LATEST NEWS
Ubukungu
Nukurikiza ibi bintu icumi ntakabuza uzatsinda interview nujya gusaba akazi
Publish Date: jeudi 9 mars 2017
VISITS :2052
By Admin

Niba wujuje neza ibindi byangombwa bisabwa kugirango uhabwe akazi, iki nicyo gihe ngo umenye neza uko uzitwa mugihe uzaba ugiye gukora interview ,iki ni ikizamini cyo kubazwa ugasubiza muburyo bwo kuvugana bisaba kwitonda ndetse no kugitegura kugirango ugitsinde

Dore ibintu icumi bizagufasha

1)Kora ubushakashatsi ku mukoresha,uyobora abakozi cyangwa , ndetse uzakubaza ibibazo ndetse nimiterere yakazi ushaka

Ibi ni ibintu byingenzi cyane kuko bizatuma wumva wifitiye icyizere,uzi neza abo mugiye kuganira nkuko nabo bakumenyeye mu mwirondoro watanze ,bizagufasha gusubiza ibibazo ntagihunga ufite nagike .

2)gerageza gusubiramo bimwe mubibazo bikunze kubazwa muri interview

Iki nacyo ni ikintu kingenzi cyane , fata umwanya wo gusha bimwe mubibazo ushobora kubazwa ndetse nibisubizo byabyo, niba byagushobokera kandi , baza abayobozi baho uzakorera ibazwa , uburyo muzabazwamo,niba ari umuntu kugiti cye, cyangwa ari mu matsinda , ibi bizagufasha kumenya uburyo ushyira kumurongo ibisubizo byawe , kugirango ibisubizo byawe utazabyibagirwa byaba byiza ubishyize muburyo bwinkuru bikaza gufasha kubyibuka

3)Imyambarire

akazi, apply for a job rwanda, find job, find my job, jobs rwanda, jobsinkigali, jobsinrwanda,kigali job opportunity, kigali job vacancy,my cv, ndashaka akazi, rwanda jobs,tohoza
akazi, apply for a job rwanda, find job, find my job, jobs rwanda, jobsinkigali, jobsinrwanda,kigali job opportunity, kigali job vacancy,my cv, ndashaka akazi, rwanda jobs,tohoza
Imyambarire ni kimwe mubintu byingenzi ukwiye kwitondera mugihe ugiye gukora interview ,ukwiye gukora ibishoboka byose umenye ndetse wambare umwambaro wemewe mukazi urimo gusaba.

Irinde kwambara imyenda irangaza abantu , nubwo wowe waba ariyo usanzwe wikundira

Kora uko ushoboye urimbe kandi use neza kuko uko umuntu akubonye bwambere niko ahora ugufata

Irinde kunnywa itabi ndetse ninzoga mbere yuko ujya kubazwa.

4)kubahiriza igihe

Kubahiriza igihe nikimwe mubintu byingenzi cyane ,nibura ukagera aho ibazwa riza kubera iminota mirongwitatu mbere yuko ritangira,kuko bigufasha gutuza mu mutwe .

Ikindi kandi ukwiye kwitaho , ni ugupakira impapuro zawe zigaragaza umwirondoro ndetse nizindi zigaragaza neza uwo uri we .

Telephone igomba kuba ijimije mugihe ugiye muri intereview, ikindi kandi ugomba kwirinda guhekenya utuntu mugihe uri muri interview..

5)igaragaze neza kunshuro yambere

Akenshi uko umuntu akubonye bwambere niko ahora agufata,gerageza kugaragara nkumuntu ufite ikinyabupfura aho wagiye gusaba akazi,mugihe ugiye gukora interview kandi ukwiye kwirinda kugira ubwoba, suhuza abo usanze mukinyabupfura , ubasekera ariko kandi ubereka ko ububashye kandi nawe wiyubashye , wibuke kwambara neza iyi ngingo ningenzi cyane

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu minota makumyabiri urimo gukora interview , abakubaza baba bamaze kubona niba ushobora guhabwa kazi cyangwa bidashoboka

6)kwiyubakamo icyizere

Kutigirira icyizere ni mimwe mubintu bituma benshi batsindwa no mubuzima busanzwe , ukwiye guhamanya numutima wawe ndetse nubwenge bwawe kubisubizo urimo gutanga , ukwiye gusubiza nkumuntu uzi neza ibyo arimo kuvuga , , ndetse kandi ukwiye kuba umunyakuri mugihe urimo gusubiza, kuko iyo umuntu abeshya abarimo kumubaza uko byagenda kose bigaragarira kumaso ye bityo agatsindwa atyo.

7)gukoresha ibice by’umubiri wawe

Gukoresha ibice byumubiri wawe ni kimwe mubintu bitanga amakuru menshi kumuntu urimo kukubaza ibibazo, ni byizza kwerekana ko ukurikiye neza ukubaza , ushobora guhuza amaso nawe ukirinda guhumbaguza, ushobora kuzajya uzamura umutwe wawe bimwereka ko umukurikiye ndetse nibindi byinshi byerekana ko uhari kandi witeguye kubazwa no gusubizanya ictyizere.

akazi, apply for a job rwanda, find job, find my job, jobs rwanda, jobsinkigali, jobsinrwanda,kigali job opportunity, kigali job vacancy,my cv, ndashaka akazi, rwanda jobs,tohoza
akazi, apply for a job rwanda, find job, find my job, jobs rwanda, jobsinkigali, jobsinrwanda,kigali job opportunity, kigali job vacancy,my cv, ndashaka akazi, rwanda jobs,tohoza
Ugomba kwirinda gukora tumwe mudukorwa tugaragaza ubwoba, nko kwikora mu bwanwa , guhumbaguza amaso buri kanya,gukinisha ikaramu cyane kwikorakora kumazuru nutundi twinshi dutandukanye .

8)gutegura utubazo nawe uza kubaza abaguhaye interview

Ibi biruzuzanya nibyo twavuze tugitangira, ugomba gufata umwanya ugategura tumwe mutubazo wumva tutakagombye kubura muri interview,akenshi utwo tubazo tugomba kuba dushingiye kubushakashatsi wakoze kubuzima bwikigo ushaka gukorera ndetse nakazi uzakoramo, ibi bizafasha abakubaza kukubonamo ikizere cyumukozi mwiza mu kigo cyabo .

9)kora ibishoboka byose umere nkaho urimo kwicuruza mugihe ukora interview

Ushobora kwibaza ngo uzicuruza gute , nagirango wibuke ko uko utanga ibisubizo byibibazo ubazwa niko uba ugaragaza icyo ushoboye , gerageza rero ntuve imbere yabakubaza utaberetse ubushobozi bwawe bwose , kuko aricyo bazagenderaho bizera ko uri umukozi mwiza koko

10)Ibuka gushimira abaguhaye ibibazo

Nibyiza gufata umwanya ugashimira abakubajije ibibazo , kuva interview ikirangira ushobora gutangira ukabashimira mukinyabupfura, nanyuma ukazafata umwanya ukoherereza ubutumwa bugufi burumwe mubakubajije ibibazo, ibi ni ingenzi kuko bituma ukomeza kugira isura nziza mumaso yabo

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Icyo wamenya k’Umujyi wa Ghent aho Perezida Kagame aganirira n’ Abanyarwanda baba mu Bubiligi

Icyo wamenya k’Umujyi wa Ghent aho Perezida Kagame aganirira n’ Abanyarwanda...

Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara ho mu Bugesera

Amashanyarazi y’imirasire y’izuba yagejejwe mu mudugudu wa Buhara ho mu...

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo [ VIDEO ]

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge...

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni 3$

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni...

NEW POSTS
Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’