LATEST NEWS
Ubuzima
Bakobwa musigaye muboneza Imbyaro kurusha Abagore mufite Akaga, Dore ingaruka zikomeye zibategereje
Publish Date: jeudi 8 juin 2017
VISITS :2102
By Admin

Abakobwa bamwe basigaye bashinga urugo , bagatinda kwibaruka. Impamvu zituma umugore yatinda gusama ni nyinshi ariko igarukwaho cyane ni iy’uko abakobwa bo muri iyi minsi basigaye baboneza urubyaro bagera igihe cyo kubyara, urubyaro rukabura.

Mu minsi ishize nibwo umugore umwe yatwandikiye atugisha inama. Mu butumwa bwe yagiraga ati “ Maze imyaka 5 nshatse ariko nategereje ko mbona urubyaro ndaheba. Nkiri umukobwa nigeze gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro imyaka 2 ariko nageze aho ndabihagarika.

Ese yaba ari imwe mu mpamvu ituma ntabyara ? Nabiganirije inshuti yanjye nizera ko itamvamo insobanurira ko kuba narakoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro hakiri kare aribyo byabiteye. Umugabo wanjye amaze kurambirwa kuba tutabasha kwibaruka. Muzambarize muganga ese, iyo yaba ari impamvu yatumye ntasama ?Murakoze.”

Abakobwa benshi hanze aha ngo bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro kurusha abagore

Mbere y’uko tumubariza muganga, twabanje kubaza abantu banyuranye niba koko ibi bintu bibaho ko abakobwa nabo basigaye baboneza urubyaro mu rwego rwo kudasama. Benshi mu bo twaganiriye bahererete mu Mujyiwa Kigali baduhamirije ko byeze kandi abakobwa benshi babikoresha.

Uwitwa Aimable uri mu kigero cy’imyaka 28 yagize ati “ Ibyo ni ibintu bisanzwe kandi bikoreshwa n’abakobwa benshi hanze aha banga kuba basama. Inda niyo isigaye ari ikibazo kuribo, Sida ntibakiyitinya. Benshi mu bakobwa hanze aha barasamabana kandi nta n’agakingirizo bakozwa, ariko se impamvu badasama wowe ntiwigeze uyibazaho ?”.

Umugore ubyaye kane na we ukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro yabiduhamirije agira ati “ Abakobwa basigaye baboneza urubyaro kurusha abagore. Tujya tuhahurira cyangwa se bagatuma abandi bagore ibinini byo kuboneza urubyaro uretse ko hari n’abiyizira rwose,uretse ko mbona biba ari ukwihemukira kuko baba baboneza urubyaro bataranabona, hari abarushinga bakarubura burundu.”

Igisubizo cya muganga

Ntitwahagarariye aho , twagiye kwa muganga umwe uvura indwara z’abagore muri Kigali aduha bimwe mu bisobanuro ariko adusaba kudatangaza amazina ye. Yagize ati “ Impamvu zitera umugore gutinda gusama ni nyinshi zinyuranye habamo n’uburwayi, bisaba ko ufite ikibazo agana umuganga akamusuzuma n’uwo bashakanye, hanyuma bakareba ikibitera.”

Ku kibazo cy’abakobwa baboneza urubyaro batararushiga yagize ati “ Uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro bugira ingaruka zinyuranye bitewe n’umubiri w’umuntu ubukoresha. Abakobwa bemerewe gukoresha buriya buryo nabo, nta tegeko ribihana ariko bigira ingaruka. Impamvu iriya miti, ihagarika uburyo umubiri wari usanzwe ukora, iyo uyikoresheje igihe bigira ingaruka ku mubiri kuko imisemburo yo mu mubiri, udusabo tw’intangangore biba bikora nabi.

Uwabikoresheje ashobora gutinda gusama ariko umubiri ukazagera igihe ugasubirana, ugasubira ku murongo akaba yasama uretse ko hari n’igihe bishoboka ko byakwanga burundu bitewe n’uko uwabikoresheje yabikoresheje igihe kinini hanyuma imyanya imwe n’imwe ituma asama ikangirika.”

Ese nawe ibi bintu by’abakobwa baboneza urubyaro batararushinga usanzwe ubizi ?Wabagira iyihe nama ?

Source : Rwandapaparazzi

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari yorohewe atashye

Zari yajyanywe mu bitaro nyuma yuko umubyeyi we wari umaze mo iminsi yari...

Ibanga Satani Akoresha Ryagiye Ku Karubanda.”Deliverance”.

Ibanga Satani Akoresha Ryagiye Ku Karubanda.”Deliverance”.

Meddy yasobanuye byinshi ku ndirimbo “Ntawamusimbura” bamushinja gushishura ndetse anagira n’icyo avuga ku kuza i Kigali

Meddy yasobanuye byinshi ku ndirimbo “Ntawamusimbura” bamushinja gushishura...

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...