LATEST NEWS
Ubukungu
Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu
Publish Date: mardi 17 janvier 2017
VISITS :697
By Admin

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’isi, World Economic Forum i Davos mu Busuwisi, yatangiye kuri uyu wa 17 ikazasozwa kuwa 20 Mutarama 2017.

Iyi nama ibere i Davos ikoraniyemo Abayobozi bakomeye batandukanye bagera ku 3000, barimo abakuru b’ibihugu, abayobora ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye ku Isi, ba Minisitiri b’imari, abanyamabanki n’abandi bakomeye, bazagenda baganira ku « miyoborere ikwiye » mu minsi ine iyi nama izamara.


Mu bitabiriye iyi nama harimo Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, Christine Lagarde ; Umuyobozi w’ikigo gicukura peteroli, Saudi Aramco, Khalid A. Al-Falih ; Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Facebook, Sheryl Sandberg ; Visi Perezida wa Amerika, Joe Biden ; Umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Burayi, Benoît Cœuré ; Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping ; Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May ; abaherwe nka Jack Ma, Bill Gates, Aliko Dangote, n’ibyamamare Nico Rosberg, Matt Damon na Forest Whitaker,

Iyi nama kandi iritabirwa n’umuhanzi Shakira uzaba ari gushaka ubufasha muri gahunda yise ‘Barefoot Foundation’ igamije gufasha abana batorohewe n’ubuzima binyuze mu burezi. Azaba ateye mu kirenge cy’abahanzi bagenzi be Will.i.am na Bono nabo bayitabiriye.

WEF 2017 igizwe n’ibyiciro bitandukanye harimo ibizagenda bibera mu muhezo bigenewe abayobozi b’ibihugu n’abandi bantu bakomeye.

Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro i Davos

Ingengabihe yayo yerekana ko Perezida Kagame ari mu bazatanga ikiganiro kuwa 19 Mutarama saa tanu n’iminota 45 ku isaha ya Davos ni ukuvuga 12:45’ ku isaha y’i Kigali, harebwa uburyo ikoranabuhanga rishobora gufungurira amarembo abenegihugu kuko hari ubwo usanga ibihugu byita ku bikorwa remezo by’ikoranabuhanga kurusha n’ubumenyi bw’abarikoresha.

Ni ikiganiro Perezida Kagame azatanga hamwe n’Umuyobozi mukuru wa Banki ya mbere nini mu Burusiya ya Sberbank witwa Herman Gref ; Umuyobozi mukuru wa BT Group yo mu Bwongereza, Gavin Patterson ; Minisitiri w’Intebe wa Portugal António Santos da Costa ; Umunyamabanga mukuru w’umuryango OECD, Angel Gurría na Doris Leuthard, umwe mu bagize guverinoma y’u Busuwisi.

Iyi nama ngarukamwaka ya ‘World Economic Forum’ ni imwe mu zikomeye ku Isi ziga ku bukungu n’ihinduka ry’imibereho y’abayituye, uyu mwaka abayobozi bakaba bakoraniye i Davos mu gace muri iki gihe karimo urubura rukomeye.

Perezida Paul Kagame yitabiriye WEF ku rwego rw’Isi yabereye i Davos mu Busuwisi mu ntangiriro z’umwaka 2017

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Icyo wamenya k’Umujyi wa Ghent aho Perezida Kagame aganirira n’ Abanyarwanda baba mu Bubiligi

Icyo wamenya k’Umujyi wa Ghent aho Perezida Kagame aganirira n’ Abanyarwanda...

Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara ho mu Bugesera

Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara ho mu...

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo [ VIDEO ]

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge...

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni 3$

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’