LATEST NEWS
Ubuzima
Eh Abasore na Bagabo batera abakobwa Inda bakazihakana [ Akabo kashobotse ] Dore imyanzuro ikakaye igiye kubafatirwa vuba cyane
Publish Date: mardi 13 juin 2017
VISITS :2143
By Admin

Minisiteri y’Umuryango n’uburinganire (MIGEPROF) yatangaje ko ifatanyije n’izindi nzego bagiye guhiga abagabo n’abasore bateye abana b’abakobwa inda barangiza bakazihakana cyangwa bakabura ntibabafashe kurera.

Umwaka ushize wa 2016, abakobwa 17,000 bari hagati y’imyaka 16 na 19 batewe inda zitateguwe.

Umubare mwinshi w’abo bana bari bakiri mu mashuri ndetse hari abenshi bava mu miryango ikennye.

Mu kiganiro n’abanyamkruu kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Nyirasafari Esperance yavuze ko batazakomeza kurebera abana bagorwa no gutunga abo bibarutse bonyine, mu gihe abazibateye bigaramiye.

Yagize ati “Ntabwo twakomeza kureba aho umukobwa aterwa inda akagorwa no kwita ku mwana, mu gihe uwayimuteye ntacyo amufasha.Nubwo se w’umwana yaba atishoboye, imiryango yombi yafatanya ikita ku mwana.”

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko hagiye gukorwa igenzura buri mukobwa watewe inda hakamenyekana uwayimuteye.Igenzura rizakorwa mu gihugu hose buri mukobwa watewe inda abazwa se w’umwana ndetse ngo n’ibizamini byo kwa muganga bizitabazwa.



Minisitiri Nyirasafari

Nyirasafari avuga ko umukobwa iyo atewe inda akiri muto bimuviramo guta ishuri ndetse umwana we ugasanga ahura n’ikibazo cy’imirire mibi dore ko n’abana bakunze gusigwa na ba nyina ari ababa bavutse muri ubwo buryo, nkuko The New Times yabitangaje.

Yavuze ko abagabo bateye inda bakazihakana bazajya batangarizwa mu ruhame ngo babe isomo ku bandi.Polisi n’ubushinjacyaha nabo bazifashishwa mu guhiga abagabo bateye abana inda bakazihakana cyangwa bakabura.

Abana batewe inda batishoboye, Minisiteri y’Umuryango n’Uburinganire yemeranyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu kubafasha muri gahunda zigamije guteza imbere abaturage nka Girinka n’izindi.

IBITEKEREZO
justine

bose ariko nabakobwa , oya se nimugume hamwe mwitangira kuvuga mujye muryama muribunirengyere ingaruka

Liliane

Kbc ibyo mukoze nibyo kuko abagabo biyiminsi babaye inyamaswa iyo umumbwiyeko utwite arakwihakana cyne akakugira umusazi

Mugabo

Abagabo batera abana inda, mubakurure amabya. Kandi mubahane mwihanukiriye nimushaka muzajye mubakata udupira. Ariko sinemeranya n'ibikobwa bikuru, byishora muguhuza ibitsina n'abahungu byarangiza ngo babiteye inda !!!! Mumibonano mpuzabitsina, havamo ibintu byinshi : Umunezero,iyo byakozwe neza, akababaro iyo umusore ari ntakigenda, indwara iyo hatakoreshejwe agakingirizo, hanyuma rero n'inda iyo umukobwa ari mukwezi k'uburumbuke. Ibyo ni ibintu bisanzwe abantu bose bagombye kuba bazi. Umukobwa rero wishinga kugarama ngo bamushimire aho atishima, yagombye no kwirengera ingaruka zivamo. Ntabwo abakobwa ari ibiti bateraho inda nk'abatera imisumari kugiti. N'abo iyo mibonano mpuzabitsina barayikenera kandi baba bayishaka. Si mbona ikosa umugabo akora kuburyo mugomba kumwirukaho ngo yateye umukobwa inda, nh'aho uwo mukobwa ari igiti cy umusazi k'uburyo atazi ibiva mumibonano mpuzabitsina. Umugabo, uzarongorana n'utagejeje imyaka y'ubukure, bazamukate agapira ariko umugore n'awe uzatwara inda ni akazi ke. Abagore ntimukiteshe agaciro, ubwenge murabufite, nikuki muguma munengetse ijosi ??? Mwabonye m u Rwanda mufite agaciro mugirango muzajya mwigira ibyo mubonye byose nigihe muri mumafuti ? Ibyo sibyo. Ibirebana na Gender hano m'u Rwanda birimo amakosa, akarengane, n'ubusumbane bukabije kandi byagombye gukemuka. Nimwishinga Leta, mugatangira gufungisha abahungu mukarengane, muzasanga ntamuhungu agikeneye kubarongora. Nimwe mutuma homosexualité yiyongera. Nange ubu ndabaretse, muzitume amazi n'umuriro. Ngiye kwishakira umusore tubyunve kimwe, nta rwaserera. N'ubundi abahungu ni nabo beza.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Meddy yasobanuye byinshi ku ndirimbo “Ntawamusimbura” bamushinja gushishura ndetse anagira n’icyo avuga ku kuza i Kigali

Meddy yasobanuye byinshi ku ndirimbo “Ntawamusimbura” bamushinja gushishura...

Depite Mukayisenga Françoise yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe

Depite Mukayisenga Françoise yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare i...

Umunyarwandakazi Shaddy Yashyize Hanze Ifoto ari Kumwe na Diamond Mucyumba yavanyemo Umwenda

Umunyarwandakazi Shaddy Yashyize Hanze Ifoto ari Kumwe na Diamond Mucyumba...

Bakobwa musigaye muboneza Imbyaro kurusha Abagore mufite Akaga, Dore ingaruka zikomeye zibategereje

Bakobwa musigaye muboneza Imbyaro kurusha Abagore mufite Akaga, Dore...

NEW POSTS
Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...