LATEST NEWS
Ubukungu
Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara ho mu Bugesera
Publish Date: jeudi 25 mai 2017
VISITS :127
By Admin

Muri gahunda yo gushyigikira iterambere, imibereho myiza y’abaturage n’umutekano, Polisi y’u Rwanda yakomereje ibikorwa bitegura isabukuru yayo ya 17 mu mudugudu wa Buhara, akagari ka Gihembe mu murenge wa Ngeruka , mu karere ka Bugesera kuri uyu wa gatatu taliki ya 24 Gicurasi.

Ni mu muhango wo gutaha ku mugaragaro amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yashyizwe mu nzu 108 zo muri uriya mudugudu ndetse n’ikigo nderabuzima cya Mugorore mu murenge wa Juru, ukaba wayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Alvera Mukabaramba ari kumwe na Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda muri uwo muhango, abayobozi muri Polisi n’abo ku rwego rw’akarere ka Bugesera.

Mu ijambo yagejeje ku baturage barenga 2000 b’umurenge wa Ngeruka , Minisitiri Mukabaramba yasabye abahawe amashanyarazi by’umwihariko, n’abaturage bose muri rusange, kubungabunga no kurinda ibikorwa bahawe na Polisi y’u Rwanda .

Yagize ati :” Turasaba abaturage bahawe ariya mashanyarazi kuyafata neza kuko ntitwagera ku iterambere tudasigasira ibyo tumaze kugerago.”

Yagize kandi ati :” Mu bisanzwe Polisi ishinzwe kurinda abantu n’ibyabo ariko noneho ibyo yarabirenze, iri mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza.”

Minisitiri Mukabaramba yakomeje asaba abaturage gukomeza ubufatanye bafitanye na Polisi mu kwicungira umutekano bakora amarondo, batangira amakuru ku gihe, birinda ibiyobyabwenge n’ubusinzi , ubujura n’ibindi byaha ahubwo bagakunda umurimo kandi bakitabira gahunda za Leta.

Mu bindi yabasabye harimo ko ababyeyi bagomba kwita ku burere bw’abana babo kugirango hirindwe ubuzererezi, hari ukugira isuku, kwitabira ubwisungane mu kwivuza ndetse n’izindi gahunda zabateza imbere.

CP Kabera wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda we, yabwiye abaturage bari aho , yashimye ubufatanye burangwa hagati ya Polisi n’abaturage cyane cyane mu kwicungira umutekano maze agira ati :” Iyi gahunda Polisi y’u Rwanda iyikomeyeho kuko nta mutekano nta terambere rishoboka.”

Yashimangiye ubusabe bwo kubungabunga ibikorwa byatanzwe kugirango bizabashe gutanga umusaruro byitezweho ; maze asoza asaba abatuye umurenge wa Ngeruka kwita ku isuku n’isukura kandi bakarangwa no gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano muri byose.

Musabyimana Velena, wavuze mu izina ry’abahawe amashanyarazi yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda ku byiza ibagejejeho aho yagize ati :” Ntitwari tuzi ko hari umuyobozi utekereza ku batuye umudugudu wa Buhara, ariko ibyo mwadukoreye birerekana ko mudutekereza kandi twiteguye no gukomereza kuri ibi tukagera kuri byinshi, abana bacu ubu bariga na nijoro kandi twikorera n’indi mirimo igihe cyose kuko amanywa n’ijoro byenda gusa muri Buhara.”

Uyu muhango kandi wabanjirijwe n’umuganda wo kubumba amatafari agera ku 2800 azubaka ubwiherero 38 ku baturage b’umudugudu wa Buhara batabufite ; cyashojwe kandi n’umupira w’amaguru wahuje abapolisi bakorera mu karere ka Bugesera n’abaturage b’umurenge wa Ngeruka.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo [ VIDEO ]

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge...

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni 3$

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni...

Perezida wa banki y’ Isi yasesekaye mu Rwanda [ YAVUGURUWE ]

Perezida wa banki y’ Isi yasesekaye mu Rwanda [ YAVUGURUWE ]

Nukurikiza ibi bintu icumi ntakabuza uzatsinda interview nujya gusaba akazi

Nukurikiza ibi bintu icumi ntakabuza uzatsinda interview nujya gusaba...

NEW POSTS
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

28-06-2017

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

28-06-2017

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...