LATEST NEWS
Politiki
’Twaba twihuse gucira urubanza Trump, gusa ntitwarerwa nk’abana’ – Kagame
Publish Date: mercredi 8 mars 2017
VISITS :2580
By Admin

Perezida Paul Kagame asanga ubu hakiri kare ko hari uwacira urubanza ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ngo Afurika ntikeneye kurerwa nk’abana.

Ubwo yasubizaga ikibazo kireba icyo Afurika itegereje ku buyobozi bwa Perezida Trump, Perezida Kagame yavuze ko kuba Abanyamerika ubwabo bagitegereje kureba icyo Perezida wabo azabagezaho, ngo bizafata igihe kirushijeho Abanyafurika kumenya icyo ubuyobozi bushya muri Amerika babwitezeho.

Yagize ati “Na mbere y’ibi nta politiki ihamye hagati ya USA na Afurika yigeze ibaho. Inyungu yacu nka Afurika si ukugira abantu bakorera ibintu Afurika, ahubwo abakorana na Afurika. Twaba twihuse gucira urubanza ubuyobozi bwa Perezida Trump ubu, ariko hari icyiza byatubyarira kuko atari ukurerwa nk’abana dushaka.”

Yunzemo ati “Birashoboka ko Abanyafurika bakeneye kwigishwa amasomo make ngo bakore ibyo bagakwiriye kuba barakoze kera, ari byo byo gutangira gukora baganisha ku kwigira.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko yifuza kubona umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bunoze aho kugira ngo ahite abibona mu ishusho mbi.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko abantu bagomba kumva ko gukorera hamwe bituma bagera ku nyungu bifuza, bitandukanye no kumva ko umwe yaba ari kugirira neza undi.

Ku ibanga ry’u Rwanda mu kwihutisha ubukungu, Perezida Kagame yavuze ko icy’ingenzi ari ugushyira Abanyarwanda imbere ya byose, politiki zigashyirwa mu bikorwa ngo ibyo abaturage bifuza bigerweho.

Muri iki kiganiro kandi Perezida Kagame yakiriye ibibazo by’abari bagikurikiye mu nyubako ya News Building y’i London, aho bamwe bagarutse ku karere n’umutekano wako ndetse no gushora imali mu rubyiruko.

Perezida Kagame yavuze no ku buyobozi bwa Donald Trump (Ifoto/Village Urugwiro)

IBITEKEREZO
Mugisha jean Baptiste

Murky dutegereze ibya trump nitegeko rye ,njye mbona trump banamurenganya kuko siwe utera ibibazo Africa ,inzara,intambara z'urudaca no kugundira ubutegetsi Kurt banwe mubayobozi bacu, mbona twakwishatsemo ibisubizo kuko ntibigoye ,tukarekana na politic yamerica ,dufashanya ubwacu kuko ntawigira .

Mahoro

Afrika ni umurage w ubwicanyi n ubukene that is all. Ubundi abazungu bakaduhema !

mvamo

Ndabona turi gutera imbere harakabah HE kgme oooooyyeeee !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame - Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene umutwe

Kagame - Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene...

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa aho bagiye kwiyamamariza

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u Rwanda

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...