LATEST NEWS
Politiki
U Bufaransa : Umuriro watse hagati ya François Fillon na François Hollande
Publish Date: samedi 25 mars 2017
VISITS :874
By Admin

François Fillon, umukandida uhagarariye ishyaka ry’aba-Républicains yatunze agatoki Perezida w’u Bufaransa, François Hollande avuga ko yihishe inyuma y’igitutu akomeje kotswa ndetse n’ibirego aregwa bigamije kumwandagaza mu gihe hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu mu kwezi gutaha.

Mu kiganiro kigaruka kuri ‘politiki’, François Fillon yagiranye na France2, yatangaje ko uyu ari umugambi muremure ugamije kumukoma mu nkokora no kuri kandidatire ye mu matora.

Nyuma y’umwanya yamaze atanga ibisobanuro, yagize ati “Uyu munsi hari ibinyamakuru bihabwa inyandiko nyuma y’amasaha atarenze 48 zifatiwe mu rugo, ese ni inde uzibaha ? Ni inzego za Leta.”

François Fillon wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yatunze agatoki Perezida Hollande uturuka mu ishyaka ry’aba-socialistes, amushinja gushyiraho ubuyobozi bwa rwihishwa bukorera muri Perezidansi y’u Bufaransa, hakumvirizwa mu buryo butemewe urwego rw’ubucamanza, nyuma ibitangazamakuru bigahabwa amakuru mu ibanga.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byahise bitera utwatsi aya makuru bwise “ibihuha bya François Fillon.”

Perezida François Hollande utaziyamamariza indi manda, yatangaje ko iby’uwo mukandida na we abyumva mu binyamakuru. Hollande abona ko amagambo ya Fillon agamije kuzana umwiryane mu myiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu.

Mu kugerageza kugaragaza ukuri ku byatangajwe, Fillon yagarutse ku gitabo cy’abanyamakuru babiri ba Canard Enchaîné “Bienvenue Place Beauvau, Police : les secrets inavouables d’un quinquennat” (éd. Robert Laffont). ” Uyu mukandida asanga hakwiye iperereza ku mukuru w’icyo gihugu, kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.
Ibyatangajwe na Fillon, byongeye kuvuguruzwa byihuse na Didier Hassoux, umwe mu banditsi b’iki gitabo, nk’uko bitangazwa na Franceinfo, wagaragaje ko yatunguwe n’ibyavuzwe na Fillon.

Ibi bije nyuma y’uko François Fillon amaze iminsi mike yitaba ubutabera, ku byaha bishingiye ku kwigwizaho umutungo, imishahara yagenewe umugore n’abana be ku kazi bakoreye Inteko Ishinga Amategeko ku buryo butabuzweho rumwe, ndetse no kwakira impano y’amakoti yahawe n’inshuti ye mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Amatora y’umukuru w’igihugu mu Bufaransa hagati y’abakandida barimo Jean-Luc Mélenchon, Benoît Hamon, Emmanuel Macron, François Fillon, Marine Le Pen, biteganyijwe ko azaba kuya 23 Mata 2017.

François Fillon yatunze agatoki Perezida François Hollande avuga ko yihishe inyuma y’igitutu akomeje kotswa

Perezida François Hollande yateye utwatsi ibyatangajwe na François Fillon, umukandida uhagarariye ishyaka ry’aba-Républicains mu matora y’umukuru w’igihugu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa aho bagiye kwiyamamariza

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u Rwanda

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

2-07-2017

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police,...