LATEST NEWS
Ubuzima
Amagambo y’urukundo Perezida Zuma yandikiwe n’umugore we muto yibajijweho
Publish Date: jeudi 2 mars 2017
VISITS :2071
By Admin

Umwe mu bagore ba Perezida wa repubulika y’Afurika y’Epfo Jacob Zuma, Thobeka Zuma aherutse kwandika ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram amagambo adasanzwe y’urukundo akunda umugabo we Jacob Zuma yakoze ku mitima ya benshi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017, nibwo uyu mugore yanditse amagambo asingiza bidasanzwe asa n’akubiye mu ibaruwa yandikiye umugabo we perezida Zuma amutaka uburyo adahwema kumwitaho ndetse no kugaragaza umurava mu kazi ke ka buri munsi nubwo hari abadahwema kumuharabika bamushinja ibinyoma n’ibindi bigamije gusenya umuryango wa mbere mu gihugu.

Yagize ati “niba bigushimishije, ibuka ku itariki ya 21 ubwo twahuraga bwa mbere, icyo gihe nashoboraga no kuba ndi ku rundi ruhande nko ku mucuruzi, umunyabanko n’ahandi ariko tubyihorere ni amateka.

Imitima yacu yatekerezaga ibyayo, urukundo rwacu rwabaye igihamya cyo kuba turi kumwe mu mijyi itandukanye twajyanyemo, gusa mu myaka ishize yose ndacyari mu rukundo nawe.

Njya ntekereza turi kuzamuka imisozi urukundo rwacu rugashisha turwumva ndetse rusa n’urwahawe umugisha n’Imana kandi Imana yahawe ikuzo ku bw’ibyo.

Ubu uri umugabo wanjye w’ubuzima bwose mu myaka irenga 24 y’ubucuti, uri urukundo rw’ubuzima bwanjye, ndakubaha.

Kimwe n’andi magambo menshi agaragaza uko Perezida Zuma yita ku muryango we ndetse inshuro nyinshi akaba akunda kuba akina n’abana be cyane cyane ab’abakobwa ndetse n’abuzukuru be.

Uyu mugore yatangaje ko atabashije guhisha amarangamutima ye ku mugabo we nk’uko bayaba no ku wundi wese.

IBITEKEREZO
fanny

your special woman,in life we have to thank our Friends, Husband or wife


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari yorohewe atashye

Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari...

Ibanga Satani Akoresha Ryagiye Ku Karubanda.”Deliverance”.

Ibanga Satani Akoresha Ryagiye Ku Karubanda.”Deliverance”.

Meddy yasobanuye byinshi ku ndirimbo “Ntawamusimbura” bamushinja gushishura ndetse anagira n’icyo avuga ku kuza i Kigali

Meddy yasobanuye byinshi ku ndirimbo “Ntawamusimbura” bamushinja gushishura...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...