LATEST NEWS
Ubukungu
Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo [ VIDEO ]
Publish Date: mercredi 17 mai 2017
VISITS :236
By Admin

Nyuma yo gusura u Rwanda, by’umwihariko akanasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali aho yamaze amasaha asaga atandatu, Morgan Freeman umunyamerika w’icyamamare muri cinema i Hollywood asanga abanyarwanda bafite isomo rikomeye abatuye isi babigiraho kugirango haboneke amahoro arambye.

Morgan Freeman yageze mu rw’imisozi igihumbi ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 11 Gicurasi 2017 mu buryo bwasaga nk’ibanga kuko bitari byatangajwe.

Uyu musaza ukabakaba imyaka 80 y’amavuko yaje ari kumwe n’itsinda ry’abantu bane. Ati " Turi hano, twaje nk’itsinda ry’abakora filimi, kugirango tuvuge kuri Jenoside, ariko kandi nanone twaje kubigiraho ubwiyunge kandi ibyo twize byatumye duterwa ishema no kubamenya, icya kabiri ni uko bitanga icyizere ku hazaza ha muntu kuko ibyo mwabashije kugeraho nk’umusaruro nyuma ya Jenoside, ubwiyunge mwagezeho bituma twumva ko amahoro ashoboka ".

Ubu ni ubutumwa Morgan Freeman yatanze ubwo yari yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku gisozi kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gicurasi 2017.

Reba Video

Uretse gusura uru rwibutso, Morgan Freeman hamwe n’itsinda rye banasuye parike y’Ibirunga basura imiryango itandukanye y’ingagi ziherereye muri iyi parike.

Morgan Freeman yanasuye ingagi zo mu birunga muri parike y’Ibirunga.

Tubibutse ko uyu mugabo ari umwe mu birangirire muri cinema ya Hollywood bakiriho, akaba yarakunzwe cyane mu mafilimi atandukanye arimo The Sum of All Fears, Deep Impact, Glory, the Dark Knight n’izindi zitandukanye zirimo izo aheruka gukina vuba nka Lucy na The Lego Movie zasohotse mu mwaka wa 2014 na London Has Fallen yasohotse mu 2016. Morgan Freeman kandi yagiye yegukana ibihembo byo ku rwego rwo hejuru muri cinema nka Golden Globe Award, Academy Award n’ibindi.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara ho mu Bugesera

Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara ho mu...

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni 3$

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni...

Perezida wa banki y’ Isi yasesekaye mu Rwanda [ YAVUGURUWE ]

Perezida wa banki y’ Isi yasesekaye mu Rwanda [ YAVUGURUWE ]

Nukurikiza ibi bintu icumi ntakabuza uzatsinda interview nujya gusaba akazi

Nukurikiza ibi bintu icumi ntakabuza uzatsinda interview nujya gusaba...

NEW POSTS
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

28-06-2017

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

28-06-2017

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...