LATEST NEWS
Politiki
Trump ntabwo akunzwe nk’uko Obama yari akunzwe
Publish Date: lundi 3 avril 2017
VISITS :1582
By Admin

Muri aya mezi ya mbere ku butegetsi Perezida wa Amerika, Donald Trump, arimo arakora ibibi byinshi kurusha ibyo Perezida Barack Obama yakoze mu mezi ya mbere nkayo !

Ubushakashatsi bwakozwe na Marist College Institute for Public Opinion iri muri New York bugaragaza yuko Abanyamerika basaga 30 % bahaye Trump “F” ku mikorere ye mu mezi abiri ya mbere ku butegetsi naho 11 % gusa baba aribo baha Obama “F” , mu mikorere ye akijya ku butegetsi ! Ibi bivuze yuko umuntu 1 kuri 3 babona Trump agenda ananirwa akazi, naho 51 % ntabwo bamufitiye icyizere !

Ntabwo ariko ari abantu bose banenga Trump. 38 % bemera imikorere ye, barimo 22 % bamuhaye “B” ! 15 %, bari mu mubare w’abatoye bahaye Trump “A”, “C” cyangwa “D.” Mu bushakashatsi bwakozwe agifata ubutegetsi, Obama yabonye “A” cyangwa “B” kuva mu bantu 58 % bari kuri lisiti y’itora !

Ubwo bushakashatsi ariko hari n’aho bugaragaza yuko hari abantu batishimiye Trump gusa kubera yuko nta gikundiro afite, kurusha uko baba bamwangira imigambi ye mini ! Hafi 60 % y’Abanyamerika bavuga yuko imico ye ari urukozasoni, naho 31 % bakavuga Trump yatumye bagira ishema (made them proud) !

Perezida Trump

Muri ubwo bushakashatsi bwakozwe kuva tariki ya 22 kugeza 27 Werurwe 2017, hashubije abantu bakuze 1,062 harimo 906 bari ku rutonde rw’abatora. Byemezwa yuko ubushakashatsi bw’iki kigo budashobora kugiraho inenge zidasaga 3 % !

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO
Uwihanganye claude

Naveho rwose

Gaperi

Umwana wanzwe niwe ukura, ntanarimwe umuntu uvugisha ukuri akundwa, kuko aba arwanywa nabanyakinyoma, kandi iy'isi yokamwe n'ikinyoma


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora...

CNLG yongeye gutunga agatoki ku bakoze Jenoside bugamye mu mahanga

CNLG yongeye gutunga agatoki ku bakoze Jenoside bugamye mu...

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Budage

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Budage

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora

Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora

NEW POSTS
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...