LATEST NEWS
Ubukungu
Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma
Publish Date: mardi 20 juin 2017
VISITS :432
By Admin

Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Zambia, yasuye uruganda rukora ibyuma ruherereye mu Mujyi wa Kafue rwitwa Universal Mining & Chemical Industries Ltd.

Uru ruganda ruzwi ku izina rya Kafue Steel Plant rukoresha abakozi barenga igihumbi ndetse rwagize uruhare runini mu guhangira benshi imirimo no kugabanya ubukene muri aka gace.

Imirimo yarwo yatangiye ku bwa Perezida Levy Mwanawasa mu 2006, mu gihe ibikoresho by’ibyuma byose byakoreshwaga muri iki gihugu byavanwaga muri Afurika y’Epfo ariko ubu byarahindutse ibyinshi bikorerwa imbere mu gihugu.

Uru ruganda rufite intego yo guhaza isoko ryo muri Zambia no mu Karere ka Afurika y’Amajyepfo aho rwiyemeje kujya rutunganya ibyuma bingana na toni ibihumbi 200 ku mwaka.

Rushongesha ibyuma bishaje rukabikoramo ibindi bishya, ndetse ni rumwe mu zikoresha ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru mu guhangana n’ingaruka zaterwa n’imyuka iruturukamo ishobora kwangiza ikirere.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo [ VIDEO ]

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge...

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni 3$

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni...

Perezida wa banki y’ Isi yasesekaye mu Rwanda [ YAVUGURUWE ]

Perezida wa banki y’ Isi yasesekaye mu Rwanda [ YAVUGURUWE ]

Nukurikiza ibi bintu icumi ntakabuza uzatsinda interview nujya gusaba akazi

Nukurikiza ibi bintu icumi ntakabuza uzatsinda interview nujya gusaba...

NEW POSTS
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO ]

12-06-2017

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO...