LATEST NEWS
Politiki
Umukozi uciriritse m’Uruganda rw’Ibirungo i Paris nawe yanenze Leta yo mu buhungiro ya Padiri Nahimana
Publish Date: mardi 28 février 2017
VISITS :3076
By Admin

Umukozi ucuriritse m’uruganda rw’ibirungo i Paris mu Bufaransa akaba n’umuteruzi w’amakarito aho muruganda rukora ‘Indyoshyandyo’ umunyarwanda waje mu kwiyamamariza kuyobora u Rwanda 2017, Phillipe Mpayimana yamaganye guverinoma yo mubuhungiro ya Padiri Thomas Nahimana.

Phillipe Mpayimana kuri ubu uri mu Rwanda aho arimo ashakisha abaturage 600, bagomba kumusinyira mu turere 30, nkuko itegeko rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ribisaba buri mukandida wese wifuza kwiyamamaza kugiti ke ko agomba kubisaba abanyarwanda nibura 600, mu turere twose.

Padiri Thomas Nahimana

Mpayimana Phillipe avuga ko iriya guverinoma ari igikorwa gifuditse, giherutse gukorerwa mu bufaransa yise ngo ni guverinoma yo mubuhungiro ya Thomas Nahimana. Ati : ‘Icyambere n’ubwo bavuga ko bashobora kuba bayikora murwego rwo guhangana na leta iriho, ahubwo nijyewe bahangana nanjye, n’umushinga wanjye mparanira kugirango urubuga rwa demokarasi rwaguke, ni ukuvuga ko niba banciye inyuma bakaba badahitamo kuba batega amatwi umushinga mbategurira barambangamiye, kandi babangamiye n’abanyarwanda bose , kuko iriya leta ni gashoza ntambara, ejo tuzumva bashyizeho ingabo ejobundi twumve batangiye gutesha umutwe abanyarwanda badusubiza mu ntambara’.

Mpayimana Philippe yavuye mu bufaransa aje kuziba icyuho,cya Thomas Nahimana wari utakibashije kugera kubutaka bw’u Rwanda.

Mpayimana akorana n’agatsiko k’ imiryango y’abafaransa bahoze muri zone Turquoise bayobowe na Hubert Védrine wari muri zone Turquoise n’akandi gatsiko kari muri leta y’Ubufaransa gafite imizi ya francois Mitterrand, Habyarimana n’Ingabo zatsinzwe, bafatanyije na “L’Internationale démocrate centrist” (IDC), ikorera Congo, Burundi, Rwanda n’irindi huriro ry’idini gatolika mu Butariyani rikorera Sant Egidio, ari nabo baha impapuro n’ibindi byangombwa, bakanatera inkunga zirimo n’ ingendo z’abayobozi ba FDRL hirya no hino, ni nabo babika amafaranga ya FDLR. Ngabo abasunitse Mpayimana Phillipe ngo aze mu rwanda gutera ibuye mu gihuru, arebe ikivumbukamo.

Phillipe Mpayimana

Philippe Mpayimana wigeze kuba umunyamakuru munkambi z’impunzi muri Congo yanditse ibitabo binyuranye birimo icyitwa “Refugies Rwandais Entre Le Marteau et l’Enclume”, bihakana bikana pfobya Jenoside yakorwe Abatutsi, aho ashinja Ingabo za APR kuba arizo zakoze ubwicanyi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Cyiza D.

IBITEKEREZO
mununi

Umupfu ntiyinukira !

Paul

wowe Munyamakuru Cyiza D. Nikitaraza mu Rwanda uzakizana, Maze iminsi nsoma inkuru zawe. Mpona ijyana yazo imeze nk'izibinyamakuru byakera ndashatse kuvuga amazina.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kagame - Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene umutwe

Kagame - Ibizava mu matora birazwi, uwo bimena umutwe bimumene...

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa aho bagiye kwiyamamariza

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

’Ntabwo nahunze, nta n’ ubwoba nagize ’- Mpayimana

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u Rwanda

Impamvu batatu batemerewe kuziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cy’u...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

9-08-2017

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...