LATEST NEWS
Ubuzima
Dore impamvu nyamukuru zishobora gutuma umukobwa ahera iwabo kabone n’iyo yaba mwiza ate
Publish Date: jeudi 29 juin 2017
VISITS :5079
By Admin

Biramenyerewe ko muri kamere ya muntu umukobwa akurura igitsinagabo bitewe n’imimerere ye. Ariko nyamara hari impamvu zifatika zishobora gutuma ahera ku ishyiga kandi ubona ntacyo abaye.

Dore ibintu bishobora gutuma umukobwa ahera iwabo :

Kubenga cyane

Ngo hari abakobwa babura abagabo bo kubarongora kubera ko babenze abasore cyane. Iyo umukobwa amaze kubenga abasore babiri cyangwa batatu n’abandi basore batinya kumusaba kuko bishyiramo ko ntacyo barusha ababanje.

Kutamenya urwego urimo

Mukamwiza, umugore w’abana babiri, avuga ko umukobwa ubenga cyane abiterwa no kutamenya urwego arimo agahora ashaka umugabo wisumbuyeho. Ati : “Niba usabwe bwa mbere na mwarimu n’inshuro ya kabiri hakaza umwarimu menya ko urwego uriho ari urw’umwarimu.”

Ibi bigira ingaruka z’uko abo mu rwego rwawe baguhunga, uko imyaka igenda igusiga n’abo mu munsi yawe ukababura bikarangira uheze iwanyu.

Kudashamadukira abahungu

Indi impamvu ishobora kuba intandaro ku mukobwa yo kuguma ku ishyiga ni ukudashamadukira abasore. Umusore akenera kuvugisha umukobwa ugaragaza ko amwitayeho. Ngo iyo umukobwa yifashe nk’umuntu usuzugura abasore, bose baramutinya kuko bishyizemo ko uri umunyagasuzuguro kandi harimo n’uwakuviramo umugabo.

Umubyeyi witwa Mukagatete, ahamya ko umukobwa agomba kurangwa n’urugwiro ku bantu bose harimo n’abasore ariko akirinda gukabya kugira ngo batabibonamo uburaya.

Kwiyandarika

Abantu benshi bahuriza ku kintu cy’uko igihe umukobwa yamenyekanye ko agendera mu ngeso z’ubusambanyi, nta musore n’umwe wifuza kumugira umugore kuko akeka ko yazakomeza ingeso nk’izo na nyuma yo gushinga urugo.

Ngo n’abasore b’abasambanyi ntibifuza gushaka abakobwa biyandaritse kandi ari bo babandaritse. Kandi ngo umukobwa wirinze ingeso z’ubusambanyi uko yaba asa kose ntabura umugabo.

Imyitwarire y’umuryango akomokamo

Abakobwa benshi bakunda kuzira imyitwarire igayitse y’ababyeyi babo cyane cyane ba nyina. Umukobwa ufite nyina w’umusinzi cyangwa uroga nta musore utekereza kumushaka.

Umusore aba yibwira ko naramukaga amuzanye uko byagenda kose azitwara nka nyina. Ikindi, abandi bantu baguca intege iyo ushaka kumurongora.

IBITEKEREZO
Habineza

Kuki iyi nkuru kuyirambura mwifashishije lifoto y'uyu nyampinga ? Mubonye aliwe watangwaho urugero rw'abakobwa baheze kw'ishyiga kandi ali mwiza ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Niba Ufite Inzozi ushaka kugeraho mubuzima bwawe ibi bintu ntibizakuyobore

Niba Ufite Inzozi ushaka kugeraho mubuzima bwawe ibi bintu ntibizakuyobore

CECYDAR igiye kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe hanibukwa uwayishinze ariwe Rugamba Sipiriyani.

CECYDAR igiye kwizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe hanibukwa uwayishinze...

Mayweather yatsinze MacGregor Umunya-Ireland

Mayweather yatsinze MacGregor Umunya-Ireland

NEW POSTS
Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

22-09-2017

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya...

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

20-09-2017

Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe- Iperereza rya Polisi

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

15-09-2017

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...