LATEST NEWS
Politiki
Zambia mu nzira yo kohereza mu Rwanda abasize bakoze jenoside bagahungirayo
Publish Date: dimanche 2 juillet 2017
VISITS :1133
By Admin

Abanyarwanda icyenda (9) bakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi bashobora koherezwa mu Rwanda kuburanishwa nyuma yaho igihugu cya Zambia gisinyanye n’u Rwanda amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha.

U Rwanda rwasabye Zambia kubahiriza ibigize amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha barimo abahunze u Rwanda nyuma yo gusiga bakoze amarorewa muri jenoside yakorewe Abatusti 1994.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda yavuze ko biteguye gukorana n’igihugu cya Zambia mu gushyikiriza ubutabera abajenosideri bihishe muri icyo gihugu.

Amasezerano yatangiye kuganirwaho kuva muri 2009 yasinywe mugihe umukuru w ;igihugu Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 muri Zambia.


Perezida Kagame na mugenzi we wa Zambia ubwo yasuraga iki gihugu

Evode Uwizeyimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko washyize umukono kuri aya masezerano yavuze ko yizeye ko aya masezerano azashyirwa mu bikorwa neza kuko isinywa ryayo ryahagarariwe n’abayobozi b’ibihugu byombi.

U Rwanda kandi rumaze gusinyana amasezerano nk’ayo n’ibihugu nka Malawi ndetse na Mozambique ; byose bizwiho kuba bicumbikiye abanyarwanda bahunze nyuma yo gukatirwa n’inkiko Gacaca mu bice bitandukanye mu Rwanda.

Kugeza ubu Zambia ntirohereza abakoze jenoside mu Rwanda, ariko uwitwa Jean-Paul Akayesu, wahoze ari mayor wa komine Taba mu ntara y’amajyepfo yafatiwe muri iki gihugu muri 1995 ashyikiriwa urukiko mpanabyaha ICTR. Uyu Akayesu niwe wabanje guhamwa n’ibyaha bya jenoside ubu akaba afungiye muri Mali nyuma yo gukatirwa burundu.


Jean-Paul Akayesu wakatiwe burundu kubera ibyaha bya jenoside

Biragenda bigaragara ko abasize bakoze amahano mu Rwanda bagahunga akabo kagenda gashoboka kuko ibihugu bibacumbikiye nabyo biri kubona ko ari ngombwa ko baryozwa ibyo bakoze.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
mucyo

aya masezerano ashyizwe mubikorwa byaba aribyiza cyane kuko zambia icumbikiye bamwe mubasize bahekuye urwanda. bahamaze igihe kinini


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Trump yavuze ko Kim Jong Un ari mu bwiyahuzi, ati “nibiba ngombwa Koreya ya Ruguru tuzayisenya burundu”

Trump yavuze ko Kim Jong Un ari mu bwiyahuzi, ati “nibiba ngombwa Koreya ya...

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango...

Madamu Jeannette Kagame yasangije amateka ya Jenoside abatabiriye Inteko rusange ya Loni

Madamu Jeannette Kagame yasangije amateka ya Jenoside abatabiriye Inteko...

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron w’u Bufaransa

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron w’u Bufaransa

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’