rukundo

Arikose nkuyu Mbanda nigiki ? Ngouvuye muri Canada ngonje kuyobora abanyarwanda ? Ndakumenyeshako hari abanyarwanda barenga igihumbi bakuyobora . Wowe urimpumyi ntunaheruka iwanyu ngo ujekuyobora ? Bakubwiyeseko abayobozi babuze ? Irindagirire.

Solide

Ahubwo se uyu Mbanda ashinzwe iki ? ni analyste politique ? ariko ntabwo ari fair KBS ....ko yibanda kuba Candidats bamwe gusa, None kurwanya ubukene nibibi se ? Wahawe akazi kabi ko kwiteranya n'abanyarwanda.

brown

To emm : Nkund'umugabo ntacyo ampaye. Nice post !!

k c

muvandimwe uyu musaza ntabwo ari umusazi,niba wibuka 1993 mugihe cyamashyaka menshi, harabantu bashigngaga amashyaka yegamiye kuri MLND abandi bakigira abavugizi bamashyaka nka bakatano,ibwo rero uyu MBNDA aba akorera leta,kuko ntakuntu yakwirirwa mubinyamakuru avuga ntamushahara.numukorerabushacye wa FPR se ? cg ?

emm

Nagirango mbabwire icyo ntekereza kuri uyu musaza witwa Mbanda. Uyu musaza afite ikibazo gikomeye cyane jye mbona nko kuba "yarasaze", mu cyongereza nabyita uburwayi bwitwa "personality dosrder". abantu bafite iyi ndwara tend to exhibit distortions in the way they interpret and think about the world, and in the way they think about themselves. Ibi bigaragara bite kuri Mbanda. Uyu musaza yatangaje ko aziyamamaza ari muri Canada. Iyo umuntu atangaje ko akeneye ikintu, that is . expressing interest. Ikigaragaza ko Mbanda afite inyungu muri aya matora ni uko yavuye aho yari ari aza mu Rwanda mu gihe amatora yegereje. Gusa ageze mu Rwanda yatangaje ko abivuyemo ko ndetse yigaragaza nkumuntu utari hamwe n'abarwanya Leta ndetse n'abagaragaje gushaka kwiyamamaza. Ariko ikibazo ni kimwe : Ko Mbanda adashaka kwiyamamaza ko asanzwe aba muri Canada yaje mu bihe y'amatora kugira ate ? Ko adashaka kwiyamamaza ahora mw'itangazamakuru agira ate ? Niba Mbanda atanashaka kwiyamamaza jye mbona hari ibikorwa akora bitemewe, bidakenewe nkaba nanavuga ko akwiye no kubihanirwa. I see Mbanda's behavior into trying to make this election a heated debate. Mbanda ko udashaka kwiyamamaza wirirwa mu binyamakuru ugira ute ? Mbanda ko usanzwe uba muri Canada niba hari nibikorwa waje kwikorera iyo uza mu kwa cyenda ? Noneho tuvuge ko ari nuburenganzira bwawe kuza mu gihugu cyawe igihe ushakiye ariko se abandi bakandida urabashakaho iki ? Mbanda urashushya urugamba rw iki ? Mbanda ko uvuga ko uri mukuru ariko ukanga ukitwara nk'abana bato. Ni kubw'imyitwarire yawe jye mbona ufite uburwayi "personality disorder" . Nawe se uti ndashaka kwiyamamaza, bwacya uti mbivuyemo, mu kindi gitondo uti bariya bakandida bameze batya batya, ku mugoroba uti sinoshyana ndi mukuru, warangiza uti uti uti...... Reka nicecekere utankubita amakofe dore ko ngo uri indwanyi kabuhariwe....gusa jye ndumva "warya umwungu ugasiba ibamba", ndumva wagabanya amagambo, ndumva wava muri media, ntacyo ushinzwe ntacyo uri cyo , ntacyo umaze, uri igisaza cyasaze. urabangamye cyane


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro

Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora...

Nta muntu numwe uri hejuru y’Amategeko

Nta muntu numwe uri hejuru y’Amategeko

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu wabyo muri AU [ VIDEO ]

Washington : Kagame yavuze ko Ibihugu 12 bimaze kwemera gutanga umusanzu...

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo by’impfubyi

Madamu Jeannette Kagame yasobonuriye isi uko u Rwanda rwesezereye ibigo...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...