LATEST NEWS
Politiki
Umubare munini w’abagore muri Amerika bifuza yuko Trump yakweguzwa
Publish Date: lundi 10 avril 2017
VISITS :941
By Admin

Nk’uko ubushakashatsi buherutse gukorwa n’ikigo PPP kibigaragaza, umubare munini w’abagore muri Amerika wifuza yuko Perezida Donald Trump yakurwaho ikizere akava ku butegetsi atarangije manda ye ya mbere.

Iki kigo Public Policy Polling) PPP, cyizwiho kudakora amakosa manini mu biba byavuye mu bushakashatsi byacyo, kigaragaza yuko umubare w’abagore bifuza yuko Trump yakurwaho icyizere akava ku butegetsi (impeachment) ari munini kuruta uw’abagabo. Abagore bifuza yuko Trump yakurwa ku mwanya we wa Perezida wa Repubulika ni 51 %, naho abagabo babyifuza ni 36 % gusa !

Muri rusange ubwo bushakashatsi bwasanze Abanyamerika 44 % bifuza yuko Donald Trump yakurwa ku butegetsi, naho 45 % bakavuga yuko atari ngombwa. 11 % bo bavuga yuko icyo kibazo bataragifatira umwanzuro wa burundu ! Abo bantu bose bakoreweho ubwo bushakashatsi bari kuri lisiti y’itora !

Perezida Trump

Na none ariko benshi muri abo batifuza yuko Trump yakurwa ku butegetsi bavuga ko bibaye impamo yuko u Burusiya bwamufashije koko mu matora, nabo bahita bajya ku ruhande rw’abifuza yuko yahita akurwa ku butegetsi.

Muri Amerika Perezida, utararangiza manda ye, akurwa ku butegetsi n’inteko nshingamategeko, imitwe yombi. Amakosa atuma Perezida wa Repubulika yakurwaho icyizere, akava ku butegetsi, harimo ubugambanyi, ruswa n’imyifatire igayitse cyane (misdemeanors) !

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora...

CNLG yongeye gutunga agatoki ku bakoze Jenoside bugamye mu mahanga

CNLG yongeye gutunga agatoki ku bakoze Jenoside bugamye mu...

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Budage

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Budage

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora

Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora

NEW POSTS
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...